Umwera uturutse ibukuru: Irushanwa Umurenge Kagame cup mu karere ka Nyarugenge hakozwemwo amakosa igikombe gitaha mu Biryogo.

Irushanwa Umurenge Kagame cup ryashyizweho murwego rw’igihugu rigahuza imirenge igize buri karere utwaye igikombe igahura mu ntara,no mu mujyi wa Kigali bikaba uko.Iri rushanwa rishorwamwo amafaranga menshi,ariko murwego rwo kuzamura umupira w’amaguru mu Rwanda nta musaruro biratanga.Ferwafa ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryo risa niritabaho kuko ribaho ryakumva ijambo ry’umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Perezida Paul Kagame ,aho avugako ruswa n’amarozi byamuciye kureba umupira w’amaguru.
Inkuru yacu iri k’umukino wa nyuma wahuje Umurenge wa Kigali n’uwa Nyarugenge mu mupira w’amaguru.
Uyu mukino wabereye Nyamirambo ahitwaga tapi rouge,ubu hakaba hataritwa irindi zina.Ikosa ryakozwe rihera k’umusifuzi wo hagati aho abakinnyi b’umurenge wa Nyarugenge bakoreyeho abakinnyi ba Kigali ntasifure ikosa.Ibi byakozwe umukino ugitangira .Abazi iby’umupira w’amaguru bahise bemeza ko ikipe ya Nyarugenge iza gutsinda iya Kigali.Umukino wakomeje kugeza igice cya mbere kirangiye.Igice cya kabili Umurenge wa Kigali wahinduye imikinire usatira cyane Nyarugenge.Umuzamu wa Nyarugenge yaje kuvuna umukinnyi wa Kigali wari wambaye nimero 12 umusifuzi ntiyatanga Penalite,kandi ariko itegeko ribiteganya.Iki nacyo cyabaye kimwe mubimenyetso byerekana ruswa yamunze umupira w’amaguru mu Rwanda.Igice cya kabili kuva k’umunota 25 kugeza ikipe zombi zijya gukiranurwa na penalite umusifuzi yagiye yima Kigali amahirwe akayisifura muburyo bunyuranije n’amategeko arengera abakinnyi mu kibuga.Ijambo niry’umusifuzi.Nyarugenge yakinishije umukinnyi wari wambaye nimero 5 akinira ikipe yo mucyiciro cya kabili ,kandi amategeko agenga Umurenge Kagame cup bibujijwe ko umukinnyi ukina muri shampiyona arikina,ariko Nyarugenge yamukinishije.Amakuru agera ku kinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com ngo n’uko ubuyobozi bw’umijyi wa Kigali n’ubwa karere ka Nyarugenge banzeko bahana Umurenge wa Nyarugenge,kuko arirushanwa ry’imiyoborere.Nimwumve namwe uko Nyarugenge itwara igikombe cy’umurenge Kagame cup mu karere.Ibi ni nkabimwe Mupenzi Eto yakoraga APR fc igatwara ibikombe none akaba abifungirwe.


Abasesengura impamvu Umujyi wa Kigali wanzeko bahana Umurenge wa Nyarugenge n’uko mu karere ka Gasabo amakipe menshi barayahannye igikombe cyegukanwa niy’Umurenge wa Jabana ,kandi yariyakane.Abagitifu benshi b’imirenge bashaka umuhigo wo gutwara igikombe Kagame cup mu manyanga,kuko ariko Ferwafa yabyubatse.Muri rusange Umurenge wa Kigali werekanye ubuhanga,ariko batsindwa n’ibintu bibili.Umusifuzi yabimye igikombe 94% ,Umujyi wa Kigali wanga ko Nyarugenge ihanwa kubera gukinisha umukinnyi udafite ibyangombwa.Iri rushanwa rizagenerwe amategeko nkandi agenga umupira w’amaguru.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *