Repubulika y’u Rwanda ubutegetsi bw’ubakiye ku mbaraga z’igisirikare:Tariki 5 Nyakanga 1973 MRND n’irihe somo yahaye abanyarwanda?
Uko bucya bukira buri munyarwanda agira uko abyumva ashingiye kubyo yabonye,agira uko abibona akurikije icyo yagabiwe n’ingoma.Amakuru yo ku wa 5 Nyakanga 1973 afite uko yakiriwe umwe k’uwundi ashingiye ku mpamvu ze bwite cyangwa kuya politiki.U Rwanda rubaye Repubulika hari bimwe byabaye ihame kugeza n’ubu,ariko ikurwaho rya Perezida Kayibanda Gergoire hariho abatarabyishimiye,mugihe abamukuyeho bo berekanye impamvu .Ingingo zagiye zishingirwaho bivugwako igisirikare kiganje mu majyaruguru naho abategetsi babarizwa mu majyepfo.Icyiswe impinduramatwara nayo yashyizeho Repubulika ya mbere ntiyavuzweho rumwe hagati mu banyarwanda,ikaba inavugwaho kuba intandaro y’umuzi w’ibibazo byanze gucika .Icyatumye igisirikare gifata ubutegetsi kugeza n’ubu ntawuratanga ikimenyetso kigaragara, ahubwo usanga buri wese abivuga uko yishakiye.Abasesengura ibya Repubulika y’u Rwanda kuva igiyeho kugeza n’ubu basanga imbaraga z’igisirikare arizo zubaka umutekano.Ababonye uko Repubulika ya mbere yagiyeho,bakareba iya kabili uko yagiyeho, bakareba iya gatatu uko yagiyeho bemeza ko zose zagiyeho ku mbaraga z’umurengera.Umunyarwanda wahuriyemo n’ihohoterwa n’ubu aracyafite ibikomere.Tariki 5 Nyakanga 1973 yumvikanye muburyo busa n’ubwatunguye rubanda rwagiseseka,ariko abayikurikiranye neza bemeza ko mbere y’uko iba habanje ibimenyetso .

Urugero nko guhera 1972 mu mashuri no mu mirimo ho hari abanyabwenge byatangiye kugeraho benshi barahunga.Igice cy’Amajyeofo bemeza ko kibasiwe bigeze Butare birarenza,kuko abatanga amakuru bemeza ko byatangiriye mu mashuri makuru kandi ntahandi yarari uretse Butare,ukongeraho amashuri yisumbuye.Imbaraga zubakiye ku gisirikare zashyizeho ishyaka rya MRND rikuraho itorwa rya ba burugumesitiri risoreza ku badepite bongeye gutorwa 1985 bahabwa Manda y’imyaka 3.Abatorwaga bari ba Konseye,Abaselire .1988 hatowe Abadepite batorewe imyaka itanu.Imbara z’igisirikare cya MRND zageze tariki 1 ukwakira 1990 kuko aribwo FPR yayigabyeho igitero.Aha twerekanaga ko ubutegetsi bwa MRND bw’ubakiye ku mbaraga z’igisirikare.
Kimenyi claude

