Repubulika y’u Rwanda ubutegetsi bw’ubakiye ku mbaraga z’igisirikare: Tariki 4 Nyakanga FPR n’irihe somo yahaye abanyarwanda?
Urujya n’uruza mu butegetsi bw’u Rwanda havuzwemwo byinshi.Ubu turi muri FPR.Itariki 1 ukwakira 1990 n’ibwo mu Rwanda humvikanye inkuru ko Kagitumba umupaka hinjiye abasirikare bitwaje intwaro.Abantu batandukanye bafashe bate igitero cya FPR yagabye kuri MRND? Inkuru yacu ntabwo ijya ku bihe by’urugamba turaza kureba uko ubutegetsi bw’ubakiye ku mbaraga z’igisirikare ku Ngoma ya FPR buhagaze kuva tariki 4 Nyakanga 1994.

Ubwo hajyagaho Guverinoma y’inzibacyuho tariki 19 Nyakanga 1994 inzego nyinshi zategekwaga n’abasirikare.Urwego rwa Segiteri,ukazamuka muri Komine udasize Sous Prefecture,ugasoreza kuri Perefegitire .Abasesengura uko inzibacyuho yarangiye kugeza amatora atangira 2003 aribwo inyito y’uturere yumvikanaga mu Rwanda ubutegetsi bw’ubakiye ku mbaraga z’igisirikare bwubatse umutekano.

Umunyarwanda k’uwundi bashima imbaraga z’igisirikare kuko bakora ibibateza imbere bikanahateza igihugu .Umwene gihugu asabwa kubahiriza amategeko bikamuha inzira y’umutekano.Kuba umunyarwanda abaho atekanye byerekana ko imbaraga z’igisirikare zirinze z’umutekano k’uburyo budasubirwano.Bamwe mubantu batandukanye bafashe bate uko umutekano uhagaze kuva 4 Nyakanga 1994 kugeza ubu 2026?

Twahereye k’urwego rw’abacuruzi bo bagira bati “n’ubwo byose bitaba byiza ijana ku ijana,ariko 99% ni byiza kuko ntawugutangira ngurajyahe?ikindi ucuruza utekanye.Abaturage bo mubyaro bo bagira bati”twe iyo tugenda ntawuduhutaza,ariko ikibazo n’uko hariho inzego zibanze zitubuza kwihingira ibihingwa ngandurarugo,ariko umutekano wacu niwose.

Mugihe rero mu Rwanda bigaragara ko abasirikare bubashywe kubera imbaraga bakoresha bubaka umutekano bigaha umunyarwanda umudendezo ,kandi aricyo gikenewe.Umunyarwanda nawe nabe ijisho rya mugenzi we umutekano n’uwa buri wese.

Kimenyi claude

