Imigabo n’imigambi ya Mufti mushya w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa.

Imigabo n’imigambi ya Sheikh Sindayigaya Mussa watorewe kuba Mufti w’u Rwanda asimbuye Sheikh Salim Hitimana wari umaze imyaka umunani ayoboye Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda (RMC) harimo no kwemera kwakira abanenga ibitagenda neza bikaganirwaho bakabiha umurongo.

Ni amatora yabaye ku Cyumweru tariki 26 Gicurasi 2024,yitabiriwe n’abasilamu 53 bari mu inzego z’abayisilamu zo mu gihugu. Sheikh Sindayigaya Mussa yagize amajwi 44, amajwi 9 aba impfabusa.

Muri aya matora Sheikh Salim Hitimana wari Mufti w’u Rwanda nawe yari umukandida wari gutorerwa ku mwanya wa Mufti ariko yatangaje ko akuyemo kandidatire ye kuko yari amaze imyaka umunani ayobora umuryango w’abayisilamu mu Rwanda kandi akaba yizeye ubushobozi bwa Sheikh Sindayigaya Mussa.

Sheikh Sindayigaya Mussa niwe watorewe kuba Mufti w’u Rwanda (photo ingenzi)

Shiekh Salim, yavuze ko icyamuteye gukuramo Kandidature ye ari uko nta gihe yigeze abona na kimwe cyo gukora ibindi kuva mu 1994, Atari ivugabutumwa akaba acyenye igihe cyo kuruhuka no kwiyitaho abana bakiri bato bakayobora.

Ati:”Kuva nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, nari mu murongo wivugabutumwa , nta kindi gihe nabonye cyo kwiyitaho kugeza ubu, nishimiye kuba mbonye usimbura kuri izi shingano mazemo igihe Kandi muto ,twakoranye nizera ubushobozi bwe ko azakomereza ku murongo wibyo twagezeho nanjye nzakomeza kumuba hafi nk’umujyanama, nubwo ngiye kuruhuka nzakomeza kuba urugero rwiza mu bayisilamu.”

Mufti mushya w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Mussa, yatangaje ko ashima imiyoborere y’uwo asimbuye na komite ye n’uburyo yahisemo kumwegurira amajwi ye muri aya matora yijeje abayisilamu imiyoborere myiza no kubaka umusingi w’ubumwe bw’abayisilamu ndetse aha ikaze abanenga ibitagenda neza kugira bijye biganirwaho bihabwe umurongo cyane ko biri no mu migabo n’imigambi afitiye abayisilamu.

Ati:”Ndashima abayisilamu bangiriye ikizere mu migabo n’imigambi dufite tuzibanda ku ibintu bitatu, icyambere ni ugukomeza kubaka no gukomeza ubumwe bw’abayisilamu kuko ubumwe niyo ntego ninayo nkingi n’umusingi ukomeye wubakirwaho ibindi, burya iyo abantu bashyize hamwe bafite ubumwe, bafite umwuka mwiza ibindi kubigeraho biroroha kuko baba bashyize hamwe imbaraga zabo.

Icyakabiri tuzibandaho ni ugutekereza imishinga minini y’iterambere igamije gushoboza imbaga y’abayisilamu mu Rwanda n’umuryango w’abayisilamu mu kwigira ndetse no kugira ibikorwa bicyenewe mu muryango w’abayisilamu bibateza imbere.

Icyagatatu tuzimakaza imiyoborere yo kubazwa inshingano ndeste no kwemera kunegwa kubigamije kubakwa kuko burya iyo abantu bakunenze hari ibyo ukosora nawe, rero ibyo tuzabyimakaza ikindi twijeje abayislamu ko tuzacyira ibitekerezo byabo nabo tubasaba umusanzu wabo n’amaboko yabo,twebwe duhaye ikaze buri wese washaka kutugira inama y’ibitagenda neza hagamijwe kugira byubakwe bikosorwe.”

Mufti Sheikh Mussa Sindayigaya yakomeje agira ati:” Muri ibyo byose dufite abayobozi bacyuye igihe bari bagize komite nyobozi batakomeje ariko hari ibyo bubatse hari umusingi bari baramaze kudushyiriraho tuzawubakiraho.”

Muri aya matora hanatowe Mufti wungirije Mushumba Yunusu, naho Ushinzwe gukemura amakimbirane mu muryango w’Abayisilamu mu Rwanda aba Segisekure Ibrahim.

Mu bandi batowe harimo Inama Nkuru igizwe n’abamenyi b’idini 61 barimo abo mu turere twose tugize igihugu n’abahagarariye ibyiciro binyuranye.

Aya matora yasimbuye ayari ateganyijwe mu 2020 ariko agahurirana n’uko Isi yari mu bihe bya Covid-19.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *