Leta y’u Rwanda yahagurikiye kurwanya Ruswa nk’uko byemejwe n’urwego rw’Umuvunyi rubifite mu nshingano.
Urwego rw’Umuvunyi rwagize ruti”Ruswa izaba yaracitse igeze k’u kigero cya zero ku ijana mu cyerekezo 2020-2050 ,nk’uko ariyo ntego u Rwanda rwihaye.Ibi byagarutsweho n’umuvunyi mukuru Hon Nirere Madeleine tariki 9 Ukuboza 2024, ubwo u Rwanda rwifatanya n’isi yose mu
kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ruswa,kuri iyi nshuro
uyu munsi wizihirijwe ku rwego rw’Igihugu mu karere ka Muhanga ku nsanganyamatsiko igira iti: ” Dufatanye n’Urubyiruko mu
kurwanya ruswa: Dutegure Inyangamugayo z’ejo hazaza” .
Umuvunyi mukuru Hon Nirere Madeleine yavuze ko kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya ruswa wibutsa inzego bireba gukomeza ingamba hategurwa ibikorwa bitandukanye bigamije gushyira kwiherezo icyibazo cya ruswa nkuko intego y’igihugu cy’Urwanda ari uko ruswa izaba yaracitse burundu mu cyerecyezo 2020 – 2050.
Yagize ati:” Muri uyu mwaka twateguye ibikorwa byinshi hirya no hino mu gihu bigamije gusobanurira urubyiruko n’abaturarwanda ububi bwo gutanga Ruswa ,twubatse inzego mu bigo bya leta zifasha mu guhangana na ruswa ndetse dutangiza amakarabu (club) mu turere agamije kwigisha ingaruka ndetse n’uburyo bwo kwirinda icyatera ruswa ,hari Kandi ubushakashatsi turigukora bugamije gusobanura icyigero ruswa igezeho mu gihugu cyacu. kuko isi uko itera imbere amayeri aba menshi yo gutanga ruswa
ibi byose dusanga bizadufasha mu guhashya burundu itangwa rya Ruswa.”
Umuvunyi mukuru yakomoje kw’insanganyamatsiko yuyu mwaka avuga ko mu kuyitegura bashyizemo urubyiruko nkahazaza h’igihugu kuko urubyiruko ruteguwe neza rukaba abayobozi beza, cyangwa abikorera beza mbese abanyarwanda binyangamugayo ,bizatuma Ruswa ibura icyuho.
Guverineri w’Intara y’amajyepfo Kayitesi Alice ri nawe mushyitsi mukuru ,yibucyije abitabiriye ko kurwanya Ruswa ari nshingano zaburi wese avuga ko insangamyamatsiko yuyu mwaka isobanura neza ko dushyize hamwe ruswa yarandurwa burundu kuko urubyiruko ari ejo hazaza ndetse bakaba imbaraga z’igihu.
Yagize ati: ” Igihe cyose imbaraga n’imigambi yacu tuzabishingira ku rubyiruko tuzabona ingaruka nziza kuko nirwo ruzashyira mu bikorwa ibyo twifuza ko tuzakora mu myaka irimbere.”
Guverineri yakomeje asobanurira abitabiriye uyu munsi uburyo butandukanye Ruswa itangwamo ,aho yavuze ko akenshi itangwa mubintu bifatika urugero amafaranga,isambu,amazu imodoka,ariko no mwishimisha mubiri ngo bireze ,avuga ko uburyo bwo kwirinda icyi cyibazo bwateguwe mu buryo bwinshi ,hashyizwe imirongo itishyurwa yo guhamagaraho ,hashyirwaho uburyo bwo gutanga amakuru binyuze mu gutanga ibitecyerezo n’ubundi bwinshi, ashishikariza buri wese kugira uruhare mu kurandura Ruswa anibutsa ko uyitanze ahanwa nkuyacyiriye.
Guverineri Alice yasobanuye ko igihugu cyacu cyateye intambwe ikomeye mu guhashya Ruswa kuko ari icya mbere muri afurika y’uburasirazuba, icya kane muri Afurika na mirongwine n’icyenda kw’isi hose .Asaba abanyamuhanga gukomeza ingamba zitandukanye zishyirwaho na leta zigamije kuyirandura burundu.
Uyu muhango watangijwe n’urugendo rwamaguru rwo kwamaga ruswa rwatangiriye ku karere ka Muhanga rugana kuri stade ya Muhanga.
Umwanditsi: Ahimana Theoneste Taya