Ruhago nyarwanda:Ikipe ya Rayon sports ntigiharanira gutwara ibikombe Uwayezu Fidel yayigize ubucuruzi bwe bwite.

Amateka yubakwa imyaka myinshi kugirengo n’uzaza azayasanga yongereho aya,nawe azayasigire abazamusimbura.Uku niko hubatswe ikipe yitwa Rayon sports.Hariho abashyigikira Uwayezu Fidel ngo aracyubaka ukibaza niba yubaka urukuta nka rwarundi rwatandukanyaga Ubudage bwombi.Icyerekana ko Uwayezu Fidel atubaka ikipe yatwara igikombe n’uko abafana bamwe batangiye kumuhunga bigira muri mukeba.Reka turebe uko Uwayezu Fidel ahagaze mu ikipe ya Rayon sports kuva yayigabirwa 2021.Ubwo Uwayezu Fidel agabirwa Rayon sports we yagize ati”Nta faranga ryanjye nzanye mu ikipe ya Rayon sports”ndaje ngo twubake.Igurwa ry’abakinnyi ntabwo ryagenze neza kuko shampiyona yakinwe mu matsinda.Kwihangana kwabaye kwinshi.Shampiyona 2021/2022 abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bamwe babonye uko Uwayezu Fidel aguze abakinnyi bahenze kandi batazi gukina batangira kumwibazaho,ariko barihangana.Shampiyona 2022/2023 ubwo Uwayezu Fidel, Patrick Namenye n’umutoza Haringingo Francis baguraga abakinnyi bahenze kandi batazi gukina,kongera imvune.Aha niho hatangiye kuvumburwa ko Uwayezu Fidel atari umureyo ko ahagarariye inyungu z’APR fc mu ikipe ya Rayon sports.Ubwo Uwayezu Fidel na Patrick Namenye babonaga ikipe ya Rayon sports igeze k’umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro byarabayinguye kugeza naho banzeko abakinnyi bajya gukina.Urukundo rw’abakunzi b’ikipe ya Rayon sports bahamagaye abakinnyi babumvisha ko bagomba gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro , kandi bakagitwara.Ubwo Uwayezu Fidel na Haringingo Francis babonaga abakinnyi barimo Rwatubyaye Abdoul bageze i Huye babangiye ko basanga bagenzi babo.Icyo gihe Uwayezu Fidel yagize ati”aba bakinnyi ntibakina bansuzuguye.Habayeho imbaraga kugirengo yemereko bakina.Ahandi havutse ikibazo naho Haringingo Francis yashakaga gukinisha umunyezamu Adolphe abakinnyi bashaka Shampiyona 2023/2024 ijya gutangira yo yavumbuye Uwayezu Fidel kuko yaguze abakinnyi amafaranga menshi,kandi basinya umwaka umwe.Iki gihombo cyatumye ikipe nta gikombe na kimwe itwara.Dore uko mu ikipe ya Rayon sports bihagaze”Uwayezu Fidel yagiriwe inama na Muhirwa Fred Alias Ndimbati ko agomba kujya afata ikipe ikaba iwe akerekana ko ariwe uyitunze. Ibi rero nta gitangaza kuko Muhirwa Fred yaje kubipfa n’uwarushinzwe umutungo ,induru ziravuga banagurisha abakinnyi ifaranga arikenyereraho. Ibi rero nibyo byo munyungu za Fidel Uwayezu, inama za fan club niho ziteranira ikipe ikishyura.

Abakunzi b’ikipe ya Rayon sports barasaba Uwayezu Fidel kwegura (photo archives)

Ikipe ya Rayon sports niyo igaragaza ko iba mu mwiherero cyane kurenza izindi murwego rwo gucuruza kwa Fidel. Hotel ya Fidel izerekane amafagitire uzasanga bikabije.Imigati nayo mwibuke uko yacurujwe muri Pele stadium Nyamirambo.Imyaka ine irashize ikipe ya Rayon sports ivugwamo ko Uwayezu Fidel yaciyemo akajagari n’ubujura,ahubwo we yatejemo akajagari karenze,kuko Kayisire Jaques wari visi Perezida yarigendeye ,nabandi bari kumwe.Nkubana Adrien niwe kizigenza mu ikipe ya Rayon sports afite amadepo i Gahanga bayagize ubwiru,ibyo byose n’umutungo banyereza.Uwayezu ati”nashyira umuntu muri Morgue”Ibi abivuga yitwajeko yagabiwe ngo na system binyuze kwa General umwe wo munzego z’umutekano.Niba system ibona ko Uwayezu Fidel n’abo ba Patrick Namenye kongeraho Nkubana Adrien bananiwe kumvikana n’abafana babajyanye ikipe igahabwa abaharanira intsinzi.Uko bucya bukira buri mufana w’ikipe ya Rayon sports arasabira Uwayezu Fidel kuvaho ,kuko byaramunaniye,ananirwa no kubana nabo yasanze.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *