Ruhago nyarwanda:Ikipe y’APR fc yatsindiwe kuri stade Huye bishimangirwa ko yaranguye ihendwa igacuruza ihomba

Urwikekwe rukomeje kuvuza ubuhuha mu ikipe y’APR fc kubera ibibazo biyirimo ntibivugweho rumwe.Dore uko ikipe y’APR fc yavutse n’uko yatangiye gukina umupira w’amaguru mu Rwanda.Ishyaka FPR ubwo ryatangizaga urugamba rwo kubohoza igihugu rwitabiriwe n’abasore n’abakobwa bari bavuye mubihugu bitandukanye, kongeraho n’abari imbere mugihugu imbere.Imishyikirano hagati ya FPR yashakaga ubutegetsi na MRND yashakaga kubugumana bemeje guhagarika kurasana.1993 nibwo mugisirikare cy’APR hakozwemwo ijonjora haboneka abakinnyi nka Sgt Ntagwabira Jean Marie,Sgt Byusa Wilson alias Rudifu,umunyezamu Pte Theogene,Sgt Ndayisenga Jean Marie.Iy’ikipe yahawe Capt Musemakweli Jaques . Igisirikare cyose habayemo irushanwa niyo APR fc iririmo yo yabaga ku Mulindi .Tariki 28/12/1993 nibwo yakinnye na batallon 21 yayoborwaga na Col Musitu Charles.Uyu mukino warangiye APR fc itwaye igikombe.1994 nyuma ya jenoside yakorewe abatutsi APR fc yinjiye muruhando rw’amakipe yo mu Rwanda nta musivire wayikiniraga bose bari abasirikare.

Iyi niyo kipe y’APR fc yarigizwe n’abasirikare gusa (photo archives)

Igikombe cy’Amahoro 1995 na shampiyona byose APR fc yarabitwaye.Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bati”kuva Repubulika y’u Rwanda yabaho habayeho Garde national,haza Panthers noires none ngiyo APR fc.Uko imikino yakomezaga bamwe mubasirikare basimbujwe abakinnyi b’abasivire nka Gatera Alphonse, Mbuyi Jean Marie,Ndikumana Madgidi n’abandi.Ubu ikipe y’APR fc kuva 1995 kugeza ubu niyo yatwaye shampiyona nyinshi.APR fc yigeze kwirukana abakinnyi b’abanyamahanga hashingiwe ko bahembwa menshi.Kuki APR fc yagaruye abakinnyi b’abanyamahanga ,ariko mu marushanwa mpuzamahanga ikaba yarabaye iciro ry’umugani ko Indege yayijyanye itazima?kuvugako itsindwa ntaho igeze.Kuki byavuzwe ko ikipe y’APR fc irangura ihendwa igacuruza ihomba?abasesenguzi baragira bati! Ikipe y’APR fc yaguze abakinnyi badashoboye kuko ba Rutahizamu bayo ntanufite ibitego bigera ku icumi.Gucuruza ihomba bisobanuyeko abakinnyi yaguze kongeraho abatoza bayihombeye,kuko nta musaruro bayiha.Umukino wa cumi n’umunani wa shampiyona APR fc ifite amanota 37 irushanwa na Rayon sports kuko yo ifite 41.

Mukura vs yatsinze APR fc iyitezamo ibibazo (photo ingenzi)

Ubuyobozi bukuru bwakuyeho Ltd Karasira Richard ,kugeza naho byavuzwe ko yaguze abakinnyi badashoboye,ubu abaguzwe n’uwuhe musaruro batanze?Gucuruza ku ikipe y’APR fc ihomba naho yahaniwe ku ikosa ry’umutoza,aho yashyizemo abakinnyi b’abanyamahanga barenze umubare bakinnye n’ikipe ya Gorilla fc .Ubu byateje ikibazo kuko hariho hakorwa amakosa muri Ferwafa yo gushaka guha icyuho APR fc,ngo izatware shampiyona.Bamwe mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda usanga baha ikipe y’APR fc amazina menshi atandukanye kandi ayinenga.Ntabwo ikipe ishora amafaranga menshi yakabaye itsindwa n’ikinisha kanyarwanda cyangwa umunyamahanga udafite amateka.Iyi shampiyona ishobora kuzasiga havumbutse byinshi.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *