Abakunzi b’ikigage n’umutobe baragirwa inama yo kubinywera aho bizeye

Hajya humvikana inkuru z’abantu bafashe amafunguro cyangwa ibyo kunywa nyuma bakagira ibibazo cyane cyane abantu bahuriye ahantu ari benshi nko mu minsi mikuru, inzego z’ubuzima zikagaragaza ko akenshi biterwa n’umwanda w’aho byateguriwe cyangwa ibyongewemo.

Dr Karamage Axel ukorera mu ishami ryo kurwanya no gukumira ibyorezo mu gashami gashinzwe ibiryo byatera abantu ibibazo/byahumanye mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima(RBC), avuga ko ibi bibazo bikunze guterwa n’uko byateguwe nabi.

Dr Karamage Axel/RBC

Ati:”Ibintu bishobora gutera ibibazo ni igihe byateguwe mu buryo butari bwo, ubwo buryo ni ubuhe; ni ukuba byateguriwe ahantu hari isuku nke, byateguwe n’umuntu ufite isuku nke cyangwa se uburyo byabitswemwo, uburyo byakonjeshwemwo byose bikozwe nabi bishobora gutera ikibazo kuri ayo mafunguro ari bufatwe n’abantu.”

Anavuga ko amazi akoreshwa na yo atagomba kuba abonetse yose. Ati:”n’amazi akoreshwa akaba ari amazi afite isuku. Twagiye tugira ikibazo cy’uko mu mpeshyi hakunda kuba abantu benga ibyo bigage ariko bagakoresha amazi atari meza akaba ari byo binatera ibibazo abantu benshi bakarwara.”

Dr Axel kandi avuga ko abantu bagomba kwitondera ibigage kuko hari abashyiramo ibishitura abantu bakabona ari ikigage cy’umwimerere kubera ibara. Ati:”Urugero naguha ni mu kwenga ibigage, wasangaga bongeyemo amatafari kugirango kigire rya bara ry’ikigage tuzi ibyo bikagaragara nk’ibishobora kwangiza umuntu ndetse bikaba byamutera ikibazo.”

Agira abantu inama yo kwitwararika kugira ngo batazajya barya cyangwa ngo banywe ibintu bibagwe nabi cyane cyane ibigage.

Ati:”Abakunda kubinywa, ikintu twababwira ni uko bajya babinywa ahantu bizeye baziko hafite isuku, abanyarwanda baragirwa inama yo kugira isuku, harimo isuku iy’ibiribwa abantu bari burye, harimo isuku y’ubitegura, isuku y’aho bikorerwa n’isuku y’ibikoresho biri bukoreshwe hategurwa amafunguro ibyo byose iyo byagiye byitonderwa ntakabuza amafunguro ari buribwe n’abantu nta kibazo ajya atera.”

Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka ushize hagati y’ukwezi kwa 6 n’ukwa 9 hagaragaye caisse zigera kuri 796 cyane cyane zakomotse ku bantu banyoye imitobe n’ibigage bidasukuye bidateguye neza bikabatera ikibazo, ndetse na 591 zakomotse ku mafunguro ahantu abantu bahuriye ari benshi bikaba bigaragaza icyuho mu byerekeranye n’isuku mu gutegura ibiribwa bitandukanye cyane cyane mu gutegura imitobe n’ibigage ari na byo bitera abantu indwara iyo bidakozwe neza.

Naomi Irakoze Mugaragu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *