Aborozi b’inka bo mu kagali ka Nyagatovu murenge wa Kimoronko ho mu Mujyi wa Kigali baratabaza kuko inzuri zabo zigiye gusenywa.

Muri Nyagatovu ya Kimoronko ingurube zigiye gusimbuzwa.Aborozi bo barasaba guhabwa ingurane bakajya gushakisha aho bashyira inka zabo.Umurenge wa Kimironko wo mu mujyi wa Kigali ishyamba si ryeru hagati y’aborozi b’inka na Gitifu wawo,kuko inzuri zabo ariho azisenya mu buryo bo bavugako binyuranyije n’itegeko.Ubwo Leta y’u Rwanda yakanguriraga aborozi korora kinyamwuga nibwo bamwe muribo bafashe iya mbere bakagana amabanki bagafata inguzanyo, kugirengo borore inka nziza zitanga umukamo w’amata menshi.Inzuri zahawe ibyangombwa kuko ba nyirazo batanga umusoro.

Meya w’Umujyi wa Kigali (photo archives)

Igitangaje n’uko Gitifu w’Umurenge wa Kimironko ariho atesha agaciro icyangombwa cyatanzwe n’Umujyi wa Kigali.Icyo cyangombwa cyatanzwe tariki 7 Mata 2019 kikagira nimero 6220/07/01/17/19 cyemereraga aborozi b’inka kororera mu mudugudu w’Ibuhoro, Akagali ka Nyagatovu, mu murenge wa I, Akarere ka Gasabo ho mu mujyi wa Kigali.Igitangaje kikanatera ikibazo kiremereye n’igishingira ku gihombo cyaba borozi.

Inka zigiye gusimbuzwa ingurube muri Nyagatovu (photo Ingenzi)

Dore uko babivuga bagira bati “baratubuza kororera k’ubutaka bwacu,kandi tuhishyurira imisoro.Akomeza abwira itangazamakuru ko yaguze ubutaka nawe agurishaho abandi,ngo nabo borore inka biteze imbere ,kuko wari umutungo wanjye bwite.Yongeyeho ko ubutaka bwe babupfobeje babwita umutungo bwite wa Leta.Umwe k’uwundi mubafite urwuri mu mudugudu w’Ibuhoro, Akagali ka Nyagatovu, Umurenge wa Kimironko, Akarere ka Gasabo,ho mu mujyi wa Kigali baraturenganyije ,tugiye kubura ibidutunga kuko ibyo dukorewe n’akarengane.Aborozi barasaba ko bahabwa igihe cyo kwimura Inka zabo.

Urwuri rw’inka muri Nyagatovu (photo Ingenzi)

Aborozi barasaba ko bahabwa ingurane z’ubutaka bwabo,kuko ngo hariho ugiye kuhegurirwa akahashyira ubworozi bw’ingurube.Ikibazwa na benshi kikaba cyateje amakimbirane n’uko Ibuhoro muri Nyagatovu ha Kimironko ya Gasabo yo muri Kigali y’Umujyi ngo Inka zisimbujwe ingurube.

Ibiraro by’inka muri Nyagatovu (photo Ingenzi)

Inka zitanga umusaruro mwinshi cyane nko ku mata.Umwana wanyweye amata ntagwira.Ubuse koko ingurube zari zikwiye gusimbuzwa ingurube?Ninde wazanye igitekerezo cyo gusenya urwuri rw’inka akarusimbuza ingurube?Inyungu rusange z’umuntu umwe zishonjesheje abaturage.

Ikiraro cy’inka muri Nyagatovu (photo Ingenzi)

Aka karengane kariho gutegurirwa gukorera aba borozi kari gakwiye guhagarikwa bagahabwa iminsi yo kwimura Inka zabo.

Inka zigiye kwirukanwa muri Nyagatovu (photo Ingenzi)
Insina ziri Ibuhoro ya Nyagatovu (photo Ingenzi)

Kuba rero umuturage asigaye yimurwa adahawe ingurane nabyo bitera ubukene.Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.
Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *