Mu itorero ry’ADEPR ingoma ya Rev Ndayizeye Isaie igeze mu marembera abo yirukanye biyambaje inkiko.

Gukeza abami babili nibyo biteje induru mu itorero ry’ADEPR bigaha icyuho urwangano ukwizera Umwami Yesu bikaba amasigaracyicaro.Itorero ry’ADEPR kuva rigeze mu Rwanda benshi mubariyobotse biswe abarokore kuko byagaragaraga ko bavuye mubyaha bakiyegurira Yesu Kiristu.Inkuru yacu iri ku ngoma ya Ndayizeye Isaie wayigabiwe none bamwe mubapasiteri bakaba baramwandikiye ibaruwa.Ibaruwa ya mbere yanditswe na Rev Ndayizeye Isaie Tariki 21/Nyakanga 2023 aho yandikiye Abapasiteri 9 abashinja ubugambanyi .Iyi baruwa ya Rev Ndayizeye Isaie yakiriwe nabi ihita iha ingufu abo yirukanye kumwandikira bamusubiza.Rev Ntakirukimana Theoneste yandikiye Rev Ndayizeye Isaie ibaruwa igira iti”Ndaguciye kuko winjije ikizira ahera”yakomeje abwira Rev Ndayizeye Isaie ko n’ubwo azakomeza kuyobora ar’igicibwa.Ibi byaje gufata indi ntera cyane ko Ndayizeye Isaie amaze kugaragara nk’udashoboye kugeza naho yisabiye kwegura abamugabiye bamurekeraho.Rev Karangwa John we mu ibaruwa ye yeguje Ndayizeye Isaie kuberako adafite umuhamagaro wo kuyobora ADEPR. Amakuru dufitiye gihamya nay’uko Rev Theoneste Ntakirukimana yagiranye ikiganiro na Usta Kayitesi uyobora RGB amubaza iherezo rya Ndayizeye Isaie uzambije ADEPR.

Uko Rev Theoneste Ntakirukimana yabajije Usta Kayitesi uyobora RGB
Uko Kayitesi Usta yasubije Theoneste Ntakirukimana
Uko ikiganiro cyakomeje
Iki kiganiro cyaje gusakazwa nabo muri ADEPR

Iyi baruwa yasabaga Rev Ndayizeye Isaie kwisubiraho,ariko umutima muhanano ntiwamwemereye kureka kwirukana Abapasiteri ashinja kugambanira itorero ry’ADEPR,nkaho ar’urukiko.

Andi makuru atugeraho n’uko hariho bamwe mubirukanywe na Ndayizeye Isaie bagiye guhura nabo muri FPR kugirengo bumve ako karengane.Abasesengura ibikorererwa muri ADEPR baremezako ubwo byahagurukiwe n’inzego zitandukanye Ndayizeye Isaie agiye kwirukanwa cyane ko aho kugarura ubumwe arashinjwa na bamwe mubapasiteri guhinga ikinyoma agasarura urwangano.Kuba Ndayizeye Isaie yishyuzwa akayabo k’amafaranga yanyereje nabyo biramweguza.

Andi makuru avugwa mu itorero ry’ADEPR akerekana ko Ndayizeye Isaie ananiwe agomba kweguzwa inzira zikigendwa.

Kugeza ubu Itorero ADEPR rikomeje kwishyira amafaranga y’igihombo aturuka kuri Ndayizeye Isaie uriganishije mu manza ziteye gihombo gikomeye kubera kwirukana abakozi bidakurikije amategeko
Hakinjizwa n’abandi bakozi nabyo bidakurikije amategeko!

Urugero ni ukuntu ADEPR yakoze ikigo cy’ubucuruzi kitwa DICo ltd (Dove Investment Company limited) igiha ubuyobozi bitanyuze mu mucyo
Ubu kikaba kiyoborwa na Bwana Habanabakize Phablice nko kumugabira ku mpamvu za Isaie Ndayizeye!

Hirukanywe abakozi mu biro bikuru by’itorero bavuga ko Ari benshi badakenewe no ne ubu bamaze kwangaja abikubye kabiri ku bahahize !!

Ubu harimo kwitegurwa mu ibanga rikomeye kongeramo abakozi b’ abapasitoro benshi mu maparuwasi yose bamaze iminsi bagizwe abarimu ku matorero bitazwi uko barobanuwe nk’uko amahame abiteganya

Ibi birakorwa haricajwe abarenga igihumbi mu byukuri Atari uko batari bashoboye cyangwa batize ibyerekeye uyu murimo!

Abitegereza imiyoborere ya ADEPR babona yuzuyemo urwango n’ubugome bidakwiriye itorero ry’Imana.

Ndayizeye Isaie akomeje kotswa igitutu ngo yegure (photo archives)

Inzego zireberera umuturage nizitange ishusho itabara ADEPR inzira zikigendwa kuko har’ikibazo cyaburiwe umuti.Kuba Ndayizeye Isaie avugako ahagarariye inyungu za FPR muri ADEPR benshi basesengura basanga ataribyo, ahubwo kuko aribwo akiyigeramo niyo mpamvu abivuga.Abo bireba mutabare amazi atararenga inkombe.
Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *