Umujyi wa Kigali mu murenge wa Kigali imiyoborere myiza ishingiro ry’ubutwali bwo kubohoza u Rwanda ibikorwa remezo bikegerezwa abaturage.

U Rwanda ubwo rwavugwagamwo ko rubonye ubwingenge ,bamwe mubanyarwanda bimwe uburenganzira mu gihugu cyabo ,utarafunzwe,utarishwe yarameneshejwe yoherezwa ishyanga.Itariki 1ukwakira 1990 nibwo humvikanyeko umupaka wa Kagitumba FPR yawinjiye ,kandi itangije urugamba rwo kubohoza u Rwanda.Aha niho hatangiriye ubutwali.Gen Fred Gisa Rwigema waruyoboye FPR ya gisivile n’iy’igisirikare APR yatabarukaga.Inkotanyi zimwe zaritanze kugeza tariki 4 Nyakanga 1994 hahagarikwaga jenoside yakorewe abatutsi.Umurenge wa Kigali ubarizwa mu mujyi wa Kigali urangajwe imbere n’inzego z’ubuyobozi kuva kuri Njyanama, Gitifu w’Umurenge Ntirushwa Christopher,inzego z’ubuyobozi bw’utugali,abayobora imidugudu,kugeza ku isibo bose bitabiriye umunsi w’intwali z’u Rwanda.Inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Kigali.Ibi birori by’umunsi mukuru w’intwali hatashywe iriba ry’amazi .Iki gikorwa cyatashywe cyagizwemwo uruhare n’Irondo ry’umwuga.

Inzego z’umutekano zihora ku isonga

Abaturage bo mu kagali ka Ruliba nabo bari babukereye bizihiza umunsi mukuru w’intwali z’u Rwanda.Ubusabane bwaranze abayobozi n’abaturage bwagaragaje ko mu murenge wa Kigali iterambere ryasakaye,kandi ko umuturage ari ku isonga.
Inkuru nyamukuru iravuga ubutwali bwabitangiye kubohoza u Rwanda,kuko niryo shingiro ry’umutekano, amajyambere n’ibindi byose bikorwa byiza bikorerwa umunyarwanda.

Gitifu w’Umurenge wa Kigali Ntirushwa Christopher afungura amazi meza bageneye abaturage

Ibikorwa remezo byegerejwe abaturage bo mu murenge wa Kigali bimaze kuba byinshi guhera k’umuhanda wa kaburimbo ,amazi yatashywe yo yakuye abaturage kuvoma ibiziba byabateraga indwara zo munda nk’inzoka.

Abaturage bishimira amazi bahawe

Abaturage bo mu kagali ka Ruliba bagize bati”Twebwe ntitwabona uko dushimira abayobozi b’umurenge wacu kuko babanje kutwubakira umutekano.Bakomeje batangaza ko Gitikinyoni kuzamuka ugana ruguru za Kigali habaga abajura bashikuzaga amatelefone abagabo,bakambura amashakoshi abagore none byaracitse umutekano niwose..

Irondo ry’umwuga rishimirwa ubwitange rukorana

Abandi bo bishimiye amazi meza bagejejweho kuko batazongera kuvoma ibinamba.Urubyiruko rwo mu murenge wa Kigali narwo rwarahiriye guharanira kubaka u Rwanda rwiza nk’uko intwali zabikoze.Mugihe mu murenge wa Kigali bakomeje kwegereza abaturage ibikorwa bibateza imbere , byerekanako imiyoborere myiza yashinze imizi.
Murenzi Louis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *