Ikibazo cy’Abagenzi bahejejwe mu gihirahiro kubera kubura imodoka zibatwara gikomeje kuburirwa umuti.
Ubucuruzi bukorwa mu nzira zitandukanye hifashishijwe ubumenyi bw'ubukora n'ubushobozi bwe.
Iyi nimwe mu ntambwe yari yaratewe aho bamwe mu banyarwanda bari baraguze za Minibus zigakorera mugihugu hose.
Leta nayo yaje gushinga ikigo cyatwaraga Abagenzi mu ntara hose cyane mu misozi miremire.
Uko iminsi yagiye isatira iterambere ry'igihugu nibwo bamwe mu bashoramari baguze za Coaster zigatwara abagenzi bava Kigali bajya mu ntara ,cyangwa bava mu ntara baza i Kigali.Muribyo bihe abanyamatagisi bari bibumbiye mu ishyirahamwe ryitwaga ATRACO.
Iri shyirahamwe ryaje gukubitwa inshuro na Ltd Col Twahirwa Louis Alias Dodo.Bamwe mubari bafite imodoka za Minibus bahuye n'ikibazo cyabakomereye kuko izo modoka zabo zaraciwe zikurwa mu mujyi wa Kigali.Izasigaye zakoreraga i Kabuga zigasubira mu ntara.
Izindi zisigara zikorera Bugesera zigasubira mu byaro byo muri ako karere.Mugice cyo mu mujyaruguru zo zemerewe gutwara abagenzi bakagera Nyabugogo kugeza n'ubu,ariko nabwo ntacyo zikora kurujya n'uruza rwabajya mu ntara bajya muri Kigali,ariko abahangayika nabava muri Kigali nimugoroba bajya mu majyaruguru.
Intara y'Amajyepfo ho izo modoka bazise nyakatsi kandi zisora nk'uko zasoreshwaga zikizenguruka igihugu cyose.
Izi ziva mu majyepfo iyo zigeze Bishenyi zigapakira umuntu n'umwe RURA iyica ibihumbi maganabili by'amafaranga y'u Rwanda.Uko induru zigenda zivuga n'abanyarwanda bajujutira kubura uko bajya muri Kigali cyangwa kuyivamo nibwo ikigo cya Leta ngenzuramikorere RURA cyahamagaje abafite coaster zikora imirimo itwara abagenzi,ariko zikodeshejwe.
Ubwo RURA yafataga icyo cyemezo nticyabashije kugira icyo imara.Amakuru yatangajwe na RURA nay'uko Kampani ya Volcano yatangiye gutwara abagenzi mu duce twumwe tw'Umujyi.
Ubwo ikinyamakuru Ingenzi na ingenzinyayo.com twasanze ikibazo cyo gutwarae abagenzi kitakemutse.Twagerageje kubaza abishinzwe ntibagira icyo batangaza.
Niba iki kibazo kidakemutse biraboneka ko abanyarwanda bazahera mugihirahiro igihe kitazwi.Abafite Minibus ntoya barasaba koroherezwa bagatwara abagenzi bahera ku byapa bitandukanye.Uwo bireba narebgere rubanda.
Murenzi Louis