Ivugabutumwa:Abayoboke b’itorero ry’ADEPR bakomeje kudacana uwaka n’ikigo cya Leta cy’imiyoborere myiza RGB bagishinja gukingira ikibaba Pasiteli Ndayizeye Isaie kubatwaza igitugu.
Mu ijambo ry’ivugabutumwa burya ngo habamo kwizera,kwihangana no gushima ibyanditswe byera.Aha n’iho hashingirwaho hibazwa ikihishe ibibazo byugarije itorero ry’ADEPR ryitwaga irya kirokore.Ubu twandika iyi nkuru nabwo Pasiteli Ndayizeye Isaie yanze kugira icyo atangariza ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo.com ku bimukekwaho mu itorero ry’ADEPR ayobora.
Abakera bagize bati cyangwa baca umugani
mu kinyarwanda bati « Ibyaye ikiboze irakirigata. » uyu mugani ukaba uhuye neza neza n’ibiri gukorerwa muri ADEPR kuri iki gihe ku ngoma ya Pasiteli Ndayizeye Isaie umaze imyaka 6 yimitswe na RGB nta mupasiteli n’umwe ubigizemo uruhare, aho yari yitezweho gushyira iri torero k’umurongo ariko bikaza kurangira ahubwo aje kurihuhura, kurizengereza no kwirukana abapasiteli n’abalimu , dore ko hashize imyaka irenga 5 abantu bataka kandi batabaza ariko ntihagire ubumva, RGB ikavunira ntigire icyo ikora nkayo ifite amadini munshingano, kugeza naho yafunze izindi nsengero zitujuje ibisabwa mu gihugu cyose, ariko igakingira ikibaba urusengero rumwe rw’ ADEPR Ntora ruyoborwa n’ uyu mutoni wabo bimitse witwa Pasiteli Ndayizeye Isaie rukorera muri Hotel Dove, kandi mubyukuri bitemewe mu Rwanda ko Hotel yakira abantu hanyuma ngo inahindukire ibe urusengero icyarimwe .
Uyu mu Pasiteli amaze kwima ingoma yagabiwe na RGB ubwo yari imaze kuvanaho abandi bapasiteli bari baratowe bakanashyirwaho na bagenzi babo nk’uko itegeko ribigena, yihutiye gusenya ibyo asanze byari byubatse byose mubyo we yise impinduka ahereye ku nzego zari zigize iri dini ; aho amaparuwasi yasanze ari 450 akayagabanya akayagira 143, ejobundi abonye manda ye igiye kurangira arongera avuga ko azanye izindi mpinduka nshya izo paruwasi ubu azigize 30 gusa mu gihugu hose zingana n’ubundi n’uturere 30 yasanzeho akadusenya. Mubyukuri abahanga barebesha imboni y’ubwenge bakaba babona izi atari impinduka ahubwo ari ukuvuruga iri dini kuko ibyo yaje asenya ubu aribyo ari kugarura abyinisha muzunga iri dini yagabiwe na Abapasiteli baganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo l.com bagize bati ”
Ndayizeye Isaie yasanze indembo zigize igihugu cyose ari 5 zihura n’intara z’u Rwanda, muri za mpinduka ze rero yirirwa aririmba arazihindura azigira 9 mu gihugu hose ; ejobundi nanone abonye manda ye igiye kurangira ahita yongera atangaza ko azanye izindi mpinduka nshya ko indembo zongeye kuba 5 nk’uko yazisanze !! Hahahahh ! ubu se koko impinduka ni iyihe uretse akajagari no gutobanga iri dini? Ibyo byose akabikora kugira ngo hatagira umukuraho kuko akigaragaza ko haribyo ari guhindura nyamara byahe byo kujya ! ahubwo ararushaho guca intege no gusenya iri dini bucece atera agahinda abanyetorero bose b’ ADEPR mubyukuri inzego za leta zirebera zikinumira.

Ndayizeye Isaie akimara kujyaho yirukanye abapasiteli n’abarimu bose yari asanze ku buyobozi ; abirukana huti huti binyuranije n’amategeko ubu bacye muribo bamaze kurega iri torero ADEPR mu nkiko kandi bararitsinze aho rimaze kwaya amafranga arenga Miliyari imwe ryishyura imanza ryatsinzwemo ,ndetse n’abandi bakaba bakisuganya ngo nabo baregere akarengane bagiriwe n’uyu muyobozi Pasiteli Ndayizeye Isaie.
