Kuki abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bishimiye ko umusifuzi Ngaboyisonga Patrick yatsinzwe ikizamini cya FIFA?

Abakera bati”udasize umwana asiga umugani”ingabo y’umugore iragushora ntigukura.Umuheto ushuka umwambi bitajyana.Ubwo inkuru yasakaraga mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ko hariho abasifuzi batsinzwe ikizamini cyo gusifura,benshi ntibatekereje abandi havuzwe kizigenza Ngaboyisonga Patrick.Uko biriho bivugwa mubakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda ,birashingira k’u makosa yagiye akorwa n’umusifuzi Ngaboyisonga Patrick cyane nk’aho yasifuye nabi akanahabwa ibihano.Umwaka w’imikino 2024/2025 wabayemo ibikorwa bibi byaranze Ngaboyisonga Patrick kugeza naho ateje intambara mu Bugesera,hagati y’ikipe ya Rayon sports yari yasuye iya Bugesera fc.Ababonye ibaruwa ikipe ya Rayon sports yandikiye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ferwafa yanga ko basifurirwa n’umusifuzi Ngaboyisonga Patrick,nyuma Kalisa Adolphe akamutanga byagahimano ibyakurikiye basanze bombi bakabaye babibazwa,ariko ntawababaza amakosa bakoze.

Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick wavuzweho guta inshingano z’abasifuzi(photo archives)

Umukino warahagaze.Umunsi wakurikiyeho nabwo Ngaboyisonga Patrick yeretse ikipe ya Rayon sports ko ayanga arongera ayisifurira nabi.Kutihishira,kuba ikibazo,aho wakabaye igisubizo Ngaboyisonga Patrick yagiye mubirori by’ikipe y’APR fc yambaye umwambaro wayo,aba ahamije icyamuteye gusifura nabi.Kuba rero umusifuzi Ngaboyisonga Patrick yarambaye umwambaro mubi muri shampiyona 2024/2025 muriyi igiye gutangira azikosore.Isesengura n’uko Ngaboyisonga Patrick yazirinda kongera gusifura umukino wa Rayon sports cyangwa Gasogi United,kuko umwaka w’imikino urangiye batabanye neza.
Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *