Ruhago nyarwanda:Bomboli bomboli mu Ikipe y’APR fc isize yeguje Ltd col Karasira Richard.
Umupira w’amaguru mu Rwanda uhoramo amacenga hagati muri nyobozi zabarwanira ibyubahiro.Turi ku ikipe y’APR fc ivugwamo guterwa mpaga kuko yishe amategeko agenga gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga.Ubwo ikipe y’APR fc yakinaga niya Gorilla fc umukino wa shampiyona hakozwe ikosa.Uko byagenze ikipe y’APR fc yashyize abakinnyi barindwi b’abanyamahanga mukibuga,hemewe abakinnyi batandatu.Ubwo hasakaraga ikosa ryakozwe n’ikipe y’APR fc benshi basabaga ko hubahirizwa amategeko.Urundi ruhande rukagira ruti”Ko APR fc ariyo ferwafa,ikindi Perezida wayo Lt col Karasira Richard ari visi Perezida wa Komite itegura amarushanwa irahanwa nande?abandi nabo babitanzeho ibitekerezo bitandukanye hashingiweho ko umunyamabanga wa Ferwafa Kalisa Adolphe yagabiwe n’ikipe y’APR fc.Umwanzuro wafashwe ikipe y’APR fc yatewe mpanga icibwa n’amande y’ibihumbi ijana y’u Rwanda.Uko byifashe mu ikipe y’APR fc.
Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com nay’uko Ltd Col Karasira Richard agomba gusimburwa byihuse.Kuba APR fc itaragiye mu matsinda,kugura abakinnyi bavuye mu mahanga badashoboye.Ikindi cyerekanako mu Ikipe y’APR fc uruntu runtu rutegura impinduka nahakozwe ikosa rikabije ryo gukinisha abakinnyi barenze umubare uteganywa n’amategeko.Kuba Komite nyobozi yarahise yirukana uwarushinzwe ubuzima bw’ikipe buri munsi byafashwe nk’undi mutego ukomeye bateze Ltd Col Karasira Richard.Imbuga nkoranyambaga zitandukanye zagiye zigaragazwaho ko nyobozi y’ikipe y’APR fc idashoboye none bigezweho.Abasesengura ibyo mu Ikipe y’APR fc basanga bakuraho komite nyobozi,ariko bitanyuze mugisa n’ubugambanyi.Ababonye uko mu ikipe y’APR fc hongewemo izindi mbaraga benshi bahise babona ko hategurwa impinduka.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bo bishimiyeko ikipe y’APR fc yatewe mpanga,igacibwa n’amande.
Kimenyi Claude