Uyu mu Pasiteli Ndayizeye Isaie na komite ye mu miyoborere yabo, baranzwe no kunyereza no kwirira amafaranga ya rubanda abarirwa muma ntankomyi ntanuwabasha kubakangara kuko abandi bapasiteri bose bari bamaze gukubitwa ikiboko bacecekeshejwe ndetse bicajwe na RGB, kandi uyu mu pasiteli akabakangisha ko ibyo ari gukora byose ari amabwiriza ava hejuru kubamuhaye ubuyobozi, nk’uko inkuru zacu zibanza zabigaragaje. Ndetse kandi kpmite y’uyu mu Pasiteli Ndayizeye Isaie yanaranzwe n’imiyoborere mibi ishingiye ku itonesha, icyenewabo na munyumvishirize ndetse no kwica nkana amategeko we ubwe yishyiriyeho, nabyo tukaba twarabivuye imuzi mu nkuru zacu zabanjirije iyi.
Ubu rero twandika iyi nkuru, umwe mu bakirisitu basengera muri ADEPR Ntora utarashatse ko amazina ye atangazwa kubw’umutekano we, yabwiye ikinyamakuru cyacu ingenzi news na ingenzinyayo com agahomamunwa aherutse guhurira nako kuri Dove Hotel ku cyumweru yagiye gusengera muri uru rusengero rwakingiwe ikibaba ntirufungwe na RGB nk’izindi kandi mubyukuri rutujuje ibisabwa insengero. Tega amatwi wumve ibyabaye : Uyu muntu w’inshuti y’ikinyamakuru cyacu yagiye gusenga ajyanye n’abana be 3 ; dore ko inzira yinjira muri urwo rusengero ica hamwe n’inzira yinjira muri Restaurent ya Hotel, ndetse winjira ureba hakurya aboga muri Piscine y’iyi Hotel.
Nuko rero bakimara kwinjira bicaye muri iyo aho hiswe urusengero abana bamubwiye ko bashaka kujya hanze mu bwiherero arabareka barasohoka, umukuru w’umuhungu wari ubarimo aba yigiriye kuri Piscine kureba abagore bari bambaye ubusa barimo koga, abandi babiri bato basigaye baba binjiye muri Restaurent ya Hotel ahari abanyamahanga bo muri Nigeria barimo bafata amafunguro barareba nabo bakenera kubyo bafunguraga. Uyu mubyeyi abonye abana be batinze nawe yarasohotse ajya kubashakisha asanga hari n’abandi bana benshi n’urubyiruko bashungereye abambaye ubusa bogaga muri iyo Piscine hari n’impungenge ko bashobora kugwamo ; ndetse abana bari muri restaurent asanga abo banyamahanga bo muri Nigeria babagiriye impuhwe babicaje barimo babasangiza ku mafunguro yabo, nuko arumirwa asigara yibaza icyo RGB mu byukuri ishinzwe, yibaza ukuntu Hotel ikora imirimo yayo nka Hotel ikanahinduka urusengero icyarimwe. Nyamara yarafunze izindi nsengero zimeze neza harimo nk’urusengero rwa ADEPR Batsinda, urusengero rwa ADEPR Gihogwe n’izindi nyinshi, ariko igakingira ikibaba ahantu nkaha h’umutoni wabo Ndayizeye Isaie ndetse hangije imikorere ya Hotel hanashyira ubuzima bw’abahasengera mu bibazo.
Nyamara hari ikibanza kinini cy’ADEPR kiri haruguru y’iyi Hotel Dove kinateganyirijwemo kubakwamo urusengero ariko uyu Ndayizeye Isaie akaba yaranze kucyubakamo urusengero rwiza rugezweho ngo abe arirwo bazajya basengeramo ndetse ngo ube n’umushinga umwe rukumbi yaba akoze, ngo uzasigare awitirirwa byibuze ko hari ikintu cyiza yaba yarakoze muri ADEPR ; ariko kuko arajwe ishinga no kwimika inshuti ze mu nshingano nta nkomyi ntiyabikora, nkuko kugeza ubu n’ubundi nta gikorwa na kimwe cy’iterambere cyangwa urusengero byibuze rumwe gusa yaba yarigeze yubaka mu mafaranga angana na 93% ahabwa mu gihugu hose, kuko kw’itorero aho amafaranga aba yaturiwe hasigara gusa 7% ; ukongeraho n’amafranga ava mu kigo DICO Ltd kibumbiye hamwe imishinga yose ya ADEPR yinjiza amafranga. Umubare w’abahembwaga na ADEPR wagabanutseho ku kigero cya 85% kuko kuri buri rusengero hahembwa abantu 2 gusa harimo uyoboye iryo torero n’umwungirije, mu gihe mbere uwitwaga umupasiteli wese, na mwalimu wese, yewe n’ab’umuhamagaro bose bose bahembwaga kandi iri torero ntirigire ikibazo na kimwe. None rero uyu munsi aho ayo mafranga yose yerekera umbaze nkubaze ngo ni hehe ? ariko uko byamera kose iri dini barikuye mu maboko ya banyiraryo, bakaba bataka ntihagire ubumva, kandi akaba ntawe ukirigiramo ijambo ; ikigo gishinzwe imiyoborere mu Rwanda RGB kirebera kikinumira.
Mu byukuri ntibyemewe ko Hotel mu Rwanda ihinduka iyakira abantu ikanahinduka urusengero icyarimwe !!! ariko kuko abimitse Pasiteli Ndayizeye Isaie aribo RGB ari nabo bagenzura iby’insengero, ntagaciro namba baha amakosa yose amuvugwaho dore ko nabo ubwabo bagikingiye ikibaba uru rusengero rukorera ahantu hatemewe ntibarufunge nkuko izindi bazifunze. Uyu Pasiteli Ndayezeye isaie akaba ayobora urwo rusengero rwa ADEPR Ntora rukorera muri Dove Hotel, akaba yaranatangaje ko ururembo rwa Kigali narwo azarwiyoborera, akanayobora igihugu cyose ? ese afite imitwe ingahe ? Ese nuko ntabandi bahari babasha izo nshingano ? Igisubizo ni kimwe ni ukwikunda no kwigwizaho inshingano bigamije kwikungahaza wenyine kuko buri rugendo rwose akoze buriya rubarwa mu mafaranga; ababireba buhumyi bo bakagira ngo ugukora neza cyangwa gukunda ibyo akora.
Turongeye turabivuze ko aya ari amahano atagira gihana! Kandi abayobozi b’igihugu cyane cyane RGB na MINALOC bakomeje kurebera bucece abaturage barenga miliyoni 3 basengera muri ADEPR barengana, batishimiye imiyoborere y’uyu mu Pasiteli Ndayizeye Isaie uri kubisubiza in Yuma buhoro buhoro. Ikinyamakuru Ingenzi news Twongeye gutabaza MINALOC n’izindi nzego z’igihugu ngo zite kuri iki kibazo zigire igikorwa mu maguru mashya sakindi itarabyara ikindi, kuko kimaze gufata indi ntera mubyukuri, abayoboke ba ADEPR basubizwe uburenganzira bwo kwishyiriraho ubuyobozi bityo babeho batuje, batekanye, kandi bishimiye imiyoborere myiza mu gihugu Abapasiteli barenga icumi twasanze kuri Hotel Dove bagiye kureba Ndayizeye Isaie tuganira bagize banze ko dutangaza amazina yabo kubera umutekano wabo,ariko bose bagize bati “Ikinyamakuru byinshi bitangaza amakosa ya Ndayizeye Isaie henshi havugwamwo imanza batsindwa bwacya agakora andi makosa,ariko agakingirwa ikibaba.Undi ati”Umupasiteli umwe baramwirukanye bishe itegeko arabarega arabatsinda,bukeye baramuhamagara ngo bamwishyure miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda,naho miliyoni ebyeri z’amafaranga y’u Rwanda ayarekere Ndayizeye Isaie na Budigiri Herman .Aha ngo bahise bamwemerera kumuha itorero ry’ADEPR riba ku Muhima.Ifaranga bararyakiriye bamwima urusengero ,nawe bamushyura murutonde rwababatsinze mukarengane.Bagize bati ‘uwo mupasiteli yongeye atsinda ADEPR igiye kumwishyura.Aba bapasiteli bababajwe nuko ibiro biba muri Hotel Dove, urusengero ruba muri Hotel Dove,kongeraho ko ari naho Budigiri Herman aba atahishyura.Ubu twahaye amakopi y’imanza zabarenganijwe na Ndayizeye Isaie bakaba baratsinze ADEPR.Uwo bireba niwe uhanzwe amaso.
Kimenyi claude

