Akarere ka Musanze karacyahanganye no guhashya burundu icyorezo cya Covid 19 .

Ubuyobozi bwiza n’ubureberera abaturage,aha niho ubwo mu karere ka Musanze bugihashya burundu icyorezo cya Covid 19.Umuyobozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza we aragira ati”Twese hamwe mu karere ka Musanze ntakwirara muguhangana n’icyorezo cya Covid 19.

Visi Meya w’Akarere ka Musanze ushinzwe imibereho myiza y’abaturage (photo ingenzi)

Impamvu nyamukuru yo guhangana n’iki cyorezo ngo n’uko batakwizera ko cyarandutse burundu.Umwe k’uwundi bashobora kwibaza impamvu mu karere ka Musanze bagikora ibikorwa byo gukumira Covid 19 , mugihe imiryango mpuzamahanga yita k’ubuzima yatangajeko itagihangayikishije.Ikibazo kindi gikomeye kuki ibigo by’amashuri bisaba ababyeyi gusinyira umunyeshuri kugirengo akingirwe?inzego zishinzwe ubuzima mu karere ka Musanze zisubizako byose biterwa n’uburyo bwaje bwo kwivuza.Aha rero niho haziramo ikibazo cy’uko benshi mubatuye Akarere ka Musanze batemera gusinyira umunyeshuri kugirengo akingirwe urukingo rukingira Covid 19.

 

Abayobozi b’ibitaro bya Ruhengeli (photo ingenzi)

Ibitaro nta Ruhengeli bemezako muri bibihe nta barwayi benshi bakigaragaza ibimenyetso byuko barwaye icyorezo cya Covid 19. Akarere ka Musanze ni kamwe mudusurwa cyane n’abanyamahanga,ariko ntampungenge babagiraho kuko baba banyuze ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe.Mu bitaro bya Ruhengeli bemezako Covid 19 yagabanutse ariko ko ntawakwirara.Ubukangurambaga n’ubuvugizi nibyo ntwaro ya mbere izatsinda Covid 19 burundu.

Ingenzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *