Bamwe mubana bakize ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bakomeje kuvuga imyato umuryango Uyisenga n’Imanzi wababereye igisubizo.

Bamwe mu abana bahuraga n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe biturutse ku bibabazo bitandukanye,byabateraga kwigunga guhora batishimye ndeste no guhura n’ihungabana bavuga ko kuba barasohotse muri ubwo buzima bubi babikesha Umuryango UYISENGA NI IMANZI wita cyane kubana n’urubyiruko bahuye n’ibibazo bitandukanye.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuwa kane tariki 4 Mutarama 2024 I Kigali aho umuryango wahuje bamwe mu bana bari barahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe batanga ubuhamya bw’uko kera bari babayeho ndetse basaba na bagenzi babo ko ibibazo bagiye bahura nabyo babisohokamo bigakunda bagatangira ubuzima bushya.

Bavuze ko kera batabashaga kuvuga kubera ibibazo bagiye bahura nabyo bakiri bato ariko bakaba barafashijwe n’umuryango “UYISENGA NI IMANZI” bakaba barakize ndetse ubuzima bwabo bukaba bumeze neza kugeza ubu bakaba baratangiye no gutegura ejo habo hazaza kuko bagaruriwe ikizere cy’ubuzima.

UWIDUHAYE Hassan w’imyaka 17 wiga kuri GS Rugando avuga ko yagize ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe biturutse mu bibazo byo mu muryango.

UWIDUHAYE Hassan w’imyaka 17 wiga kuri GS Rugando mu mujyi wa Kigali, avuga ko yagize ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe biturutse mu bibazo byo mu muryango bikaza kumutera ikibazo cyo kutavuga ndetse agasa nkufite ihungabana ariko ubu biturutse ku bufasha yagiye ahabwa ama Club yagiye ashigwa n’umuryango Uyisenga nimanzi akaba yarakize ndetse ubuzima bukaba bumeze neza kandi akaba ashima uko bagiye bamuba hafi.

Ati:”Mbere naritinyaga nkananirwa kuvuga biturutse ku ibibazo nahuye nabyo nkiri muto kugeza ubwo numvaga abantu bose mbanze, ariko Umuryango UYISENGA NI IMANZI barantinyuye, narindi ku kigero cya 3% ariko ubu ngeze kuri 90% kuko nanabashije no gukina filimi ivuga ku bibazo narifite aho ubonako byangiriye umumaro nasaba n’abandi bana bameze nk’uko narimeze batinyuka bakava muri ubwo buzima kuko ejo hacu ni heza kurusha aho twavuye.”

Ishimwe Bora wiga kuri Groupe scolaire st Aloïs Rwamagana avugako Club ya MAP yabafashije cyane

Ishimwe Bora wiga kuri Groupe scolaire st Aloïs Rwamagana we yagize ati:” Iyi club ya MAP(Mobile Art for Peace) ifasha abana bafite ikibazo aho bahuriramo n’abahuguwe kugira baganirize babana bahuye n’ibibazo mu buzima bwabo ,twagiye duhugurwa inzira zitandukanye tugenda tuganirizamo babana bakagenda birekura ukabona ko hari impinduka byatanze.”

Umuyobozi w’Umuryango UYISENGA NI IMANZI, Dr UWIHOREYE Chaste.

Umuyobozi w’Umuryango UYISENGA NI IMANZI, Dr UWIHOREYE Chaste avuga ko gukora ibikorwa byo kwita ku buzima bwo mu mutwe ku bana ari inshingano zabo, aho bahisemo gukora ibi bikorwa hifashishijwe ibihangano binyuze muri Club ya MAP ( Mobile Art for Peace) bagiye bashyira mu bigo by’amashuri bitandukanye ndetse bakaba bafite n’agahunda yo kuyigeza mu bigo byose .

Yagize ati: “Iyo abana babonye amaflime yacyinywe na bagenzi babo, bikabafasha kuvuga uko biyumva natwe tukabona uko tubafasha, muri gahunda yo kubafasha ubu dufite ibikoresho hirya no hino mu mashuri bijyanye n’ubugeni binyuze muri Club ya MAP twagiye dushyira mu bigo ubu turi gukora uko dushoboye ngo izagere mu ibigo byose abana bose bahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe babashe kugira aho bisanga ndeste bamenyere no kwisanzura muri sosiyete no kugaragaza impano bafite.”

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC),Dr. Darius Gishoma .

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC),Dr. Darius Gishoma avuga ko ibibazo byo mu mutwe mu Rwanda bihari agashimira UMURYANGO UYISENGA NI IMANZI ndetse n’indi miryango itanga umusanzu wayo mu gukemura iki kibazo, aho yasabye ababyeyi kujya baganiriza abana babo ku buryo bamenya ndetse bakita ku bibazo bafite.

Yagize ati: “Turasaba ababyeyi kujya baganiriza abana babo, kandi tunashimira imiryango nka UYISENGA NI IMANZI uruhare rwayo dushimira cyane mu gukemura iki kibazo.”

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC muri 2018 bugaragaza ko Umwana 1 mu bana 10 bari hejuru y’imyaka 15 aba afite ibimenyetso by’uko atameze neza ku birebana n’ubuzima bwo mu mutwe, naho mu bantu bakuru 1 kuri 5 aba afite ibibazo bigaragaza ihungabana. Ubu bushakashatsi kandi bugaragaza ko abafite hejuru y’imyaka 15 umuntu 1 mu bana 10, aba ari we ifite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Eric Kabera ufasha abana gukina Filime zigisha ku bibabazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *