Kayiranga David aratabaza kuko yahejejwe mugihirahiro n’umushinjacyaha wa Parike ya Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo.
Ubutabera buboneye buca urwikekwe naho ubutarenganuye rubanda bukekwaho ruswa.Ubwo hasakaraga inkuru ko Koperative Indatwa Kayonza yarezwe mubushinjacyaha kubera icyaha cyo kwigabiza umutungo wa Kayiranga David ugizwe n’umusaruro w’umuceli.Ubwo Kayiranga David yajyaga kuri Parike ya Kiramuruzi bamubwiyeko idosiye bayohereje mu rwego rwisumbuyeho mu karere ka Nyagatare.Ubu imyaka irenga ibiri irashize,ariko igiteye agahinda n’uko hari umushinjacyaha waje kubwira Kayiranga David ko idosiye yashyinguwe.Kayiranga David tariki 29/Mutarama 2024 yandikiye urwego rw’ubushinjacyaha k’urwego rwibanze rwa Kiramuruzi abaza aho ikirego yareze abayobozi ba Koperative Indatwa Kayonza kigeze?nta gisubizo bamuhaye.
Yagize ati”Ndabibutsa ko ku wa 22/Gicurasi 2023 nashyikirije ikirego urwego rw’ubugenzacyaha (,RIB) ikirego cyanjye ndega bamwe mubayobozi ba Koperative Indatwa Kayonza aribo”Madamu Sindayigaya Naomi , umuyobozi mukuru wungirije,na Bwana Mugwaneza Martin umuyobozi wa Zone.Icyaha cya ruswa giteganywa kandi kigahanwa n’itegeko Nimero 54/2028 ryo ku wa 13/Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa,cyane cyane ingingo zaryo iya 22e n’iya 9(n’ubwo mbere twari twatekereje ko cyaba icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi ku bw’uburiganya)kuko badashobora gusobanura inkomoko cyangwa impamvu yo kwigwizaho umutungo wanjye.Kayiranga David akomeza agira ati”ibi mbishingirako umuceli udatonoye wanjye uhwanye na Kgs 10,450 bawutwaye n’inyingu ziwukomokaho.Igiteye kwibaza ku nzego zose zirengagije ikibazo cya Kayiranga David n’uko tariki 9/Gashyantare 2022 aribwo yibwe umutungo we.Dore uko Kayiranga David abitangaza”Ubwo bantwariraga umuceli bambwiyeko bazanyishyura k’umunsi ukurikiyeho,none bakaba barahinduye imvugo.bavugako nawumamye (kugura umusaruro bitemewe).
Ifatirwa ry’umutungo ukekwaho kuba uwufite atariwe nyirawo,kandi nabyo bikorwa n’inzego zibifitiye ububasha.
Birababaje kubona ubushinjacyaha k’urwego rwibanze rwa Kiramuruzi rwirengagiza ko urukiko rukuru rw’ubucuruzi rwarabajije Koperative Indatwa Kayonza urupapuro rwifatira bakarubura.Iki cyaha Koperative Indatwa Kayonza yakoreye Kayiranga David gihanwa hashingiwe ku masezera no nyafurika yo kurwanya ruswa yo ku wa 11/Nyakanga 2003 cyane cyane mungingo yayo 1 n’iya 4.Ubwo RIB yaregerwaga ko Koperative Indatwa Kayonza yakoze uburiganya yarasesenguye nayo mu nshingano iregera Parike ya Kiramuruzi.Kuba rero Parike ya Kiramuruzi yarashyinguye muburyo butavuzweho rumwe?ninde uzarenganura Kayiranga David?ninde utarenganura Kayiranga David?Abo bireba nimwe muhanzwe amaso kuko ubutabera buboneye nibwo bwunga abanyagihugu.
Murenzi Louis