Ruhago nyarwanda: Etencelles fc yanganyije na Rutsiro fc k’umukino wa kalindwi wa shampiyona Rwanda Premier league.
Uruhururikane rw’umupira w’amaguru mu Rwanda urimo ingeri zitandukanye hagendewe ,uko bur’ikipe yubatse.Amakipe yubakiye k’uturere ahora muri muzunga izizunguza kubera amikoro makeya aba azugarije.Umukino wahuje ikipe ya Etencelles fc na Rutsiro fc bagabanye amanota,kuko nta n’ikipe yabashije gutsinda indi.Turebe uko imwe mur’iz’ikipe ihagaze.Rutsiro fc niy’Akarere n’iko kayishinze,ariko kubera ko Akarere ka Rutsiro katagira ikibuga byemejwe ko igomba kuba mu karere ka Rubavu.Ikipe ya Rutsiro fc kuva yagera mucyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda yariyihagazeho none idatabawe yasubira aho yaturutse.Tuze ku ikipe ya Etencelles fc,n’imwe mu makipe arengeje imyaka 40 ikina umupira w’amaguru.Ubwo habagaho ivugurura ry’umupira w’amaguru mu Rwanda 1979 na Perefegitire ya Gisenyi ntiyasigaye.Amakomi hakozwemwo irushanwa hatoranywamo abakinnyi.Ubwo Etencelles fc yavaga mu cyiciro cya kabili yinjira muri shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere .Ubwo ikipe ya Etencelles fc yinjiraga mucyiciro cya mbere yahise isa nishenye ikipe ya Rayon sports,kuko yayambuye abakinnyi Rudasingwa Longin,Baruwani Mapike na Djumapala.Iy’ikipe yo mugice cy’u Bugoyi yaje gufashwa n’uruganda rwenga inzoga zisembuye arirwo Bralirwa.Ubwo Etencelles fc yubakaga izina ryayo nayo yikojeje muri Zaire y’icyo gihe izana abazayirwa barakina kugeza naho abiyo iwabo bavugaga ngo Denzeli yacu ga mwa.Ibigwi bya Etencelles fc ntibyabaye byinshi kuko itatwaye shampiyona.1988 nibwo Etencelles fc yazamukanye igikombe cya Trophe Habyarimana aricyo cyasimbuwe nicy’Amahoro.

Tariki 5 Nyakanga 1988 n’ibwo k’uri stade Amahoro habaye umukino wa nyuma w’igikombe cya Trophe Habyarimana,ubwo ikipe ya Kiyovu sports yari yaje yambaye burundu ishaka kwesa agahigo nka ka Rayon sports yari yaracyegukanye.Kiyovu sports yakinishije abakinnyi Muvala Valens na Karera Hassan ,ariko Etencelles fc iranga irayitsinda.Etencelles fc yahagarariye u Rwanda muri CAF champion s league.Kuva 1995 igitinyiro cya Etencelles fc cyarashize kugeza naho igiye mucyiciro cya kabili.Ubu ikina byo kuzuza umubare,kuko nta kipe ikiyitinya.Abakunzi ba Etencelles fc bagiye he?ese iyi shampiyona Rwanda Premier league hakwiyegwa iki ku ikipe ya Etencelles fc? nayo yabaye kera habayeho.
Murenzi Louis

