Mu isi hose amakipe arashakisha abakinnyi nabo bayahindura : N’ubwo Ronald Araujo yari yongereye amasezerano mu ikipe ya Fc Barcelona ashobora gutandukana nayo .

Ronald Araujo ashobora gusohoka mu ikipe ya Fc Barcelona nyuma y’Amezi arindwi yongereye amasezerano.
Mu gihe habura igihe gikabakaba ukwezi ngo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi risozwe, amakipe menshi ntarava ku isoko kuko acyongeramo abakinnyi azifashisha mu mikino y’amarushanwa atandukanye.
Ikipe ya Tottenham nyuma yuko itwaye Igoke cya Europa league, yahise yirukana umutoza Ange Postecoglou azizwa umusaruro muke muri Premier League nubwo yari yatwaye igikombe ku rwego rw’Umugabane.
Iyi kipe yahise imusimbuza umutoza Thomas Frank watozaga ikipe ya Brentford. Kuva uyu mugabo yagera muri iyi kipe amaze gusinyisha abakinnyi barimo Muhammed Kudus wavuye muri West Ham United, Luka Vuskovic wavuye muri Hajduk Split n’abandi bagiye basinyira iyi kipe burundu bakinagamo nk’intizanyo.
Iyi kipe amakuru atangazwa na Fichajes yo muri Esipanye nuko yamaze kugera mu ikipe ya FC Barcelona aho yifuza myugariro wayo Ronald Araujo, usanzwe akina mu mutima w’ubwugarizi.
Mu kwezi kwa mbere ubwo yongeraga amasezerano agomba kumugeza mu mwaka 2031, yifuzwaga n’ikipe ya Juventus yo mu Butaliyani, gusa ni umusore utahiriwe kuko atigeze abona umwanya uhoraho nuyma yo kongera.

Ronald Araujo ashobora gutandukana n’ikipe ya Fc Barcelona (photo archives)

Uyu musore yongera amasezerano, mu ngingo ziyagize harimo ivuga ko ikipe yaza imwifuza hagati ya tariki 1 na tariki 10 z’ukwezi kwa Gatandatu yagomba kumugura miliyoni 60 z’Amayero, gusa izo tariki zaje kurenga ntayikomanze.
Hanyuma yaha uza amushaka agomba kwishura miliayari imwe kugira ngo Ikipe ya Fc Barcelon imurekure nk’uko amasezerano abivuga. Ibi nubwo bimeze bityo ikipe ya Tottenham Hotspur ifite icyizere cy’uko FC Barcelona yakwemera kugabanya agaciro k’uyu Ronald Araujo maze akajya gufasha Thomas Frank.
Ikintu ahanini nk’uko inkuru ya Fichaje ikomeza ibivuga gishora gutuma uyu musore asohoka muri FC Barcelona nayo ikaba yamworohereza, ni umwanya wo gukina bihoraho ashaka kandi Umutoza Hans Flick you akaba atawumwizeza. Ikindi muri Tottenham ho umutoza arifuza ukunnyi mukuru nkawe kandi n’uwo mwanya uhora akwumuha.
Kubwimana Aimable

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *