Ese Jorrel Hato na we yifuza kuba indorerezi mu ikipe ya cheslea aho kuba umukinnyi?

Ikipe ya Chelsea nyuma yo gutwara Igikombe k’Isi cy’Ama club, ikomeje kwiyubaka aho ibona ko hari ibihanga. Iyi kipe yasinyishije abakinnyi barimo Jamie Gittens, Joao Pedro na Liam Delap bose bakina mu gice cy’ubusatirizi muri iyi Mpeshyi. Aba basore nka Delap na Joao ni bamwe mubanafashije umutoza Enzo Maresca gutwara Igikombe k’Isi cyahesheje Chelsea kuba igiye kumara imyaka ine yambaye inyenyeri nk’ikipe ya mbere ku Isi.
Nyma yo kuzana intwaro mu busatirizi, bamaze kugera no mu ikipe ya Ajax Amsterdam bumvikana n’umusore ukiri muto Jorrel Hato, akaba akina mu gice cy’ubwugarizi.

Jorrel Hato(photo archives)

Amakuru Ingenzi Nyayo ikesha Talksports avuga ko, amakipe yombi yamaze kumvikana ibintu byose ku buryo uyu musore aza kwisanga muri iyi kipe y’i London muri iki cymweru twangiye. Biteganyijwe ko aza gutangwaho milioni 40 z’Amapawundi.
Uyu ni umusore ukinisha akaguru k’imoso ashobora gukina mu mutima wa ba myugariro ndetse n’ibumoso nanone mu bwugarizi. Nyuma yo kuhagera araza asanga Levi Colwill, Tosin Adarabioyo, Aaron Anselmino na Mamadou Sar na bo bakina mu mu mutima w’ubwugarizi agomba guhangaira na bo umwanya.
Ikipe ya Chelsea kandi uretse abakinnyi iri kwinjiza, nyuma yo gusohora Noni Madueke na Kepa Arrizabalaga berekeje muri Arsenal, aba bashobora gukurikirwa na Joao Fekix biteganyijwe ko ajya gukinana na Ronaldo mu ikipe ya Al Nasri yo muri Saudi Arabia ndetse na Kiernan Dewsbury-Hall wifuzwa na Fulham.
Iyi kipe iteganya gutangira umwaka utaha w’imikino ibanje gukina n’ikipe ya Bayer Leverkusen yo mu Budage ku wa 8 Kanama, nyuma y’uyu mukino ho iminsi ibiri gusa, igomba gutana mu mitwe na Milan Ac yo mu Butaliyani.
Kubwimana Aimable

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *