Akarengane ka Murekezi Jean Baptiste yakorewe na Ltd Dr Col Karemera Joseph na bagenzi kakomanze k’urwego rw’Umuvunyi.

Ibihe bihishira iminsi ,ariko igihe kigahishura umunsi.Amakuru ava ahizewe akagera ku kinyamakuru ingenzi newspaper, ingenzinyayo.com, ingenzi rw na ingenzi tv dukura mubizerwa ba Leta aremeza ko ikibazo cya Murekezi Jean Baptiste mwene Muhashyi na Mukashawiga Vista cyatangiye gukomanga k’urwego rw’Umuvunyi rwo rurwanya akarengane.Ubwo humvikanaga ko Murekezi Jean Baptiste wo mu Mujyi wa Kigali,Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Ndera, Akagali ka Cyaruzinge yambuwe isambu na Ltd Dr Col Karemera Joseph,Dusabe Richard na Sam Nkusi ,ngo hariho inzego z’ubuyobozi zitandukanye zatangiye kubikoraho iperereza.Uko amakuru akomeza atugeraho ngo hifashishijwe amabaruwa Murekezi Jean Baptiste yagiye yandikira umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame. Izo tariki zimwe zanditswe na Murekezi Jean Baptiste zaratabazaga zerekana uko yarenganyijwe n’abavugaga ko ari abanyabubasha ba FPR.Aha ho ibi ntibikigira umurongo,kuko unyuranya n’umurongo ngenderwaho wa FPR yisanga mu kibazo we yitaga igisubizo.

Isambu ya Muhashyi yabohojwe igeze k’urwego rw’Umuvunyi (photo archives)

2023 Murekezi Jean Baptiste yandikiraga Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yagize ati”impamvu tubandikiye ntabwo turenze izindi nzego n’uko hashize imyaka myinshi izo nzego zindi ntacyo zakemuye.Niho mu ibaruwa Murekezi Jean Baptiste yanditse yerekanagako yatangiye kurenganywa 1998. Uwabaye icyitso cyo kurenganya umuryango wa Muhashyi na Mukashawiga Vista n’umugore wari warashatswe na Murekezi Jean Baptiste ,ariwe Murangwayire Dativa.Abakera bati”utazize inarashatse azira! Murekezi we yazize inarashatse.Amakuru ava muri Cyaruzinge ,gukomereza kuyo Murekezi agenda yandika atakambira inzego ngo zimurenganure aremeza ko Murangwayire Dativa ariwe wagambaniye isambu yo kwa sebukwe Muhashyi na nyirabukwe Mukashawiga akazana Dr Col Karemera Joseph warukiri umusirikare mukuru ari na Ministri w’uburezi kuko yari afite igitinyiro gikomeye. Ntawuyobewe uko kobohoza byavuzaga ubuhuha.Ese no mur’ikigihe birakwiye ko umunyarwanda yarenganywa kugeza ubwo yimwa ubutabera? Ubu isambu ya Muhashyi yubatswemwo amazu,ahandi Karemera na Dusabe barahabyaza umusaruro, Murekezi yicwa n’inzara. Murekezi Jean Baptiste akomeza yerekana akarengane ke.Yagize ati”Ndasaba ko hakorwa iperereza ku iyicwa rya Mama umbyara nyakwigendera Mukashawiga Vista wicanywe n’abuzukuru be aribo: Nzabandora warufite imyaka 15,undi wishwe ni Kayinamura warufite imyaka 13,undi nawe wishwe Nkurikiyimukiza warufite imyaka 8 kongeraho Sibomana warufite imyaka 5.ingenzi watubwira muri make uko akarengane kawe katangiye ? Murekezi ntabwo nabona aho ngatangirira naho nkarangiriza,kuko mugihe abandi banyarwanda bishimiraga intsinzi ya FPR jyewe nibwo natangiye kurenganywa.Uretse no kunyambura isambu niciwe Mama umbyara ariwe Mukashawiga Vista n’abuzukuru be.Mugihe ntaranabashyingura mba niswe interahamwe ndafungwa nzira amaherere,narafunguwe benshi bansura bati hunga nawe utazapfa.Nkabasubiza ko ntahunga u Rwanda ruyobowe na Perezida Kagame Paul,ninayo mpamvu nahisemo kumutakambira.ingenzi wafunzwe igihe kingana gute wafunguwe gute? Murekezi nafunzwe imyaka 7 nyuma basanga ntacyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi nakoze ndarekurwa.ingenzi ko bivugwako wahaye uburenganzira bwo kugurisha isambu ya so Muhashyi umugore wawe Murangwayire Dativa ? Murekezi ntabwo aribyo ahubwo uyu mugore n’umugambanyi niwe wagiye kuzana Col Karemera,ikindi hazerekanwe inyandiko naba naramuhaye cyaneko ibaruwa isohowe n’umufungwa muri Gereza iterwaho kashe yayo ikanasinywaho. ingenzi ikibazo cyawe kuki utakiregeye inkiko? Murekezi nabanje gutakambira umukuru w’igihugu Perezida Kagame Paul kuko ariwe gisubizo cy’abanyarwanda.ingenzi dusoza n’iki wasaba inzego z’ubuyobozi zitandukanye? Murekezi icyo nsaba n’uko narenganurwa ngasubizwa isambu y’umuryango wa Muhashyi , kongeraho ko abishe mama umbyara Mukashawiga bakurikiranwa.Ngahabwa ubutabera nk’undi munyarwanda wese.Abavugwa aribo Ltd Dr Col Karemera Joseph,Sam Nkusi na Dusabe Richard ntitwabashije kubabona.Murangwayire Dativa nawe ngo yagiye gutura mu karere ka Nyagatare ntitwabashije kumubona.Abo bireba bose nitubasha kubabona tuzabagezaho icyo babivuzeho.Murekezi Jean Baptiste nihasuzumwe ikibazo cye ahabwe ubutabera. kugirengo akarengane yakorewe gacike
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *