Ubutabera:SOFAREX yabaye urwitwazo biha Umujyi wa Kigali kuniga ibyemezo by’inkiko Kanzayire Emilienne yimwa ubutabera.
Biravugwa bikongera bikavugwa,hakaba ubwo ibyemezo by’inkiko biterwaho kashe mpuruza bigashyirwa mubikorwa,hakaba n’ubwo ibyemezo by’inkiko biteshwa agaciro kandi nta bujurire bwabaye.Inkuru yacu iri murukiko rw’ubucuruzi rukorera Nyarugenge .Tariki 3 /Gashyantare 2026 nibwo SOFAREX ya Rumongi Longin yari murukiko iregera kutarangiza urubanza rwaburanishijwe murukiko rw’iremezo.Ubwo impande zombi zageraga murukiko havuzweko SOFAREX irega : Abana ba Rumongi na. Kanzayire Emilienne nabo bagaragajwe murukiko nkabaregwa,kuko nabo ari abanyamigaba e ba SOFAREX.Abaregwa bane bari bafite abunganizi,ariko Rumongi Longin we n’ubwo yari yagaragaye nk’uregwa byaje kurangira agaragaye nk’uwareze mu mayeri menshi kugirengo ibyemezo by’inkiko bidashyirwa mubikorwa nk’uko bikomeje gukorwa Umwunganizi wabaregwa yabwiye inteko iburanisha ko SOFAREX ariya Rumongi Longin nka nyirayo cyane ko afitemo umugabane ungana na 80% naho buri mwana we agiye afite 5% bityo bigahwana 100,%.Umwunganizi wa Rumongi Longin yabwiye urukiko ko urubanza n’ubwo rwahawe kashe mpuruza ruramutse rurangijwe ibyo SOFAREX yakozemo yabihomba.Inteko iburanisha yabajije Rumongi Longin n’umwunganizi we impamvu bangako urubanza rurangizwa kugirengo abashakanye imitungo bayigabane?Umwunganizi wa Rumongi Longin mu mategeko yabwiye inteko iburanisha ko bitakorwa kuko SOFAREX ifite ibyo yashoyemo byinshi,ariko yananiwe kubisobanura.Abunganira abaregwa mu mategeko beretse inteko iburanisha inzitizi bakomeza berekana ko urukiko rwakiriiye urubanza rutabifite mu bubasha bwarwo.Uko iburanisha ryakomezaga hagiye hagaragazwa ko urukiko rukwiye kwemeza ko imitungo iva kuri SOFAREX ikagaruka kuri ba nyirayo aribo Rumongi Longin n’umugore we Kanzayire Emilienne bashakanye muburyo bwemewe n’amategeko bakayigabana k’uburyo bungana.Bakomeje bereka inteko iburanisha ko Rumongi Longin na Kanzayire Emilienne babonye gatanya,ariko kugeza n’ubu Rumongi Longin akaba agenda ahimba imanza kugirengo akomeze akoreshe umutungo wenyine,aho kuwugabana na Kanzayire Emilienne bayishakanye.Biteye agahinda kubona buri rwego rwose rwandikiwe na Kanzayire Emilienne arusabako yahabwa ubutabera,nawe agahabwa 50% k’umutungo yatsindiye murukiko.Umujyi wa Kigali uza k’u isonga mukwima Kanzayire Emelienne ubutabera.Urwego rw’Umuvunyi narwo rwagenewe Kopi y’ibaruwa ya Kanzayire Emilienne isaba ko yarenganurwa.Bizwiko byemejweko kizira kubangamira ishyirwa mubikorwa by’ibyemezo by’inkiko,ariko kuri Kanzayire Emilienne byarakozwe.

Inkuru zatambutse mu kinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com twaberetseko SOFAREX ya Rumongi Longin uretse kuba ushinzwe ubutaka mu karere ka Nyarugenge Cesar Dusabyezu yarayanditseho imitungo muburyo bunyuranije n’amategeko, kongeraho ushinzwe ubutaka mukarere ka Gasabo Kampundu Jeannette nawe akandika kuri SOFAREX,kandi Rumongi Longin atagaragaje utugali iyo mitungo iherereyemo.Igiteye agahinda n’uko ubu Kanzayire Emilienne we yimwe ubutabera bitwaje Akagali umutungo uherereyemo.Inzego zitandukanye z’ubuyobozi zizatange umurongo w’ukuntu Kampundu Jeannette na Dusabyezu Cesar bakoranye na Rumongi Longin bakamwandikaho SOFAREX,ariko Kanzayire Emilienne bakamutuma ibimunaniza biha icyuho Rumongi Longin cyo gukoresha umutungo wenyine.Uru rubanza rwaburanywe ruzasomwa tariki 5 Gashyantare/2026.Ubutaha tuzabereka uko bamwe mubakozi b’Umujyi wa Kigali bagiye babuza abantu gukorera munzu za Etaje zitaruzura,ariko tubereke abakorera munzu ya Rumongi Longin ituzuye.Abarebwa n’iki kibazo nibo bahanzwe amaso kugirengo Kanzayire Emilienne ahabwe ubutabera.

Ubwanditsi

