Igifungo cya burundu kirakomanga kuri Murangira Jean Bosco n’itsinda rye ryakubise rikanakomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu.

Urugiye kera ruhinyuza intwali birashyize bigezweho Ndahimana Floduard ashobora kubona ubutabera bw’umwana we wakubiswe akicwa.Ubwo Ndahimana Floduard n’umuryango we n’inshuti zabo bari murukiko rwisimbuye rwa Muhanga baje kuburana na Murangira Jean Bosco n’itsinda rye ryakubise rikanakomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu.Murangira Jean Bosco yitabye we wenyine ntawumuherekeje,uretse umwunganizi we mu mategeko.Ndanyuzwe Suleiman yitabye urukiko yambaye umwambaro w’imfungwa,kuko afungiye muri Gereza ya Muhanga.Rugendo Juvenal we ntabwo yitabye.Inteko iburanisha yahamagaye abaregwa aribo Murangira Jean Bosco basanga yitabye kuko 6/5/2024 yari yanze kwitaba.Umucamanza yamusomeye umwirondoro we amubaza niba awemera ,ariwe? Murangira Jean Bosco yemereye Umucamanza ko ariwe.Umucamanza yasomeye Ndanyuzwe Sulieman umwirondoro nawe yemera ko ariwe.Umucamanza yahamagaye Rugendo Juvenal we asanga atitabye.

Umucamanza yasomeye Murangira Jean Bosco icyaha aregwa cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu.Murangira yahakanye icyo aregwa.Murangira ati”Naje kumva ko Twagirayesu Samuel yakubiswe akajyanwa kwa muganga.Umucamanza yasomeye Ndanyuzwe Sulieman icyaha akurikiranyweho niba akemera? Ndanyuzwe Sulieman we ntabyinshi yavuze ,gusa yagize ati”Jyewe mfunzwe jyenyine.Umucamanza yahaye ijambo ubushinjacyaha kugirengo bushinje Murangira Jean Bosco n’itsinda rye.umushinjacyaha yabwiye inteko iburanisha ko Murangira Jean Bosco n’itsinda rye bateguye umugambi mubisha bakubita Twagirayesu Samuel biza kumibiramo urupfu.Uruhande ruregera indishyi rwo rwari rutegereje ko urubanza rujya mu mizi .

 

Murangira Jean Bosco yasabye inteko iburanisha ko Rugendo Juvenal akwiye kwitaba urukiko kuko ariwe wakoze icyaha.Inzitizi zubahirijwe hemezwa ko Rugendo Juvenal ashakishwa aho arihose agashyikirizwa ubutabera.Igihe urubanza rwari rusubitswe nibwo Murangira Jean Bosco yagiye yegera Ndanyuzwe Sulieman.Abari murukiko bakurikiye uko Murangira Jean Bosco yaganiriye na Ndanyuzwe Sulieman bumvise amusaba ko atazamushinja,kandi ko yazamufssha agafungurwa.Ndanyuzwe ngo yabwiye Ndanyuzwe Sulieman ko azamusura kuri Gereza,undi ati igihe cyose mazemo ko ntacyo wamfashije.Umucungagereza yahise atanya Murangira na Ndanyuzwe.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper ingenzinyayo com arahamyako Murangira Jean Bosco yabujije Rugendo Juvenal kwitaba urukiko,kuko basanze amazi atakiri yayandi.Murangira afite imanza nyinshi ziva k, urugomo,amahugu kugeza n’ubu aburana nabo bava indimwe.Ndahimana Floduard we arasaba kurenganurwa.Inteko iburanisha yimuriye urubanza tariki 2 nzeli 2024.Abasesengura ibya Murangira Jean Bosco basanga ari mu nzira z’umusaraba.Guhunga kuko byamurinda kuzahura n’ikibazo cyamukomerera kubo bafitanye ibibazo.Gufungwa aha ho niho benshi biteguye bakurikije icyaha akurikiranyweho cyo gukubita no gukomeretsa Twagirayesu Samuel bikamuviramo urupfu.

Perezida w’urukiko rw’ikirenga Dr Nteziryayo Faustin (photo archives)

Benshi bari k’urukiko bibaza uko Murangira Jean Bosco yica umuntu akaba adafunzwe? Ubutabera nibwo buhanzwe amaso.
Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *