Intara y’iburasirazuba ishyaka Green Party ryakiranywe urugwiro:Dr Frank Habineza abemerera kuzamura urwego rw’amashuri kugeza kuri Kaminuza.
Uko iminsi igenda isatira gutora Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda benshi mu banyarwanda baragenda bu mva imigabo n’imigambi yabiyamamaza. Dr Frank Habineza Perezida w’ishyaka Green Party wiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda,ari kumwe n’Abadepite bo mu ishyaka rye bari mu turere twa Ngoma na Kayonza.
Kumunsi wa wagatatu w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( DGPR) kuri uyu wambere tariki 24 Kamena 2024 bakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza,basezeranya abaturage bo mu karere ka Ngoma ko nibamugirira ikizere bakamutora ku mwanya w’umwukuru w’igihugu bazaba baruhutse umutwaro wo kujya kwiga kaminuza kure kuko bazayubakirwa hafi yabo bitarenze mu kwezi kwa Nzeri uyu mwaka.
Ubwo yagezaga imigabo n’imigambi y’ishyaka DGPR by’umwihariko ingingo ijyanye n’uburezi mu karere ka Ngoma mu murenge wa Kibungo, Dr Frank Habineza yavuze ko mu karere ka Ngoma hahoze Kaminuza ya UNIK ariko ikaza gufungwa muri 2020, ibi bikaba byaratumye abayigagamo bajya kwiga kure usanga bibagoye bityo ko naramuka abaye Umukuru w’Igihugu azubaka kaminuza ya leta muri aka karere,bizacyemura imbogamizi abahaturiye bahuraga nazo.
ati:“ Hano ndabizi havuka abahanga benshi bakeneye kwiga kaminuza,Birababaje kuba umuntu azamuka akajya za Nyagatare kandi asize umujyi mwiza wa Ngoma nawo ukeneye gutera imbere. Nimutugirira ikizere mukadutora, mbasezeranyije ko mu kwezi kwa Nzeri muzaba mwamaze kubona kaminuza kandi izazamura ubukungu bw’Akarere kuko abarimu, abanyeshuri n’abandi bose bazakenera kubaho kandi bizateza imbere abaturage bo mu karere ka Ngoma.”
Sibyo gusa ibikorwa byo kwiyamamaza byakomereje no mu karere ka Kayonza mu Murenge wa mukarange ubwo yagezaga imigabo n’imigambi ku abaturage naho yakomoje ku bijyanye n’uburezi aho yavuze ko bazamuye umushahara wa mwarimu mu mashuri abanza n’ayisumbuye ariko ngo ubu ishyaka Green Party niritsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu n’imishahara y’abarimu ba kaminuza izazamuka igere kurwego rushimishije ibindi yakomojeho harimo guha iryo yuzuye abanyeshuri ntibahore barya iryo imwe gusa.
Intego nyamukuru y’ishyaka Green Party ni uguharanira Demokarasi ndetse no kubungabunga ibidukikije.
Kuri gahunda y’ibikorwa by’iri shyaka nta gihindutse ku wa 25 Kamena 2024 bizakomereza mu Karere ka Kirehe – Nyakarambi.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.