Ishyamba ryagurumanye mu ikipe y’APR fc biganisha kweguza Uwayezu Regis.

Ikipe zimwe na zimwe zagiye zivugwamo ibibazo bikaganishwa ku ijambo ishyamba.Ubu rero ikipe za Rubanda nka Rayon sports, Kiyovu sports,Mukura Vs na Etencelles zavuzwemo kudahuza ku mpande zitandikanye none bigeze mu ikipe y’APR fc .Urujya n’uruza rw’amagambo akomeje gucicikana mu ikipe y’APR fc yatangiye umunsi hakinwaga final y’igikombe cy’Amahoro.Umukino wabereye kuri stade Huye ikipe ya Rayon sports yatsinze iy’APR fc igitego kimwe kubusa.Ikipe y’APR fc yasezereye abakinnyi bari basanzwe bitwa Kanyarwanda.Ikipe y’APR fc yaje gusubira ku isoko ryo kugura abakinnyi b’abanyamahanga.Ubwo APR fc yerekanaga ko yazanye abakinnyi b’abanyamahanga yaje gukina super cup . Umukino wahuje ikipe y’APR fc niya Rayon sports waje gutangizamo amakimbirane.Rayon sports imaze gutsinda APR fc ibitego bitatu kubusa benshi mubafana bagize bati”Umutoza APR fc yazanye n’umukunzi w’ikipe ya Rayon sports niyo mpamvu idutsinze.

Ikipe y'APR fc (photo archives)
Ikipe y’APR fc (photo archives)

Ishyamba ryaje kugurumana umunsi ikipe y’APR fc yanganyaga n’ikipe yo muri Somalia yitwa Goddika fc igitego kimwe ku kindi.Abafana bakoze igisa n’imyigaragambyo.Abayobozi b’ikipe y’APR fc bayobowe na Lt col Karasira bakoze inama n’abafana kugirengo bahoshe ishyamba ryagaragaye .

Uburero ikibazo cyatangiye gututumba nicya Regis Uwayezu bivugwako yagize uruhare mu igurwa ry’abakinnyi n’umutoza.Icyatunguranye n’uko abafana b’ikipe y’APR fc bagaragaye bigaragambiriza umutoza udashoboye.Abakunzi bamwe mu makipe atandukanye bishimiye ikibazo cyabaye mu ikipe y’APR fc cyane ko yo yajyaga ivugako zimwe zigira umubare munini udafasha ikipe yabo.Nubwo ubuyobozi bw’ikipe y’APR fc bwaganirije abafana ,ariko ntacyakemutse.Umukino mpuzamahanga uzahuza ikipe y’APR fc Niya Goddika niwo uzaba rurangiza,werekanako Komite n’umutoza bazaba badashoboye.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *