Rwamagana: Kubakira abatishoboye ni indangagaciro igaragaza urukundo n’ubutwari – MUFULUKYE Fred

Kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 01 Gashyantare ubwo hizihizwaga umunsi w'Intwari , mu karere ka Rwamagana hatashywe amazu 159 yubatswe ku bufatanye bw'abaturage n'ubuyobozi, yaba ubuyobozi bw'aka karere ndetse n'ubw'intara y'iburasirazuba bakaba bashimiye abaturage babigizemo uruhare .

Amazu yatashywe k'umugaragaro ni ayubakiwe abatishoboye bo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Rwamagana yose hamwe akaba ari 159.

Ubwo yatahwaga  k'umugaragaro bamwe mu bayahawe bagaragaje ko iki ari igikorwa cyo kwishimirwa kuko gihinduye imibereho yabo .

Mukobwajana ni umwe mubahawe inzu, avuga ko yaratunzwe no guca inshuro, ariko ikibabaje kurushaho atagiraga aho kuba.

Ati"  Nabaga mu mudugudu wa nyagakombe ariko mbayeho nabi ntunzwe no guca inshuro, ntagira aho kuba ariko igihe nk'iki ndashima Imana kuko yampaye aho kuba. Ndashima Leta y'ubumwe n'abafatanyabikorwa kuko bantekereje ho si njye wari umukene njyenyine, kuba arinjye mbashije kubona inzu ndashima Imana kuko babashije ku ntekereza ho nkaba mbonye aho kuba. Nabagaho nca inshuro wenda nkatekereza ngo nyir'inzu araje ansohore, ariko ubu ngiye kujya nshyira imbaraga mu guca inshuro ubwo nabonye aho kujya mba nta kibazo."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana Radjab MBONYUMUVUNYI  avuga ko ibikorwa by'intambara  yo kubohora igihugu byarangiye ahubwo ngo abanyarwanda barajwe ishinga no kugaragaza ubutwari mu bikorwa byiterambere.

Ati", Nta rugamba dufite rwo kubohora igihugu nta n'ubwo kwagura igihugu byashoboka bitewe n'aho isi igeze n'amategeko mpuzamahanga n'uRwanda ruratekanye nta kiruhungabanya ngo abanyarwanda babe bafata imbunda bajye kurwana babohora igihugu cyangwa bacyagura ibyo inkotanyi zarabikoze kandi uyu munsi abanyarwanda baratuje baranezerewe, igisigaye rero ni ubutwari mu bikorwa umuntu wese ashobora kuba intwari mu bikorwa akora yaba uhinga, yaba uworora yaba umuyobozi ndetse nundi uwo ariwe wese, ubu rero igisigaye noneho ni ukuvuga ngo ubutwari dusigaranye, urugamba dusigaranye n'ubwo kurwana nk'uko Perezida wa Repeburika ahora abivuga kurwana n'imibereho myiza n'iterambere ry'abanyarwanda, rero no gutaha aya mazu no kubakira abatishoboye nabyo biri mu bikorwa by'ubutwari."

Ibi kandi bishimangirwa na Guverineri wintara yuburasirazuba MUFULUKYE Fred uvuga ko  uku kubakira abatishoboye ari indangagaciro igaragaza urukundo kuko ubutwari burangwa no kwitanga.

Ati", Ubutwari icyambere n'indangagaciro ikwiriye kuba iranga abanyarwanda igaragaza kwitanga ukitangira abandi ukaba wanakora ibirenze n'ibyo wowe wakora ku giti cyawe, iyi ni indangagaciro igaragaza urukundo hari amazu amwe twatashye mu Akarere ka Rwamagana  yubatswe n'abaturage bubakira abandi banyarwanda batari bafite ayo mazu icyo ni igikorwa rero cy'ubutwari kuko haba harimo kwitanga baba barigomwe akazi kabo n'ibyo bagombaga kuba bakora muri icyo gihe ariko bakitangira uwo munyarwanda udafite inzu bakamwubakira, ni igikorwa cyiza cy'ubutwari n'indangagaciro kandi tukaba dushimira n'ababikoze."

Kubaka aya mazu ngo bifitanye isano  n'umwe  mu mihigo aka karere ka Rwamagana kihaye wuko muri uyu mwaka w'imihigo kazaba karubakiye imiryango 467 itari ifite aho kuba , muri yo 220 akaba yaramaze kubakwa  akiyongeraho aya 159 yatashywe ku mugaragaro.

Uretse ibi kandi ngo aka karere kanateganya gusanira amazu yangiritse imiryango   isaga 1500, gusa ubuyobozi bukaba busaba abashoboye kwisanira kubikora batagombye gutegereza ubufasha bwa leta.

Hatahwa ku mugaragaro amazu yubakiwe abaturage bo mu karere ka Rwamagana

Amwe mu mazi y'ubakiwe abaturage bo mu karere ka Rwamagana

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye umunsi mukuru w'Intwari 

Ingabo z'igihugu na Police nabo bari bitabiriye ibirori by'umunsi w'intwari

 

 

Marie Louise MUKANYANDWI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *