Intara y’Iburasirazuba mu karere ka Kirehe Dr Frank Habineza yasabye abaturage kumutora akazabakiza amazi mabi.

Abatuye mu Karere ka Kirehe mu bihe bitandukanye bakunze kugaragaza ko ahanini mu gihe cy’izuba bagira imbogamizi z’ubucye bw’amazi bagasaba ko iki kibazo cyashakirwa umuti urambye kuko kibangamye cyane.

Ni muri urwo rwego Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda Dr. Frank Habineza yijeje abaturage bo mu Karere ka kirehe ko nibamutora ikibazo cy’amazi kizaba gicyemutse burundu.

Dr Frank Habineza yijeje abanyarwanda bazamutora litiro 100 z’amazi y’ubuntu buri munsi. ( Photo Ingenzi )

Ibi ya bigarutseho ku munsi wa kane w’ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’igihugu ndetse n’Abadepite, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda ( DGPR) kuri uyu wakabiri tariki 24 Kamena 2024 babikomereje mu karere ka kirehe aho yanavuze ko ari kamwe mu turere akunda cyane ndetse ko akiri n’umudepite yakunze kugakoreramo ibikorwa byinshi bitandukanye aho yanabonyeko hari ikibazo cy’amazi yabijeje ko mugihe bamugirira icyizere ndetse bakakigirira n’abakandida depite bagatsinda amatora bazabona amazi meza ahagije ndetse ahendutse.

Yagize ati:” Amazi n’ikibazo twifuza gukemura muri aka gace nimutugirira icyizere dushaka kubaha amazi meza turabizi ko hari amatiyo ariko atarimo amazi, ibyo dushaka ko bivaho ahari amatiyo hose agashyirwamo amazi kandi meza.”

Dr Frank Habineza yakomeje avuga ko ishyaka ryabo ryiyemeje kurengera ibidukikije kandi n’amazi ari muri icyo cyiciro bityo ko bagomba kuyageza kuri buri muturage kandi akamugeraho ari meza anahendutse.

Ati:“ Ubundi ishyaka ryacu riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije rero turifuza ko habaho uburenganzira bwo kubona amazi kuri buri muntu,hari igihugu kimwe cyashyizeho itegeko ko buri muturage afite uburenganzira ku mazi, icyo ni Afurika Y’Epfo, hari n’ibindi nagiye nkoramo mu bijyanye n’amazi byampaye igitekerezo ko buri mu nyarwanda agomba kugira uburenganzira ku mazi meza cyane kubatuye kirehe,

ibyo tubifata nk’inshingano ko mwese mubona amazi meza yo kunywa, nibura buri mu nyarwanda akabasha kubona amajerekani atanu kumunsi ubwo ni litiro 100,
ayo leta ikavuga ngo turayatanze ntakwishyura, washaka arenzeho ukayishyura kandi leta ibishyizemo imbaraga byakunda twakoze ubuvugizi ku ibintu byinshi bishyirwa mu bikorwa rero ni mudutora n’ibyo tuzabigeraho kandi mu gihe gito.”

Mu bindi Dr Frank Habineza n’ishyaka rye riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije bavuzeho ubwo bari mu bikorwa byo kwiyamamaza muri aka karere ka kirehe yavuze ko bazashyiraho uburyo bwiza bwo kuhira kandi bugezweho kuburyo nk’ahantu hari ibiyaga byinshi badakwiye gukagwa n’igihe k’izuba ngo bareke guhinga ibyo bizafasha mu kwihaza mu ibiribwa buri mu nyarwanda akarya iryo eshatu ku munsi.

Abaturage ba kirehe bishimiye imigabo n’imigambi y’ishyaka Green Party. ( Photo Ingenzi )

Nk’ibisanzwe Ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije rikora ibikorwa riri kumwe n’umukandida umwe ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariwe Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 barimo abagore 24 n’abagabo 26.

Kuri gahunda y’ibikorwa by’iri shyaka nta gihindutse ku wa 26 Kamena 2024 ibikorwa byo kwiyamamaza bizakomereza mu turere twa Nyagatare na Gatsibo.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *