Umudage Roland Kastlest nyiri GERMAN BUTCHERY yatsinzwe urubanza rw’ubuhemu yakoreye abanyarwanda yanga kubishyura.

Uwo waba uri we wese ntawuba hejuru y’amategeko.Aha niho hashingirwa hasabwa ko Umudage Roland Kastlest nyiri GERMAN BUTCHERY yakwishyura Thelesphore Sinabubaraga na Ruth Nibagize ,kuko yababereye bihemu .Ubwo GERMAN BUTCHERY yabonaga isoko ryo kugemura inyama z’intama niz’inka nayo yashatse ba Rwiyemezamirimo bayigemurira.Roland Kastlest n’umugore we Mpinganzima bagiranye amasezerano na Sinabubaraga Thelesphore ,nawe azana Ruth Nibagize .Ubwo aba bahabwaga isoko na Roland Kastlest bafashe ideni muri banki kugirengo buzuze inshingano.Icyizere cyaraje amasinde maze Umudage arebesha abanyarwanda indege arabambura karahava.

Umudage Roland Kastler wambuye abanyarwanda (photo archives)

Thelesphore Sinabubaraga na Ruth Nibagize bagannye inkiko barega Campany GERMAN BUTCHERY ko bagiranye amasezerano yo kuyigemurira inyama z’inka n’iz’intama ikabambura.Urukiko rwanzuyeko Campany GERMAN BUTCHERY ya Roland Kastlest n’umugore we Mpinganzima itsinzwe,kandi ko igomba kubishyura.Urukiko rumaze gusoma urubanza ko Campany GERMAN BUTCHERY igomba kwishyura ,siko byagenze.Umudage Roland Kastlest n’umugore we Mpinganzima barajuriye.Tariki 19 Ukuboza 2023 nibwo Roland Kastlest yaje murukiko rukuru rw’ubucuruzi asaba ko yahuzwa nabo yambuye.Urubanza rwimuriwe 29 Ukuboza 2023.Isesengura ryerekana ko Umudage Roland Kastlest n’umugore we Mpinganzima bashaka gutinza kwishyura Ruth Nibagize na Sinabubaraga Thelesphore kugirengo bakomeze bagwe mugihombo,nanabishyura yo kuzagira icyo abamarira.Abanyamategeko baganiriye n’ikinyamakuru Ingenzi news paper, ingenzinyayo com na ingezi tv bagize bati”ingingo 111 y’itegeko Numero 22/2018 ryo kuwa 29/4/2018 ryavuzwe haruguru riteganyako ikirego cy’amafaranga ar’ikirego gishumikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe murubanza.
Abagemuriye Campany GERMAN BUTCHERY ubu bakaba bibaza uko bazishyuzwa mugihe Roland Kastlest n’umugore we Mpinganzima bakomeje kubasiragiza mu nkiko.Ubutabera nibwo buhanzwe amaso kur’iki kibazo cy’ubuhemu bwa Roland Kastlest wigize indakoreka.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *