Umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi ushinzwe imiturire yakingiye ikibaba umunyemari atwara ubutaka bw’abaturanyi.

Mugihe ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bukomeje gukangurira abayobora Isibo, Umudugudu,Utugali n’imirenge kwirinda amakimbirane mu baturage hariho abatabikozwa.Aha niho hava ikibazo cyaburiwe umuti mu kagali ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda aho ushinzwe imiturire yahawe inshingano zo gukemura ikibazo,ariko kugeza na n’ubu akaba atarabikoze.Inkuru igisakara ko mu kagali ka Ruyenzi Umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi ,ho mu ntara y’amajyepfo humvikanye ko umunyemali yubatse urupangu agatwara ubutaka bwabo baturanye.Igihe bamwe baregaga ko uwiyise umunyemali mu mudugudu wa Rugazi Akagali ka Ruyenzi Umurenge wa Runda mu karere ka Kamonyi yafunze umuhanda akanatwara ubutaka yubakano igipangu,inzego z’akarere zasabye ushinzwe imiturire mu murenge wa Runda gusuzuma icyo kibazo agatanga raporo.Amakuru atugeraho nuko kugeza n’ubu ntacyakozwe.Ubwo bamwe mubatwariwe ubutaka yaganiraga n’itangazamakuru yaritangarije ko we ashaka ko yahabwa umutekano,Ikindi hagakorwa raporo ishingiye ku gishushanyo mbonera bari bafite mbere y’uko uwo wiyita umunyemari yubaka.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *