Ruhago nyarwanda:Ikipe y’APR fc na Rayon sports Komite nyobozi n’abatoza barasabirwa n’abafana kwegura.

Umupira w’amaguru ubamo gutsinda kuko nicyo kiba gikenewe na Komite nyobozi,Umutoza bigasoreza k’umufana we uba yarihebye ikipe imwe.Ikindi habamo kunganya hagati y’ikipe zakinnye ,umwe k’uwundi agenda avuga ko ntako atagize.Ikindi gutsindwa.Aha ho ntagisubizo kijya gitangwa na Komite cyangwa umutoza ngo gishimishe Abafana.Reka turebe uko ikipe zivugwa ko zikomeye mu Rwanda zikagira n’abakunzi benshi uko mu mpera ziki cyumweru zakinnye Ikipe y’APR fc yakinnye umukino wa shampiyona niya Bugesera fc.Ikipe y’APR fc yo na Komite nyobozi kongeraho umutoza wayo Adil Mohammed Erradi n’abakinnyi bumvaga baza gutsinda Bugesera fc .Icyizere cyaraje amasinde ikipe ya Bugesera fc yerekana ko byose bishoboka.

Ikipe y'APR fc (photo archives)
Ikipe y’APR fc (photo archives)

Ikipe y’APR fc yatsinzwe ibitego 2 kuri kimwe .Abakunzi b’ikipe y’APR fc batangarije itangazamakuru nyuma yuwo mukino ko Umutoza Adil Mohammed Erradi na Mupenzi Eto bakwiye kwegura inzira zikigendwa.Shampiyona 2021/2022 nabwo ikipe y’APR fc yayegukanye ku kaburembe nabwo byavuzweko abasifuzi bayibira,ikindi ivugwamo ruswa itangwa na Eto Mupenzi.Ibi bikaba aribyo birakaza Abafana b’ikipe y”APR fc.Ikipe ya Rayon sports yatsinzwe na Kiyovu sports k’umukino wa nyuma w’igikombe cya Made Rwanda.Ikipe ya Rayon sports kuva Uwayezu Fidele yayigabirwa na Kayitesi uyobora RGB imaze gukina n’ikipe ya Kiyovu sports imikino itandatu banganya umwe imutsinda itanu.Kuva shampiyona ya 2021/2022 yarangira nibwo Uwayezu Fidele yaguze umutoza Haringingo Francis.

Haringingo Francis umutoza w'ikipe ya Rayon sports (photo archives)
Haringingo Francis umutoza w’ikipe ya Rayon sports (photo archives)

Kuva Haringingo Francis yagurwa nk’umutoza mukuru niwe watangiye kwishakira abakinnyi,arabagurirwa.Haringingo n’ikipe atoza bahawe imikino mpuzamahanga myinshi ya gicuti.Kuba rero Haringingo Francis yizera ubufeyeri ,aho kwizera ubuhanga bwe n’ubw’abakinnyi byerekana ko akayabo k’amafaranga yashowe ngo ikipe yiyubake kazahomba.Nyuma y’uko Haringingo Francis akoze urutonde rw’abakinnyi akarukora nabi agatsindwa abafana barakaye.Abafana ba Rayon sports barakaye cyane kuko gutsindwa na Kiyovu sports ntibabyumva kuko byavuye ku ikosa ry’umutoza Abafana b’ikipe ya Rayon sports benshi muribo bavuzeko batazongera gutanga amafaranga muri za fan club babamo mugihe Komite itarereka umutoza Haringingo Francis ko ar’umukozi,kandi ko agomba kugira imyitwarire myiza Muri shampiyona nabwo Haringingo Francis akina mana mfasha ntagire ikosa akosora cyane rishingiye k’ubusatirizi kuko ariho afite ikibazo gikomeye.Uwayezu niwe ufite ikibazo gikomeye kuko kuva yagabirwa Rayon sports nta musaruro aratanga.Isesengura n’uko ikipe ya Rayon sports yasubizwa beneyo ikarekurwa na RGB yayigize ingwate.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *