Ubukungu:Uruganda rwa OVIBAR bararushenye baha icyuho inzoga z’ibikwangari none byishe abanyarwanda.

Inkuru yacu irava mu bantu b’ingeri zitandukanye twagiye tugarira bashingiye k’uruganda rwa OVIBAR.Ibihe byo hambere mu Rwanda hizwe inyigo yo kubyaza umusaruro igihingwa cy’urutoke cyane ko mu gice cya Perefegitire ya Kibungo cyari kihinganje,kandi abaturage baho batakibyazamo umusaruro nk’uko byari byitezwe.Uko twagiye duhabwa amakuru atandukanye,ngo nibwo hafashwe icyemezo cyo gukora inyigo yo gushinga Uruganda rwo kwenga urwagwa muburyo bunoze.Umushinga wo gukora urugamba bashyizeho gahunda yo gutangira akazi.OVIBAR yaratangiye iha abantu akazi,abahinzi b’urutoki nabo baba babonye inyungu.Uwitwa Hakizimana Thadeo yaratuye muri Komine Kabarondo.

Ministri w’ubucuruzi n’inganda Ngabitsinze Jean Chrysostome

Ingenzi watangira utubwira uwo uriwe imyaka ufite naho utuye nicyo ukora?
Hakizimana Thadeo nd’umuturage wo muri Kabarondo nd’umusaza mfite imyaka 87 kera nar’umuhinzi mworozi.
Ingenzi kuki utakiri umuhinzi mworozi kandi ufite ubutaka?
Hakizimana Thadeo kera ibyo twahingaga byagiraga akamaro none ntako ,kuko twagiraga insina zivamo imineke,insina zivamo ibiribwa , nizindi zavagamo urwagwa.Iyo izo zavagamo urwagwa cyangwa nizo zindi iyo zeraga twagemuraga muri OVIBAR muri Kigali aho yakoreraga Kicukiro bakatwishyura tukiteza imbere.
Ingenzi ubuse ko mbona ufite insina nyinshi ibitoke ubikoza iki?nonese mbere y’uko OVIBAR ishingwa ntarwagwa wengaga?
Hakizimana Thadeo urutoke ruraduhombera kuko leta yemereye abantu kwenga inzoga z’ibikwangari kuko umuntu agura igitoke kimwe akavangamo ibintu bitazwi ubinyweye akayayuka umutwe,mbere twengaga urwagwa gakondo rumwe umuhanzi Masabo yigeze kwita Warukatamo.
Ubu ntawushobora kwenga urwagwa rwa gakondo inzego za leta kuva ku irondo,Dasso,Akagali’ baragukubita.Twe tugasabako mwadukorera ubuvugizi hakabaho Uruganda rukora nka OVIBAR kuko nirwo rwaca ibikwangari,kandi umuturage wahinze akabona aho agurisha umusaruro.

Minisitiri w’ubuzima Dr Ngamije Daniel

Abo munzego zitandukanye batweretseko ikibazo cyizo nzoga cyavazwa Ministeri y’ubuzima kuko ariyo yagahagaritse ikorwa ry’ibyo isesengura ese OVIBAR yagiyehe?OVIBAR yahawe abashoramari mu buryo bwo guhombya ibigo bya leta.Icyibazwa ni nka zimwe mu mashini zaguzwe na Leta 1990 aho yazanye imashini ikazisimbuza izari zishaje.OVIBAR yatunganyaga Toni ibihumbi bilindwi z’ibitoki biri mwuka.Hakizimana yadutangarije ko hajyaga haboneka amakamyo atatu buri cyumweru kugurira abaturage umusaruro wabo w’ibitoke.
Benshi mu banyaraanda batangazako OVIBAR arirwo ruganda rwonyine rwakoraga inzoga iva mu bitoke idafite ubusembwa.
Nkurunziza Alfred wo muri Karongi nawe yakoranye na OVIBAR cyane ko we ibitoke yabikuraga ku kirwa cy ‘Ijwi.Abanyarwanda batandukanye barasabako ko urugamba OVIBAR rwasubizwaho kugirengo bongere babone aho bagurisha ibitoke byabo.Murekezi wakoreye OVIBAR mugice cyo kwenga inzoga zikajya mu macupa yaje kudutangariza ko baje kwenga urwagwa barwitae Vubi.Iyi nzoga ya Vubi kugeza 1994 icupa ryaguraga amafaranga 60.Kuba rero haragiye havugwa ibigo bya Leta byahombye,kandi bikagira ingaruka z’ubukene k’ubenegihugu nizo guhombya OVIBAR nazo zugarije abayikoreraga,cyane ko bakuwemo badahawe icyo umukozi ateganyirizwa.Ikibabaje nuburyo hakuweho OVIBAR yengaga urwagwa rwizwa rutangiza ubuzima.Ikindi n’uko mu Rwanda hose hamaze kugaragara abakora inzoga z’inkorano zimaze kwica ubuzima bw’abaturage leta irebera Kuba hajya habaho ikinamico ryo kumena inzoga z’inkorano ntibivuzeko habonetse igisubizo.Kuba Leta ica urwagwa gakondo kandi ntacyo berekanako rwangiza ubuzima nabyo biri mubitera ubukene rubanda.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *