Umujyi wa Kigali: Mu murenge wa Kigali Abageze mu zabukuru basabwe gushishikariza abakiri bato kugira umuco wo kwizigamira.
Mu murenge wa Kigali Abageze mu zabukuru basabwe gushishikariza abakiri bato kwita ku mirimo no kugira umuco wo kuzigamira iza bukuri kugira icyo gihe ni kigera batazaba umutwaro ku miryango yabo no kugihugu muri rusange ahubwo nabo aho gusaza bafashwa bazasaze bafasha abandi n’imiryango yabo biturutse kubyo bizigamye.
Ibi byagarustweho mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru ndetse ukaba wahujwe n’umunsi wo gutangiza ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 1 Ukwakira 2024 mu Rwanda hizihijwe umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe abageze mu zabukuru,ku rwego rw’akarere ka Nyarugenge ibirori byabereye mu murenge wa Kigali aho witabiriwe n’Umuyobozi Nshigwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge Madame Uwamahoro Genevieve, abageze mu zabukuru, abayobozi batandukanye binzego z’ibanze n’abandi baturage baje kubashyigikira no kumva impanuro z’abageze mu zabukuru.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Kigali Christophe NTIRUSHWA mu ijambo rye ry’ikaze yagejeje kubitabiriye ibirori yashimiye Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuba yarashyizeho politiki yo kwita ku Banyarwanda n’Abageze mu Zabukuru,yabibukije kandi ko n’ubwo Leta y’u Rwanda yashyizeho uburyo bwo kubitaho nabo bagomba kugira uruhare rwo kwiteganyiriza muri gahunda ya EJO HEZA ndetse bakabishishikariza abakiri bato.
Ati:” Gahunda ya ejo heza nubwo tuyivuga ukabona abageze mu zabukuru ntimuyumva neza muvuga ngo igihe cyagiye,ariko nigahunda igomba kujya imbere mu byo muganiriza abana,namwe ntimubujijwe kuyijyamo kuko muracyashoboye gukora mufite imitungo mwakwizigamira, Ni gahunda igamije kuvuga ngo igihe uzaba ugendesha amaguru atatu uzabeho neza ,zirikana ko iminsi ishobora kugutwara utariteganyirije,zirikana ko umuhanga w’inda ari uwayirarije,wirya ngo usesagure kuko aho tujya si heza akabando k’iminsi gacibwa kare kakabikwa kure.”
Yasoje avuga ko hari ibikorwa biteganyijwe muri uku kwezi k’ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda,harimo gusukura urwibutso rwa Jenoside rwa Ruliba ,kwita kuri gahunda y’isuku hirya no hino haterwa ubusitani n’ibiti,ko ngera imbaraga muri gahunda ya mvura nkuvure aho abarangije ibihano byabo bahura n’abarokotse Jenoside bakomorana ibikomere baganira kuri yamateka igihugu cyanyuzemo bagasabana imbabazi hashyirwaho amatsinda y’ubumwe n’ubudaheranwa,kubaka inzu y’amateka kurwibutso kubufatanye na GAMICO,gutanga ibiganiro kubirebana n’amategeko,gusanira abarokotse Jenoside ndetse hazaterwa igiti cy’ubumwe n’ubudaheranwa.
Bamwe mu bageze mu zabukuru bari bitabiriye ibi birori bashima gahunda nziza Igihugu cyashyizeho yo guha abageze mu za bukuru inkunga y’ingoboka.
Bavuga ko inkunga bahabwa ibafasha kubaho ubuzima bwiza, aho ibafasha kwishyura abakozi babafasha mu mirima, kugura imyambaro, guhaha ibyo bakeneye no kwikenura mu buryo bwinshi.
Aba babyeyi kandi bashima Umukuru w’Igihugu ku bw’iyi gahunda nziza, bakamwifuriza kuramba no gukomeza kuyobora u Rwanda.
Umuyobozi Nshigwabikorwa w’akarere wungirije Madame Uwamahoro Genevieve yasabye abageze mu zabukuru gukomeza kwifata neza bagasigasira intekerezo zabo n’ubumenyi bwabo bagatoza abato umuco, uburere n’imyitwarire myiza basigasira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda
Ati:“Icyo tubasaba ni ukwifata neza mugasigasira intekerezo zanyu n’ubumenyi mugatoza abato umuco, uburere, imyitwarire myiza ndetse n’ubwo bumenyi kugira ngo bazabarage u Rwanda rujyanye n’intekerezo nk’izanyu,mwe mukuze mufite inshingano zo kwigisha abakiri bato indangagaciro z’umuco Nyarwanda na kirazira kugira bwabumwe bwacu dukomeze kubusigasira,kubisigasira ni ugukora cyane urubyiruko rugatera imbere,ni guteganyiriza ejo hazaza mwizigamira muri EJO HEZA,ni kwirinda kunywa ibiyobyange ibi nibyo bizatuma dusigasira ndumunyarwanda n’ibyiza twagezeho.”
Ibikorwa byo kwizihiza uyu munsi byaranzwe n’imikino,imbyino,kuremera abageze mu za bukuru no kubagabira inka,ni umunsi wizihijwe Ku nsanganyamatsiko igira iti:”Amasaziro meza, ishema ry’abageze mu zabukuru”
Umunsi mpuzamahanga wahariwe abageze mu zabukuru, ku rwego mpuzamahanga wizihizwa ku ya 01 Ukwakira buri mwaka; wemejwe n’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye ku itariki ya 14 Ukwakira 1990, utangira kwizihizwa ku ya 01 Ukwakira 1991.
Mu Rwanda uyu munsi watangiye kwizihizwa mu mwaka wa 2000, muri uyu mwaka ukaba wizihijwe ku nshuro ya 24.
Mu Rwanda kandi kwizihiza uyu munsi bigamije gushishikariza Abanyarwanda kwita ku bageze mu zabukuru, by’umwihariko abatishoboye, kugira ngo bagire amasaziro meza.
Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana