Gakenke Open Day 2025: JADF Terimbere Gakenke bamurikiye abaturage ibyo bakora, Umuyobozi w’Akarere asaba Urubyiruko kwigira no kwirinda ibiyobyabwenge.

Mu rwego rwo kumurikira abaturage ibikorwa by’iterambere bibakorerwa no kubashishikariza kugira uruhare mu bibateza imbere, Akarere ka Gakenke katangije ku mugaragaro Imurikabikorwa n’Imurikagurisha ngarukamwaka ry’abafatanyabikorwa b’iterambere bibumbiye muri JADF Terimbere Gakenke, ku wa Kabiri tariki ya 22 Nyakanga 2025.

Ibi birori byitabiriwe n’abafatanyabikorwa 46 barimo abafite ibikorwa mu buhinzi, ubworozi, uburezi, ubuzima, isuku n’isukura, n’abandi bafite uruhare mu iterambere ry’Akarere. Byabereye mu Murenge wa Gakenke, aho abaturage n’abandi bashyitsi bagize amahirwe yo gusobanurirwa serivisi zitandukanye, baganira n’abafatanyabikorwa ndetse banagaragaza ibitekerezo ku byo babona byakongerwamo imbaraga bikarushaho guteza imbere abaturage ba Gakenke.

Iki gikorwa cyafunguwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke, Madamu Vestine Mukandayisenga, yashimye uruhare rukomeye rw’abafatanyabikorwa mu guteza imbere Akarere, anasaba urubyiruko kwigira no kwirinda ibiyobyabwenge.

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yasabye abaturage kubaza ibi bagenerwa. ( Ingenzi Photo )

Ati:“ By’umwihariko ndashimira ubuyobozi bwa JADF Terimbere Gakenke ko baduteguriye iki gikorwa kugira ngo abafatanyabikorwa bahure ndetse bamurikire abaturage ibyo bakora, bamenye n’ibibakorerwa,ibi kandi bijyana na gahunda y’igihugu yo kubazwa inshingano uyu ni umwanya mwiza kugira ngo abaturage babaza ibyo bakorerwa, bakanatanga ibitekerezo aho babona bitagenda neza kugira ngo dukosore, cyangwa dushyiremo imbaraga aho bikenewe.”

Madamu Vestine yakomeje agaruka ku rubyiruko rwa Gakenke, avuga ko hakiri byinshi rukwiye gukora kugira ngo rube ikitegererezo ndetse n’imbaraga z’ejo hazaza

Ati: “Dufite urubyiruko rwinshi rudakora, rutari mu mashuri, rudakora ubuhinzi, ntitumenya aho ruba ruri,rujya mu masantire, tukarusanga rwicaye ku mihanda cyangwa ku tubari, ndabasaba cyane cyane kwirinda ibiyobyabwenge no kwitabira ibikorwa bibateza imbere, hano hari imishinga myinshi rushobora gukoramo, cyane cyane mu buhinzi , twese hamwe dufatanye duteze imbere akarere kacu kuko urubyiruko nizo mbaraga z’ejo hazaza.”

Abafatanyabikorwa bari bitabiriye bagize icyo bavuga ku nyungu iri mu imurikabikorwa na akamaro ribafitiye. Gilbert Muhire, ushinzwe ubucuruzi muri Koperative Dukunde Kawa Musasa ikorera mu Murenge wa Ruli, yavuze ko ari umwanya mwiza wo kumenyekanisha ibyo bakora no gutanga ubumenyi ku buhinzi bw’ikawa.

