Kamonyi:Umurenge wa Rukoma wibutse ku nshuro 29 Jenoside yakorewe Abatutsi
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 , Jenoside yakorewe Abatutsi mu murenge wa Rukoma, Kuruyu wa 19/4/2023 cyabimburiwe no gushyira indabo ku musizi wa Cyatenga ahacukurwaga amabuye y’agaciro mu kagali ka Remera aha hiciwe urwagashinyaguro abatutsi imibiri yabo ikajugunywa mu birombe by’amabuye.
Kitabiriwe na Hon Uwera Kayumba Alice Yifatanyije n’abatuye mu murenge wa Rukoma muri iki gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 29, Hon Kayumba yagejeje ku bitabiriye ikiganiro cyagarutse ku mateka ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994,n’aho urwanda rugeze rwiyubaka.
Abafashe amagambo bose bahurije ku buyobozi bubi bwateguye bukanashyira mubikorwa Jenoside .
Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma Pierre Celestin Nsengiyumva yashimye abitabiriye icyo gikorwa ku bantu baje kwifatanya nabo muri icyo gikorwa cyo kwibuka ku nshuro 29 Jenoside yakorewe abatutsi, uyu muyobozi kandi aha yahise anaha ikaze bamwe mu bayobozi bitabiriye icyo gikorwa.
Mu buhamya bwe, Bwana Jean Bosco Katabirora yagarutse ku buryo Abatusi bahigwaga, akarengane banyuzemo mbere no muri Jenoside. Yasobanuye ukuntu inkotanyi zabarokoye aho zasanze Interahamwe zabagose bararasana Interahamwe zirahunga bakira batyo. Ati: “Inkotanyi ni ubuzima”,
Yasabye ko hakongerwa ingufu mu bikorwa biteza imbere Abacitse ku icumu ndetse asaba Abarokotse Jenoside gukoresha amahirwe bahabwa na Leta bakiteza imbere.
Yashimiye, akarere, umurenge wa Rukoma n’abanyamadini ku bikorwa byo gufata mu mugongo Abarokotse Jenoside.
Uwaje ahagarariye Ibuka mu karere ka Kamonyi, Bwana Uwayezu Gilbert yibukije ko Kwibuka ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma tukareba ibyaranze amateka y’Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka yaranze igihugu cyacu kugira ngo tutazasubira mu icuraburindi rya Jenoside.
Umuyobozi wa karere Ka Kamonyi Dr Nahayo Sylvere wongeye gusaba benshi gukomera, ahumuriza ababuze ababo muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yongeraho ko Leta igikomeje no kubazirikana mu bikorwa bitandukanye.
Mayor Sylvere yashimangiye ko leta iriho yimakaje ubumwe mu Banyarwanda bityo ibyabaye bitakongera gusubira ukundi, yagaragaje ko u Rwanda rwanyuze mu mwijima ariko ubu rwabonye umucyo, ashimira ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame n’umuryango RPF wahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 muri rusange.
Sanateri Mukakarangwa Clothilde wari umushyitsi mukuru yijeje abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi ko Leta izakomeza kubaba hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Yabasabye gukomeza Kwibuka kandi Biyubaka kuko biri no mu bikoza isoni abifuzaga kubamara kandi ko ubu bafite u Rwanda rutavangura abarutuye.
Senateri Clothilde mu ijambo rye kubitabiriye kwibuka ku nshuro ya 29 Abatutsi bishwe mu 1994 muri Rukoma yavuze ko bagiye gutunganya ahakuwe imibiri ya batutsi bishwe muri jenoside mu gihe minisiteri yubumwe bw’abanyarwa itarasohora igishushanyo cyuko hazakorwa .
Ahimana Theoneste