Itorero ry’ADEPR bikomeje kudogera :Umukirisitu yahanuriye Pasteri Ndayizeye Isaie ko ar’igicibwa muri Pentekote.

Ubuhanuzi kuri Ndayizeye Isaie buramwerekako Imana igiye kumwambura itorero ry’ADEPR nk’iry’isezerano kuko nta muhamagaro wa Gishumba afite.Abenshi bemezako kuva ADEPR yagera mu Rwanda ko aribwo yagira nyobozi mbi yirukanye Abapasiteri murwego rwo kubambura inshingano.Undi nawe akeneza ko uwagabiye Ndayizeye Isaie nawe yakabaye arebera impande zose.

Umuvurungano mu ijambo ry’Imana ukomeje guhanura ubutumwa bugiye gusohora mu itorero ry’ADEPR.Ubutumwa buhanura bukomeje kwiyongera muri ADEPR cyaneko bwose bugira umuyobozi wayo Pasiteri Ndayizeye Isaie igicibwa.Ubwo Ndayizeye Isaie yandikiraga Pasiteri Ntakirukimana Theoneste ibaruwa imwambura inshingano za gishumba,aha havumbutsemo igisubizo cyagize kiti”Itorero ry’ADEPR ritabarwe amazi atararenga inkombe kuko ryugsrijwe n’ibibazoNibwo Pasiteri Ntakirukimana Theoneste yandikiye ibaruwa Ndayizeye Isaie imucaa,iy’ibaruwa yacaga Ndayizeye Isaie inzego zitandukanye z’abayobozi zananiwe kuyivugaho rumwe kugeza na n’ubu.

Ndayizeye Isaie (photo archives)

Undi waje kwandikira Ndayizeye Isaie ni Pasiteri Karangwa John.Benshi mubasomye ibaruwa Karangwa John yandikiye Ndayizeye Isaie ,nkaho yagiraga iti”Ndakweguje”ir’ijambo ryateje ikibazo kuko inzego zifata ibyemezo zari zigiye kwirukana Ndayizeye Isaie akingirwa ikibaba.
Icyaje kuba akarusho mu Itorero ry’ADEPR n’igihe murusengero rw’ADEPR ruherereye mu mujyi wa Kigali Akarere ka Nyarugenge ahazwi mu Gakinjiro hinjiragamo abatinganyi.Umwe k’uwundi baratunguwe ,ariko birangira nta mpinduka zibaye.Itariki 5 Ugushyingo 2023 Umukirisitu w’itorero ry’ADEPR yagize ati”Wowe Ndayizeye Isaie nguhanuriyeko ibihe byawe byarangiye muri Pentekote,ko kandi Leta itagutumye gusenya itorero.Umuhanuzi yakomeje ahanurira Ndayizeye Isaie ko ibyaha yakoze bitamwemerera gukomeza kuyobora.Icyatunguranye n’uko uhagarariye Pentekote muri Afurika yo hagati ukomoka mugihugu cya Tanzania.Uyu mupasiteri yavuzeko azaha amahugurwa abahanurira Ndayizeye Isaie.
Abasesengura basanga yarabivuze murwego rwo gukingira ikibaba Ndayizeye Isaie,kuko ariwe wamwimitse.Urwego rushinzwe imiyoborere RGB ntabwo ruratanga umurongo ngenderwaho wo kubaka ahazaza hejo h’ADEPR,kuko yugarijwe n’ibibazo by’ingutu bihora bigaruka bitarangira.
Kugeza n’ubu ADEPR ifite imanza zishingiye ku karengane ,izo manza zimwe zabaye itegeko zihabwa kashe mpuruza.Iziriho ziburanwa nazo ziteje urwangano,kuko abarenganyijwe bakarega Ndayizeye Isaie n’itsinda rye babafashe nk’abanzo.Uko bucya bukira ingoma ya Ndayizeye Isaie irsrushaho kuganisha ADEPR mu manga y’ibibazo.

Kimenyi Claude

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *