Itorero ry’ADEPR impinduka zirakomanga:Rev Mugiraneza Jean Baptiste gusimbura Rev Ndayizeye Isaie ukomeje kunanirwa inshingano za gishumba.

ADEPR itorero rya kirokore rikomeje kubamo ibikorwa bigayitse byubatswemo na Rev Ndayizeye Isaie wayigabiwe .Kuba Isaie Ndayizeye ataratowe n’Abapasiferi bo muri ADEPR ngo niyo mpamvu akoramo amakosa y’umurengera.Aha niho havuye ibikorwa byakozwe na Ndayizeye Isaie bigayitse byo kwirukana Abapasiteri akozemo icyiswe ivangura n’itonesha,nawe bamwe mubo yirukanye bakamuca bakamwita igicibwa.Tugiye kubereka uko Ndayizeye Isaie yakoze amakosa adakwiye mu itorero ry’ADEPR.

Bivugwa ko Ndayizeye Isaie atatowe mu muhamagare wa Gishumba,ahubwo we yashyizweho nk’umutegetsi bimuha icyuho cy’ivangura ryo kwirukana Abapasiteri bayoboraga Indembo n’uturere.Amaze gukora igikorwa kigayitse bamwe bagannye inkiko abandi babwirwa ko iyo hashize imyaka ibili wirukanywe mu kazi nturege ikirego gita agaciro (ubuzime bw’icyaha) Ndayizeye Isaie yafashe bene wabo ati”mwikwifatanya na bariya ngo mundege nimuze mbahe amafaranga kandi nzabasubiza mu kazi.Iyi nama ayigirwa na Budigiri Herman maze aba bakurikira arabatonesha.

Pastor Habarurema Alfred yayoboraga ADEPR mu karere ka Gatsibo.
Pastor Jean Jaques Karayenga yari umushumba wungirije mururembo rw’intara y’iburengerazuba
Pastor Ndimubahire Charles yayoboraga ADEPR ururembo rw’amajyaruguru.

Amakuru ava ahizewe munzego z’umutekano nizindi za leta zireberera abaturage zica akarengane mungeri zitandukanye tuganira banze ko twatangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko bagize bati”Ndayizeye Isaie yahawe ADEPR tuziko haricyo azahindura ,ariko yarabizambije birenze urugero bikaba ariyo mpamvu hagiye kujyaho Rev Mugiraneza Jean Baptiste .Bagize bati “Rev Mugiraneza Jean Baptiste dukurikije ko amaze igihe kinini mu itorero ry’ADEPR ,ari mu muhamagaro wa Gishumba,kandi akaba yarakunze kugaragaza ibibazo byo muri ADEPR n’inzira byakemukamo banze kumutega amatwi,ariko igihe kirageze nawe ngo ahabwe inkoni yo kuragira intama zo muri ADEPR zatatanijwe na Ndayizeye Isaie na Herman Budigiri.Kuba Rev Mugiraneza Jean Baptiste afite amasomo atandukanye muri Kaminuza,kongeraho kuba yarize ivugabutumwa kurwego rwo hejuru no kuba yarize imiyoborere y’amatorero n’amadini cyane kuba azi ikigereki n’igiheburayo,mugihe Ndayizeye Isaie we yagiye kwiga ivugabutumwa bikamutsinda.Ubu Rev Mugiraneza Jean Baptiste ayobora Paruwase yo mu karere ka Gicumbi.

Rev Mugiraneza Jean Baptiste ugiye gusimbura Rev Ndayizeye Isaie (photo archives)

Inshingano zigiye guhabwa Rev Mugiraneza Jean Baptiste nizi zikurikira,kurandura amakosa yakozwe na Ndayizeye Isaie yubakiye ku ivangura cyane aho yibasiye abasezerewe mu Gisirikare abambura ubushimba no kubaca mu itorero.Gusubiza icyubahiro Abapasiteri bambuwe na Ndayizeye Isaie ,gukuraho imanza zugarije itorero ry’ADEPR zishobora no gutuma yatezwa cyamunara.Zimwe mu nshuti za Ndayizeye Isaie ziganira n’ikinyamakuru ingenzi newspaper ‘ ingenzinyayo com na ingenzi tv banzeko twatangaza amazina yabo kugirengo atabubikira imbehe bagize bati”Ndayizeye Isaie yanyuranije n’inshingano za Gishumba kuko zikumira kirazira none we yarayitaye.Uwo twahaye izina rya Kubwimana murwego rw’umutekano.Ingenzi umaze igihe kingana gute muri ADEPR ?ufitemo izihe nshingano? Kubwimana maze imyaka hafi 17 inkoni y’ubushumba nayihawe na Rev Samuel Usabwimana kuva yavaho nta mutekano wongeye kuranga ADEPR.ingenzi ko Ndayizeye Isaie bivugwako ar’inshuti yawe magara akaba ariyo mpamvu yaguhaye Paruwase ibyo kuba yarandikiwe ko ar’igicibwa ubivugaho iki?Rev Kubwimana ibyo kuba Ndayizeye Isaie ar’igicibwa nibyiza kuko we na Budigiri bakoze amahano nishimiye ibyo Pastor Thenoste Ntakirukimana yakoze.

Ikinyamakuru ingenzi newspaper na ingenzinyayo com byongeye kubandikira kugirengo bababaze amakuru abavugwaho mu itorero ry’ADEPR mubereye abayobozi kurwego rw’igihugu,aho muvugwaho kwirukana Abapasiteri bamwe mukabaha amafaranga murwego rwo gukumira ibirego naho abandi mukayabima.Kongeraho ikindi kibazo kikuvugwaho ko waba usigaye uvugwaho no kwambura Abapasiteri inshingano zo kwigisha no gusenga uduhe ishusho y’inzira ibiteganya?

Rev Ndayizeye Isaie ugiye kwamburwa ADEPR (photo archives)

Kuba Isaie Ndayizeye avugako ahagarariye FPR muri ADEPR naganiriye n’abo munzego zitandukanye banze ko twatangaza amazina yabo.Umwe yagize ati”Uwananiwe inshingano wese abeshya abayobora ko yatumwe na FPR ,kandi niyo yaguha inshingano ukanyuranya yagukuraho.Yakomeje atangazako Ndayizeye Isaie afite amadosiye ariho akurikiranyweho azajya ahagaragara mu minsi ya vuba cyane ko azaba yakuwe muri ADEPR.Abafite imitima irushye kubera Ndayizeye Isaie muhumure igiye kuruhurwa.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *