Ingengabitecyerezo ya GENOCIDE iracyaganje muri bamwe mubayobozi bÔÇÖU Rwanda
Birababaje kandi biratangaje aho mu Karere ka KARONGI umunyamabanga nshingwabikorwa
Uwayezu Theodosie yumvikanye avuga amagambo arimo ingengabitecyerezo ya GENOCIDE
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi, mu karere ka Karongi, Madamu Theodosie Uwayezu yatawe muri yombi kuri iki cyumweru akurikiranyweho kuvuga amagambo arangwamo ingengabitekerezo ya Jenoside.
Aya magambo ngo yayavugiye mu nama Njyanama y’Umurenge wa Gitesi yari yateranye kuri iki cyumweru tariki 10 Mata 2016.
Bamwe mu bari muri iyi nama Njyanama bavuga ko uyu muyobozi yavuze ko “Kwibuka bitangira tariki 6 Mata”.
Nyuma yo kuvuga aya magambo ngo Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage ngo yamusabye gukosora ibyo yari amaze kuvuga, maze ngo amubwira ko atibeshye ahubwo ko biterwa n’amateka ya buri hantu.
Andi makuru twabashije kumenya ni uko uyu muyobozi ngo yari aherutse kuvugira mu nama y’umutekano yaguye y’Intara y’iburengerazuba, ngo Iyo habyarimana aza kuba mubi, akagira inzego z’ibanze nziza ngo Jenoside ntiyari kuba.
Nabwo ngo nyuma yo kuvuga ayo magambo ngo yasabwe ibisobanuro n’umuyobozi w’ingabo mu ntara y’iburengerazuba Gen Mubarack Muganga amubaza niba ashaka kuvuga ko Habyarimana yari mwiza, maze ngo amubwira ko ngo impamvu ari uko inzego z’ibanze ari zo ziba ziri hafi y’abaturage. Gusa ngo abari muri iyo nama ntibanyuzwe n’ibyo bisobanuro yabahaye.
Inspector of Police Jean Damascene Ngemanyi, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Iburengerazuba yemeye ko koko uyu muyobozi yatawe muri yombi kuri iki cyumweru, aho akurikiranyweho icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Yagize ati:"Ayo makuru mufite niyo, arafunzwe yafashwe ejo tariki 10, saa saba z’amanywa akekwaho icyaha cy’ingengabitekerezo gikozwe mu buryo bwo gupfobya."
IP Ngemanyi ariko avuga ko nta byinshi yavuga ku biregwa uyu muyobozi kuko bakiri mu iperereza ngo barebe koko niba ibyo aregwa ari ukuri.
Ingingo ya 135 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda ivuga ko “Umuntu wese ukoze icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibindi byaha bifitanye isano na yo ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka icyenda (9) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi ijana (100.000) kugeza kuri miliyoni imwe (1.000.000).”