Yagize ati:“Twaje duhagarariye abahinzi 1,193 bibumbiye muri Koperative Dukunde Kawa Musasa, turahinga, tugatunganya ikawa kugeza igiye ku isoko, hano twazanye ibikoresho n’imashini kugira ngo abahinzi n’abaturage babashe kunywa ku ikawa bamenye ikawa nyayo, uko imera n’akamaro kayo, ikindi tugira n’uruhare muri gahunda ya Girinka aho twamaze koroza inka 400 abahinzi b’ikawa, ubu twatangiye uruganda rutunganya amata kugira ngo twagure ibikorwa by’abahinzi bacu,iri murika bikorwa ni umwanya wo kumenyekanisha ibyo dukora no gushishikariza abandi kwinjira mu buhinzi bw’ikawa barushaho kongera ibiti by’ikawa kuko ikawa y’u Rwanda irakunzwe ku rwego mpuza mahanga.”

Imanishimwe Gisele, wo muri Koperative Abakunda Kawa Rushashi. ( Ingenzi Photo )

Imanishimwe Gisele, wo muri Koperative Abakunda Kawa Rushashi, yagaragaje akamaro ki Imurikabikorwa mu rwego rwo kuzamura ubucuruzi bwabo no guhura n’abashoramari.

Ati: “Iri murikabikorwa ni umwanya wo kumurika ibyo dukora, guhura n’abaguzi ndetse na banki, hari abashoramari baba bahari, bikadufasha kubona amasoko n’amahirwe mashya,ni uburyo bwiza bwo kwagura ibikorwa byacu no kumenyekanisha ibyo dukora ndetse hano tubona inyungu kuko turanacuruza.”

Dr Valence Hafashimana, Umuyobozi wa JADF Terimbere Gakenke ( Ingenzi Photo )

Dr Valence Hafashimana, Umuyobozi wa JADF Terimbere Gakenke, yavuze ko iri murikabikorwa rizamara iminsi itatu kugeza ku wa 25 Nyakanga 2025, rigamije kugaragaza ibyo abafatanyabikorwa bagezeho ndetse no gutegura ibizakorwa mu mwaka utaha.

Abayobozi basabye abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa. ( Ingenzi Photo )

Ati:“ Ni igikorwa kigamije kwereka abaturage ibikorwa bibakorerwa kuko benshi baba batabizi,ni umwanya wo kwerekana ibyakozwe umwaka ushize, tukishimira ibyagezweho nko mu buhinzi, ubworozi, ubuzima n’imibereho myiza, nka JADF Terimbere Gakenke twagize uruhare mu gutanga ubwisungane mu kwivuza, gufasha ababyeyi kubyarira kwa muganga no gufasha abatishoboye kubona aho kuba nibyinshi tugenda dukora, icyo nasaba abaturage nu gukomeza kwitabira gahunda za Leta no kwigira kugira ngo turusheho kwiteza imbere, tunasigasire ibyo twamaze kugeraho.”

Gilbert Muhire, ushinzwe ubucuruzi muri Koperative Dukunde Kawa Musasa. ( Ingenzi Photo )

Iri murikabikorwa ryitabiriwe n’abajyanama mu nama Njyanama y’Akarere, abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge, abakozi b’Akarere, inzego z’umutekano, ibigo bya Leta n’ibyigenga, ndetse n’abaturage. Akarere ka Gakenke kaboneyeho umwanya wo gusobanurira abaturage serivisi zitandukanye zibagenewe, gahunda za Leta ziri mu karere, ndetse no kuganira ku bibazo n’imbogamizi zibangamira iterambere ryabo.

Abafatanyabikorwa bahawe umwanya wo gusobanura Ibyo bakora. ( Ingenzi Photo )

Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke yavuze kandi ko Imurikabikorwa ryabaye urubuga rwo guhuza abafatanyabikorwa n’abaturage, ryerekana aho ibikorwa by’iterambere bigeze, ndetse rinatanga icyerekezo cy’ahazaza. Abaturage baboneyeho amahirwe yo kwigira, gusobanukirwa no gutanga ibitekerezo.
Abayobozi basabye ubufatanye kugira ngo Akarere gakomeze gutera imbere, Imurikabikorwa rizasozwa ku wa 25 Nyakanga, nyuma y’iminsi itatu abaturage bamurikirwa ibikorerwa mu karere ka Gakenke.

By Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *