Kamonyi: Ikigo cy’imyidagaduro cyabereye igisubizo urubyiruko rwo mu Murenge wa Rugalika.

Ikigo cy’imyidagaduro cyubatswe mu mu murenge wa Rugalika cyabaye igisubizo k’urubyiruko aho babonye umwanya mwiza wo kwiga umuco no gusubizwa bimwe mu bibazo byibazwa n’urubyiruko haba kubuzima bw’imyororokera ku muco wo hambere n’ibindi bigiye bitandukanye.

Bamwe mu rubyiruko bavuga ko kuba bafite ahantu bahurira bakaganira bibafasha kungurana ibitekerezo by’ejo hazaza, iki kigo cyikaba cyarabaye igisubizo kuri bo kuko mbere wasangaga ntaho bagira bakinira batabona aho baganirizwa k’ubuzima bw’imyororokere no kurushaho gusobanukirwa umuco nyarwanda.

Urubyiruko rwo mu Murenge wa Rugalika rugaragaza ko imbogamizi bari bafite zo gutangaza abantu babashora mu mico mibi, harimo nko kunywa ibiyobyabwenge no kubakoresha imibonano mpuzabitsina zose zacyemutse, gusa ngo kuba iki kigo cyaraje byatumye batinyuka bakaganira bisanzuye ngo harimo n’abazajya bahakura ubumenyi butandukanye bujyanye n’ubuzima bwabangavu.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi mu kiganiro n’itangaza makuru yavuze ko iki kigo cy’imyidagaduro cyubatswe kubufatanye n’inkomezabigwi icyiciro cya 11 ari ahantu heza urubyiruko rushaka kumenya umuco ruzajya ruhurira kuko harimo ibikorwa bitandukanye byabafasha kwiyungura ubumenyi butandukanye no gusobanukirwa bimwe mu bibazo bibaza bijyanye n’imyororokera.

Dr Nahayo Sylvere, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi.

Ikigo cy’imyidagaduro cyiswe Igihango cy’urungano Centre ni igikorwa cyahesheje inka y’ubumanzi akarere ka Kamonyi mu bikorwa by’urugerero,ni inyubako yubatswe n’inkomezabigwi icyiciro cya 11 mu mpera z’umwaka wa 2023,Izi nyubako ziherereye mu Kagari ka Kigeze mu murenge wa Rugalika, zigizwe n’inzu nini irimo icyumba(Salle) gishobora kwakira abantu 800. Hari ikibuga kirimo imikino ikomatanije y’amaboko. Hari kandi inyubako zifite ibyumba bizajya bikorerwamo Serivise zitandukanye zirimo; Ahagororerwa abana bafite ubumuga, Ahazajya hakinirwa imikino Gakondo, Ahazajya hatangirwa ubujyanama ku buzima bw’imyororokere, ahari icyumba cy’Urubohero, Icyumba cy’Isomero n’ibindi.

Umwanditsi: Hadjara Nshimiyimana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *