Ruhago nyarwanda: Ikipe ya Rayon sports yatsinze Amagaju fc abafana babyina Murera
Umufana w’ikipe w’ukuri n’ushyigikira ikipe akirinda abateramo induru.Tuze mu ikipe ya Rayon sports k’umukino wa gatanu wa shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere ,aho yakinnye n’ikipe y’Amagaju fc . Umukino wakinwe benshi mubakunzi b’ikipe ya Rayon sports bafite inyota y’intsinzi ,naho bikavugwa ko ngo hari abatifuza ko Rayon sports iyobowe na Twagirayezu Thadee yatsinda.Umukino watangiye ikipe ya Rayon sports ishaka igitego kugeza naho umukinnyi Ndayishimiye Richard yateye ishoti ikomeye,ariko umunyezamu w’ikipe y’Amagaju fc awukuramo.Igice cya kabili Rayon sports yakoze impanuka kugeza ibonye igitego cyatumye abafana bambara ubururu n’umweru babyina Murera.

Ikipe ya Rayon sports iyobowe na Twagirayezu Thadee ese undi mukunzi wayo we akeneye intsinzi yayo?ese ko uyoboye ikipe avaho wowe mufana ugasigara mu ikipe yawe kuki wajya mu ishyamba rirwanya Komite nyobozi ya Twagirayezu Thadee? Umufana w’ukuri yirinda ibihuha bimubuza gushyigikira ikipe ye yambara ubururu n’umweru.Amakuru azunguruka avugako hagiye kujyaho abandi bayobozi ntabwo aribyo.Umufana agomba kuba muri fan club kugirengo abone uko afasha ikipe ye.Urwego rw’ikirenga ruyoboye umuryango wa Rayon sports rurasabwa kubaka ikipe itwara igikombe.Kuba bivugwa ko mu ikipe ya Rayon sports harimo ishyamba ,benshi basanga ritagakwiye kubamo ,kuko ikipe nimwe yabahuje.Nta nyir’ikipe bose baharanire kubaka.Eji umukino wahuje Amagaju fc yakiriwemwo na Rayon sports hariho abafana bashatse gushyamirana kubera ko ngo bamwe bemera uruhande ruyoboye ,urundi ngo rurwanya uruyoboye.Umwanzuro kuri buri mufana n’ugushyigikira ikipe yabo kandi iyo wayishyigikiye uba ushyigikiye ubuyobozi.
Aline Rangira


Gen Kayizari gusubizwa Ferwafa