Akarere ka Kamonyi:COEMIKA ni Kopererative yo mu murenge wa Kayenzi yahawe icyemezo cy’ishimwe.
Abanyamuryango ba COEMIKA barishimira inyungu za Kopererative yabo kubera iterambere imaze kubagezaho.Umwe k’uwundi bakaba bashimira ubuyobozi bwiza bwaba ubw’inzego z’igihugu niza Kopererative yabo.
kuri uyu wa gatanu tariki 18 kanama 2023 ubwo umurenge wa kayenzi wo mu Karere ka Kamomyi wizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative ku rwego rw’umurenge , ufite insanganya matsiko igira iti” “Amakoperative afasha kwihutisha iterambere rirambye” hanatanzwe icyemezo cy’ishimwe kuri koperative yahize izindi ,
Kuri uyu munsi Koperative zo mu karere ka kamonyi umurenge wa kayenzi zakanguriwe gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango bakangurirwa gukorera hamwe hatangwa impanuro ku bayobozi ba koperative bafata koperative bakazigira uturima twabo.
COEMIKA ikora ubucukuzi bw’amabuye yahawe icyemezo cy’ishimwe nka koperative yahize izindi mu kunoza imikorere ya koperative no gushyira imbere inyungu zabanyamuryango ,umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere Niyongira Uzziel wari waje kwifatanya n’abaturage bu mu murenge wa Kayenzi mu birori byo kwizihiza uyu munsi, yasabye amakoperative gushyira imbere inyungu z’abanyamuryango bakirinda kugira koperative uturima twabo ndetse abibutsa ko gushyira hamwe bagafatanya aribyo bizatuma bagera ku iterambere bifuza.
Ati:”Abayobozi bakoperative ni bamenye ko abanyamuryango bayo aribo bagize koperative mwirinde kugira koperative izanyu hari hamwe usanga koperative yarabaye iyumuyobozi wa koperative ibyo nk’ubuyobozi nti tuzabireberera gusa twafashe ingamba uwo bizagaragaraho tuzamuhagarika ndetse agezwe imbere ya mategeko yakwe n’uburenganzira bwo kugira indi koperative yajyamo ,icyo nabibutsa ni mukorere hamwe mushyire inyungu imbere z’abanyamuryango ,kunoza imikorere ya koperative niryo terambere ryayo”
Yakomeje ashima uruhare runini koperative zigira mugucyemura bimwe mubibazo abaturage bahura nabyo yizeza ubufatanye koperative zifite imishinga ifitiye inyungu abaturage n’igihugu muri rusage.
Yagize ati:” Koperative zifite uruhare mu gufatanya na leta gucyemura ibibazo by’abaturage haba kurwanya inzara,kurwanya ubushomeri kuko zitanga akazi kuri benshi hari kandi n’amahugurwa atangwa binyuze muri koperative ni muzisigasire mukurikize amabwiriza yose azigenga natwe nk’ubuyobozi koperative izagira umushinga mwiza ufitiye inyungu abanyarwanda tuzayifasha.”
Bamwe mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative bo muri koperative COEMIKA ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro yahawe icyemezo cy’ishimwe cy’uko yahize izindi mu gukora neza no kunoza imikorere ya koperative bavuga ko kuba bashimwe byatumye bazarushaho guteza imbere koperative banakangurira bagenzi babo gukurikiza inama ubuyobozi bubagira.
Bagaragaza Thadéo utuye mu murenge wa kayenzi mu kagari ka cubi akaba umunyamuryango wa koperative COEMIKA ikora ubucukuzi bw’amabuye muri uyu murenge yagize ati:” Jyewe kuva natangira gukorera muri koperative nibwo natangiye kubona inyungu y’ibyo nkora mbere nagiraga ikibazo nkabura uwo naka ubufasha ubu koperative turi nk’umuryango turafashanya ugize ikibazo tukamutabara ufite umushinga uteza imbere tukamufasha koperative tukamuha inkunga mbese iterambere ugeraho uri muri koperative ntahandi waribona.”
Justin Dusabumuremyi umuyobozi wa koperative COEMIKA yagize ati:” Kiriya cyemezo cy’ishimwe twahawe ni ikidufasha gukomeza gukora cyane kugira ubutaha nabwo tuzahige izindi koperative kandi bizafasha n’abandi kwisuzuma bakamenya aho bashyira imbaraga bakanoza imikorere yabo ubutaha bakazahebwa kuko ninacyo uyu munsi mpuzamahanga wahariwe koperative washyiriweho ni ukugira abantu bisuzume bamenye aho bongera imbaraga.
COEMIKA nimwe muri koperative 15 zifite ubuzima gatozi zikorera mu murenge wa Kayenzi Ikaba ikora ubucukuzi bw’amabuye yagaciro yo mubwo ko gasegeri na koruta, igizwe n’abanyamuryango 42 umugabane shingiro ni miliyoni 3 z’amafaranga y’ U Rwanda.
Muri koperative 15 zo mu murenge wa Kayenzi 1 Ikora ubucukuzi bw’amabuye ya gaciro 2 zikora mu mishinga y’ubuhinzi,1 ikora ubukorikori 11 zikora ubucuruzi .
ubwo hizihizwaga umunsi mpuza mahanga wahariwe amakoperative ku rwego rw’Igihugu wabaye tariki 28 Nyakanga kuri Kigali Pele stadium, Minisitiri Jean Claude Musabyimana yavuze ko uyu munsi uzakomeza kwizihizwa mu turere ni mirenge ,ni muri urwo rwego umurenge wa kayenzi wawizihije mo.
Théoneste Taya