Intara y’Amajyepfo: Dr Frank Habineza yijeje abatuye mu akarere ka Muhanga kuzaca burundu akajagari mu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Dr Frank Habineza,Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’igihugu w’ishyaka riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije Green Party,kuri uyu wakabiri tariki 9 Nyakanga 2024 yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Muhanga mu murenge wa Nyamabuye,aho yakiranywe urugwiro n’abaturage bitabiriye iki gikorwa bumva imigabo n’imigambi abazaniye,aka karere kandi niko umukandida Dr Frank Habineza avukamo.

Dr Frank Habineza yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Muhanga avukamo.( Ingenzi Photo )

Hon.Dr Frank Habineza yavuze ko we n’Ishyaka rye basanze hari ikibazo gikomeye mu ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu kajagari hamwe na hamwe mu gihugu,ibyo bikaba bibangamiye ibidukikije kuko hari aho usanga hamenwa imicanga, ibyondo n’ibitaka byavuye aho bacukuye, ibyo bikagira inguruka zirimo ibura ry’amazi n’ingufu z’amashanyarazi kubera gukama kw’ ingomero zitanga amashanyarazi. Urugero batanga bavuga ko ari urugomero rwubatswe kuri nyabarongo rwabuze amazi kubera isuri iterwa n’abacukura amabuye y’agaciro mu misozi irukikije muri Ngororero.

Abaturage b’akarere ka Muhanga barifuza ko kumazina ya Dr Frank Habineza hongerwaho Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.( Ingenzi Photo )

Akomeza avuga ko hari kandi icyibazo cy’itangwa ry’ibyangombwa ku masosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro adashoboye amwe namwe ntakorane ubushishozi bikaba ingaruka z’impfu zahato na hato za buri munsi ku baturage bakora akazi mu birombe.

Dr Frank Habineza yavuze ko mu gihe bazaba bageze ku intebe y’Umukuru w’Igihugu azashyiraho ingamba zikuraho aka akajagari burundu.

Ati:” Nimutugirira icyizere mukadutora haba kumwanya w’Umukuru w’Igihugu ndetse ni uwabadepite tuzasuzuma, tuvugurure itegeko rigena itangwa ry’ibyangombwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro,tuzashyiraho uburyo bwo kwihutisha igihe cyo gutanga ibyangobwa ariko habanze hakorwe igenzura riciye mu mucyo,twita ku mategeko agenga icukurwa rya kariyeri n’amabuye y’agaciro kugirango bitagira ingaruka ku misozi, ibishanga, n’imigezi.Ikindi mu rwego rwo gukora ubucukuzi buteye imbere no kongera umusaruro tuzashyirabo gahunda yo gukora amakarita mashya yerekana ahari amabuye y’agaciro n’ubwoko bw’amabuye buboneka mu gace runaka ndetse n’ingano yayo, kugira ngo abantu birinde gucukura mu kajagari bacukura aho babonye.”

Hirya no hino mu gihugu hacukurwa amabuye ya gaciro atandukanye,abakora ubucukuzi bwa mabuye y’agaciro bakunze kuvuga ko bukorwa mu kajagari bigateza imfu zitandukanye,aho ibirombe bigwira abacukuzi hakabura gikurikirana kuko babikora mu buryo butemewe buzwi nk’abahebyi kugeza n’ubu iki kibazo ntikirabonerwa umuti.

Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi bakunze kuvuga ko habayeho ubushakashatsi bugenderwaho ku hakorerwa imirimo y’ubucukuzi hacyemurwa byinshi ndetse n’umusaruro ukiyongera kandi ukaboneka vuba,bahamya ko zimwe mu ngaruka zokuba ntabushakashatsi bwimbitse bwakozwe bugaragaza neza aho amabuye ari ni uko angana ndetse ni uko yavayo ari ukutamenya neza ingano y’amabuye ari mu butaka no kuba ucukura abikora byo gushakisha.

Ishyaka Green Party niritorwa rizaca akajagari burundu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.( Ingenzi Photo )

Kuri ibi Ishyaka Green Party ryakomeje gushimangira ko rifite umuti urabye wo guteza imbere ubucukuzi ndetse bugateza imbere igihugu kuko ari umutungo ukomeye ku gihugu no kubaturarwanda muri rusange, bityo ko basaba abaturage kubagirira icyizere kumunsi w’amatora bakazatora Ishyaka Green Party n’umukandida waryo Dr Frank Habineza kugira ngo ibyo babijeje bazabishyire mu bikorwa nk’uko ibyo babijeje ubwo bari mu inteko byagezweho kukigero cya 70%.

Biteganyijwe ko ibikorwa byo kwiyamamaza bya Dr Frank Habineza hamwe n’abakandida Depite 50 b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda ku wa Gatatu tariki ya 18 Nyakanga 2024 bizakomereza mu karere ka Gicumbi – Byumba ntagihindutse.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *