Rwamagana: Intore zasoje urugerero zasabwe kuba icyitegererezo muri sosiyete nya Rwanda.

Mu Karere ka Rwamagana hasojwe Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 11 aho basabwe kuba intanga rugero ku rubyiruko ndetse no muri sosiyete nya Rwanda, bagakomeza kugira umuco w’abanyarwanda w’ubukorerabushake mu kubaka igihugu.

Intore zashoje urugerero ziyemeje kuba intangarugero ku urubyiruko rutakoze itorero.

Byagarutsweho Kuwa kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, mu murenge wa Muhazi mu kagari ka Kabare habereye ibirori byo gusoza urugero rw’Intore z’Inkomezabigwi ku rwego rw’Akarere, Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana,Bwana Hagenimana Jean Damascene ari kumwe n’abayobozi b’inzego z’umutekano mu Karere bifatanyije n’abaturage mu birori byo gusoza Urugerero rw’Inkomezabigwi,Icyiciro cya 11,ni ibirori byahujwe no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’ubwitange n’ubukorerabushake.

Urubyiruko rwishimiraga ibyo rwagezeho mu mezi atatu rumaze ku Rugerero.

Umunsi w’ubukorerabushake wari ufite insanganyamatsiko igira iti: “Urugerero,Umuco w’ubutore n’ubukorerabushake.”
Umuyobozi mukuru w’Imirimo rusange mu Karere Bwana Hagenimana Jean Damascene, mu izina ry’ubuyobozi bw’Akarere yashimiye izi ntore ku bikorwa bigamije impinduka nziza no guteza imbere imibereho myiza bagejeje ku baturage,anabasaba gukomeza kuba indashyikirwa mu kubaka u Rwanda no kuba icyitegererezo ku rundi rubyiruko n’ahandi bazajya, anabasaba gukomeza kugira umuco w’ubukorerabushake.

Umuyobozi Mukuru w’Imirimo rusange mu Karere ka Rwamagana,Bwana Hagenimana Jean Damascene .

Ati:”Umuco w’abakorerabushake muzawugumane ariko mugire imyitwarire myiza kuko tuzi ko mwayitojwe,tubakeneye kugira ngo mubere icyitegererezo barumuna banyu n’urubyiruko, nubwo musoje Urugerero ntabwo birangiye turabakeneye mu bukorerabushake ndetse no kugeza indanga gaciro mukuye ku rugerero kubandi bari hirya no hino batabashije kwitabira urugerero ”

Zimwe mu intore zishoje urugerero zivuga ko zamaze kwiyandikisha mu bakorerabushake bo mu murenge wa Muhazi ndetse bakaba bavuga ko bihaye umukoro wo kugeza kubanda ibyo bigiye ku rugerero.

Abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori

Tuyisenge Adeline wo mu Murenge wa Muhazi yagize:“ Nditeguye cyane kujya mu bakorerabushake kuko ngomba kubaka igihugu cyacu,gufasha Igihugu cyawe nibyo bya mbere ntibigombera amafaranga, umusanzu wanjye unyura mu bikorwa byo kubakira abaturage no kubafasha guhindura imyumvire barwanya imirire mibi y’abana ndeste no gukora ubukangurambaga mu urubyiruko turwanya ibiyobya bwenge”.

Umwe mu babyeyi bari bitabiriye ibi birori Uwambajimana wo mu murenge wa Muhazi yemeza ko aho bari mu midugudu yabo babona hari itandukaniro hagati y’abagiye mu itorero n’abatararikoze kuko iyo ubarebye uhita ubona itandukaniro mu mico yabo.
Ati: “Abana baciye mu Itorero bakuramo imico myiza n’imyitwarire myiza, iyo bageze mu miryango usanga hari icyo bungukiyemo bityo twasaba abasoje itorero gutanga urugero rwiza ku batararikoze bakabacira kumayange ibyo bigiyemo.”

Mu karere ka Rwamagana urugerero rwasojwe n’Intore z’urubyiruko 2360 rwasoje amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2023, mu mezi atatu rumaze ku rugerero rwubatse inzu z’abatishoboye 37 rusana inzu 15, uturima tw’igikoni 296, rukora imihanda ireshya na Km 25 n’imiyoboro y’amazi ya km12, haterwa ibiti by’imbuto 78,693 n’ibindi biti 98,752, gucukura no gusibura imirwanyasuri n’ibindi.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *