Ruhago nyarwanda: Ubukene n’ubukomisiyoneri buravuza ubuhuha mu makipe ifaranga rinyerezwa.
Umupira w’amaguru mu Rwanda urugarijwe,kandi wugarijwe n’ibibazo bitezwamwo n’abavugako bakunda amakipe.Uko bucya bukira ikinyoma kiragenda gisasirwa kikaryama,ariko noneho cyaryamanye ubukomisiyoneri nabwo bumaze gutera amakipe yose ubukene.Dore uko byifashe duhereye mu ikipe y’APR fc.Kuva APR fc yatangira gukina shampiyona y’u Rwanda 1995 ntawavugaga amakosa aberamo cyangwa akorwa mu igurwa ry’abakinnyi.Bijya gutangira byatangiye ubwo APR fc yazanaga abakinnyi benshi ibakuye mugihugu cy’u Burundi urugero:Gatera Alphonse, Bizimana Didier, Ndikumana Madgidi,Omar,Ndikumana Stanley n’abandi.Aha nibwo abasirikare bayishingiye ku Mulindi bari batangiye kwigizwayo basezererwa mugisirikare.Igihe cya Nzamwita Vincent De Gaulle nibwo mu ikipe y’APR fc havuzwemwo kuzana abakinnyi benshi b’abanyamahanga kandi badashoboye biza kwitwa amakontineri.

Byaje kugeraho APR fc ikuraho gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga,ariko nabo mu Rwanda bakagurwa agatubutse.Byaje kuba ikibazo cyaho humvikanye itsinda ryo muri APR fc rifunzwe rikekwaho kunyereza umutungo.Ubu harimo ikibazo cy’uko abakomisiyoneri baguze abakinnyi bahenze kandi badashoboye.APR fc yagiye mu irushanwa rya CECAFA itaha uko yagiye.

Ikipe ya Rayon sports ubu nayo ishyamba si ryeru iravugwamwo amadeni y’umurengera no kugura abakinnyi.Rayon sports iheruka igikombe cya shampiyona 2019 ubu yabaye isibaniro ry’ubukomisiyoneri,kuko ntibatinya no kuzana abakinnyi bahenze bafite imvune.Ikindi kiyugarije n’abakomisiyoneri baza bavugako boherejwe n’urwego runaka.Kugeza ubu mu ikipe ya Rayon sports harimo ikibazo gikomeye gishobora kuzatuma idakina shampiyona neza hashingiwe ku bakinnyi badashoboye.

Ikipe ya Police fc nayo harimo ikibazo cy’uko uko baguze abakinnyi atariko byari byitezwe.

Ikipe ya As Kigali yo ifite ibibazo byinshi n’ubwo ntawubaza ngo bihagaze gute n’ukurindira umwanya wa 8 .Iy’ikipe itagira umufana biha icyuho abakomisiyoneri bakagura abakinnyi uko babitekereje.

Ikipe ya Kiyovu sports yo abakomisiyoneri bayikozeho cyane ko isigaye iharanira kutajya mucyiciro cya kabili bigaherekezwa n’amadeni ayugarije.Kuva 1995 kugeza ubu Kiyovu sports ntiratwara igikombe na kimwe.Kiyovu sports ikomeje kuba isibaniro ry’ubukomisiyoneri.

Ikipe ya Marine fc nayo ibarizwa mugituza cya Ministeri y’ingabo z’igihugu,ariko ifite ibibazo byaburiwe umuti,kuko n’ikipe idashaka guhatanira igikombe na kimwe.

Ikipe ya Etencelles fc yagiye ishonga buhoro buhoro noneho irarundutse , iy’ikipe izize abakomisiyoneri bayizanira abakinnyi badashoboye.

Ikipe ya Musanze fc ihora muri muzunga itezwa n’abakomisiyoneri bayigurira abakinnyi bakuyemo ayabo.

Gicumbi fc ntawayivugaho byinshi kuko abakomisiyoneri bayihoza munzira ijya mucyiciro cya mbere nicya kabili.

Ikipe ya As Muhanga yo n’ubu n’ubwo ivuye mucyiciro cya kabili ijya mucya mbere hagati muriyo harimo induru ijyanye n’uko baguze abakinnyi b’abanyamahanga.

Ikipe ya Bugesera fc nayo yunga ikirenge muk’izindi cyane ko ihora irwanira kujya mucyiciro cya kabili.

Iyo ugeze ku ikipe yitwa Amagaju fc wibaza icyerekezo cyayo ko ihora ikinisha abakinnyi bagurwa mutundi turere nk’aho yo mu karere nta basore bakina umupira w’amaguru bahavuka?ikindi abakomisiyoneri nayo ntibayirebera izuba bayiha abarangije gukina mubihugu byiwabo.Tugere muri Huye ahabarizwa ikipe ya Mukura Vs .

Iyo ufashe Mukura ya mbere 1994 ukareba uko abakinnyi 95% bayikiniraga babaga bavuka muri Butare,kuva 1995 yatewe n’abakomisiyoneri bayizanira abatoza n’abakinnyi bikaba byarayishyize mu cyiciro cyo kudaharanira gutwara igikombe.Ibi byerekanako mu myaka 30 itwaye igikombe cy’Amahoro gusa 2018.

Izo kipe zose ntishobora kwiha umurongo wo kugura abakinnyi zitanyuze ku bakomisiyoneri.Isesengura rirerekana ko amakipe 16 ari mucyiciro cya mbere havuyemo Gorilla fc na Gasogi United izisigaye nk’uko muzibona mukegeranyo hariho izishobora kutazarangiza shampiyona.Izindi zikazagwa mu mutego wo kuzaregwa muri FIFA ko zambuye abatoza n’abakinnyi.Iyo ikipe igeze mumakuba umukomisiyoneri abasigaye agaya abo bakoranye.Abayobora amakipe nimutekerezeko gusiga ikipe mu makuba yujujwe n’amadeni atari byiza.
Murenzi Louis