Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda :Ikipe ya Musanze fc yakosoye iy’APR fc abafana agahinda bagatura umutoza.
Umupira w’amaguru iy’ikupe zikina havamo itsinda n’itsindwa cyangwa bikarangira zigabanye amanota.Ikipe Musanze fc ibarizwa mu rw’amahunge mu majyaruguru y’u Rwanda yakiriye APR fc.Umukino wabayemo ibitari byitezweho ko byaba.APR fc ikunze kuvugwaho ko ibona intsinzi munzira zitarizo.Kenshi hariho amakosa yakoze yagumye mu mitwe n’amaso by’abafana bandi makipe.Bigahora bizwiko ikipe z’uturere ziba zigomba guha ikipe y’APR fc amanota ntakugorana.Umutoza Ruremesha Emmanuel utoza ikipe ya Musanze fc yakoze akazi kari munshingano ze . Umukino watangiranye ingufu ziri hejuru Musanze fc yerekana ko igomba gutsinda APR fc igakuraho ibimenerewe ku yandi makipe.Uwari kuri stade Ubworoherane wese yabonye ibitego byinjira mu izamu ry’APR fc ati “byose birashoboka”abari mutundi turere bakurikiranaga umukino kuri Radio bumvise ibitego by’ikipe ya Musanze fc itsinze iy’APR fc banga kwemera ,bo bakagirango umunyamakuru yibeshye.Umukino waje kurangira Musanze fc itsinze APR fc ibitego bitatu kuri bibili.Turebe ikipe imwe ku y’indi.
Musanze fc ibaho muburyo busanzwe ishobora kujya no mucyiciro cya kabili.Musanze fc ntabwo ishobora guhanganira umukinnyi n’ikipe zo mu murwa mukuru wa Kigali.Musanze fc kuva igarutse mucyiciro cya mbere ntabwo iragira umukinnyi uhamagarwa mu ikipe y’igihugu Amavubi.Kuba yaratsinze APR fc ntagitangaza kirimo.Aha byerekanako kuzana umutoza w’umunyamahanga uhembwa menshi ntacyo abarusha umunyarwanda.
APR fc n’imwe mu makipe hano mukarere k’ibuyaga bigali harimo na CECAFA ifite amafaranga igura abakinnyi b’abanyamahanga bahenze ,kongeraho abatoza bahenze,ariko n’iyo kipe ivugwaho ko iciriritse hagendewe ku mikinire yayo itagira intsinzi.

Kuba APR fc yaratsinzwe na Musanze fc byerekanako abakinnyi b’abanyamahanga yaguze amafaranga menshi ntaho bayigeza k’uruhando mpuzamahanga n’amakipe yamaze kwiyubakamo ubushobozi n’ubumenyi mu mikino nyafurika.Abafana b’ikipe y’APR fc kuki binubura imitoreze y’umutoza? abafana b’ikipe y’APR fc kuki banenga bamwe mubakinnyi? Umukino wakinwe i Musanze werekanye ko APR fc ifite byinshi byo gukosora kugirengo izabashe kuba ikipe ikomeye,ikareka guhora ivugwamwo induru ko ihabwa amanota itakoreye.
Kimenyi Claude

