Inzego z’umutekano z’u Rwanda zijya zifata abajura n’abandi bahungabanya ubusugire bw’igihugu

Mu Rwanda hari inzego zitandukanye zishamikiye k’umutekano,ubugenzacyaha ,ubushinjacyaha zigafata abari imbere mugihugu ,ndetse nabahunga bagafatwa bakagarurwa mu Rwanda bagashyikirizwa inzego z’ubutabera bakaburanishwa.Ingero ni nyinshi nk’aho inzego zagiye zifata nka Lt Joel Mutabazi,Major Mudasiru Habibu.Inzego zafashe Rusesabagina Paul wagabye ibitero mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Nyaruguru.Hariho abandi hano mu Rwanda nabo bafashwe bakaba bafunzwe.Abanyarwanda benshi bibaza uko Nshimiyimana Maurice adafatwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Dr Vincent Biruta Ministri w’umutekano (photo archives)

Amakuru dukesha inzego zizewe nay’uko Nshimiyimana Maurice ngo yanyuze mubihugu bya Tanzania ,cyangwa u Burundi kugeza n’ubu akaba agishakishwa.Mu Rwanda murwego rw’umutekano n’ubutabera hafashwe icyemezo kivuye ku iperereza hafatwa,hafungwa ,haburanishwa umunyepolitiki Ingabire Umuhoza Victoire.Kuba rero hibazwa impamvu Nshimiyimana Maurice adafatwa ngo ubutabera bumuburanishe? Inzego z’umutekano z’u Rwanda nizo zihanzwe amaso ku kibazo cyo gufata Nshimiyimana Maurice.Hizewe ko Nshimiyimana Maurice azabagaragara imbere y’inteko iburanisha abazwa ku byaha akekwaho.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *