Ubukungu: Innopro Ltd mu bikorwa by’iterambere ry’ubuhinzi.



Uruganda Innopro Ltd rwatangiye rutunganya igihingwa cy’urutoki rugakuramo ikinyobwa gikunzwe n’abenshi Umurava,kurubu
Rutanga amahugurwa ku buhinzi bw’urutoki bugezweho mu rwego rwoguteza imbere ibiboneka iwacu no guhanga imirimo mishya.

Nkurikiyeyezu Fidele Castrol na Uwineza Yvette bakora mu uruganda Innopro Ltd bavuga ko nyuma yo kugera mu uruganda bize byinshi harimo ubuhinzi n’ubworozi bigezweho bikozwe kinyamwuga bigatanga umusaruro uhagije.
Bavuga kandi ko Innopro Ltd ibafasha mu iterambere ry’imiryango yabo,mu kubishyurira amashuri y’abana,kwishyura ubwisungane mu kwivuza,Ejo he za,n’ubundi bumenyi bahabwa bubafasha mu kwiteza imbere.

Eric Neza umuyobozi ushinzwe abakozi mu uruganda Innopro Ltd avuga ko yishimira ko uruganda rwarenze kwiteza imbere kwa Nyiri uruganda n’umuryango we rukageza umusaruro ugirira abantu benshi akamaro barimo abakozi batunze imiryango yabo myinshi babikesheje umushahara bahembwa n’uruganda ndetse n’imisoro itubutse yinjira muri Leta ivuye birumvikana mu nyungu z’uruganda.
Agira ati:“ Ni ibyo kwishimirwa cyane kubera ko uruganda rwacu Innopro Ltd ruri gukora neza rukazana umusaruro wifuzwa, aho tubasha kwishyura neza abakozi b’uruganda bakabonera imishahara yabo ku gihe hiyongereyeho ibyo bateganyirizwa n’amategeko byose. Ikindi ni uko nyuma y’umusaruro ubonetse uruganda rufasha mu iterambere rya Karere ka Rulindo byumwihariko umurenge wa Base dukoreramo aho nibura buri mwaka hari ibikorwa byo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza abatishoboye,kubakira abadafite ubushobozi ,ibikorwa bya Girinka nibindi dufashamo Umurenge mu kwesa imihigo”

Uruganda Innopro Ltd (photo ingenzinyayo.com
Uruganda Innopro Ltd (photo ingenzinyayo.com

Eric akomeza ashimira cyane Leta y’U Rwanda uburyo ikomeje gushyigikira cyane inganda z’abikorera cyane cyane hagamijwe kuzamura ibikorerwa mu Rwanda bityo akizera ko uruganda Innopro Ltd narwo ruzakomeza gukora neza ibinyobwa byujuje ubuziranenge kugira ngo abayobokaga inzoga z’inkorano babicikeho burundu kuko uruganda rufite ubushobozi buhagije bwo kubamara inyota.

Ku murongo wa telefone umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Base Shabani Jean Cloude yashimiye Gatabazi MD wa INNOPRO LTD iterambere ryiza yazaniye Umurenge wa Base ,akarere ka Rulindo ,Intara akoreramo n’igihugu muri rusange.
Ashimira Ubuyobozi bw’uruganda bwahaye abaturage benshi akazi, Uburyo uruganda rwazamuye Iterambere ry’Akarere ka Rulindo n’umurenge wa Base.
Shabani akomeza avuga ko INNOPRO LTD ari umufatanyabikorwa mwiza w’umurenge.
Kuko hari Umusanzu wihariye bagenera Umurenge ,bahugura urubyiruko, rushobora no kwihangira umurimo, ndetse banatanga akazi kubaturage bikadufasha kugabanya ubushomeri namwe murabibona iyo mu musuye aho akoresha abakozi barenze 120 buri munsi .
Muri uyu mwaka bafashije umuturage w’umurenge wa Base utaragiraga aho kuba abona inzu ubu atuye neza, Ibi bikorwa adufashamo byinshi tuba tubifite mu mihigo birumvikana ko adufasha mu kwesa imihigo.
Uyu mwaka kandi yagize uruhare muri Gahunda ya Girinka aho yoroje umuturage inka ifite agaciro ka 500.000frw
Innopro Ltd Bagira kandi uruhare mukwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza( Mutuelle de sante).

Umusaruro w’urutoki utunganywa mo ibinyobwa(photo ingenzinyayo.com)

Gushishikariza abaturage guhinga no kuvugurura urutoki babaha amahugurwa, bakaza kwigira kumurimashuri w’uruganda, kandi iki gihingwa abaturage bacyitabiriye baba bafite isoko kuko uruganda rubagurira ibyo bitoki.
Uruhare rwa INNOPRO LTD Mwiterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza yabaturage ni rwinshi , ugiye kubishyira mu mafaranga byagera nko kuri miriyoni 3.000.000frw kumwaka nubwo iyi mibare igenda ihindagurika bitewe nibyo yasabwe gufashamo.

Innopro Ltd benga ibinyobwa bisembuye byo mu bwoko bwa Banana Based alcoholic beverage na Ginger flowered alcoholic drink ibi binyobwa biboneka mu gihugu hose.

Taya Théoneste

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *