Amakuru

RWANDA: Umuhesha w’inkiko,Munyantarama Sadiki , mu buhungiro hagati y’ubutabera n’igitutu cya politiki

Munyantarama Sadiki bivugwa ko yaba yaravuye mu gihugu nyuma yo gufatwa agafungwa, akurikiranyweho ibyaha bikomeye. Nyuma y’iki kibazo, cyabaye kuri Munyantarama Sadiki ,hari impungenge z’uko abashinzwe ubutabera bashobora kuba bashyirwaho igitutu cya politiki mu Rwanda cyane k’ubahesha b’inkiko b’umwuga iyo bajya kurangiza urubanza rwabaye itegeko ruriho kashe mpuruza.
Ikibazo cya Munyantarama Sadiki gituma hibazwa byinshi k’uburyo ubutabera bukorwamo mu Rwanda. Uyu muhesha w’inkiko w’umwuga , Munyantarama Sadiki ,bivugwa ko ubu ari mu buhungiro i Burayi, nyuma yo gufatwa, agafungwa, hanyuma yarekurwa akaza guhunga mu buryo butarasobanuka neza.
Ese yaba yarahohotewe azira akazi ke,? cyangwa yaba ari gukurikiranwaho ibyaha bifitanye isano na politiki? Icyo kibazo kiracyafunguye.
Nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru Ingenzi news Paper na Inyenzinyayo.com, Munyantarama Sadiki yaba yaragize uruhare mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko cyari kijyanye no kugurisha imitungo ya Bigirimana Robert, iyo mitungo yari yaratanzweho ingwate muri Cristal Ventures Ltd. Ibi byari inzira isanzwe mu mategeko, ariko byaje gufata indi ntera igoye.
Mbere yo guhunga, uyu muhesha w’inkiko w’umwuga,Munyantarama Sadiki , bivugwa ko yafashwe agafungwa.
Umwe mu bantu bazi iby’iyi dosiye, wanze ko amazina ye atangazwa kubw’umutekano we , yagize ati:“Munyantarama Sadiki ,Yafunzwe nyuma y’uko inzego zibishinzwe zitekereje ko yaba afite imikoranire n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.” Mu bavuzwe harimo Sebarenzi Joseph Kabuye, wahoze ari Perezida w’Umutwe w’Abadepite (1995–1999), ubu akaba aba mu buhungiro muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ibi ni ibirego bikomeye cyane, cyane ko mu rwego rwa politiki mu Rwanda, gukekwa ko ufitanye isano n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bishobora kukugiraho ingaruka zikaze, bigahinduka ubwacyo ikibazo gikomeye cyane kurushaho.

Mu Rwanda, bamwe mu bahesha b’inkiko n’abavoka bavuga ko: bashyirwaho igitutu n’abantu bafite ububasha bukomeye kandi bashyigikiwe n’inzego z’ubutegetsi, hariho kwivanga mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyemezo by’inkiko, ndetse hakaba n’igeragezwa ryo kwigarurira imitungo yafashwe hadakurikijwe amategeko.
Hari n’amakuru avuga ko rimwe na rimwe imitungo igurishwa ku giciro gito cyane kubera igitutu.
Ni muri urwo rwego, iki kibazo cya Munyantarama Sadiki  gishobora kuba ari ikimenyetso cy’ikibazo gikomeye kiri mu mikorere y’ubutabera mu Rwanda.

Umuhesha w’inkiko w’umwuga yahunze u Rwanda,(photo archives)

Uretse ibi bibazo byose, hari n’akababaro ko mu muryango we.
kuko bivugwa ko Munyantarama Sadiki yapfushije umwana ku wa 14 Ugushyingo 2025,
Kubera ko yari mu buhungiro, ntiyashoboye kuza ngo yitabire ishyingurwa rye.
Amakuru avuga ko hashyizweho impapuro zo kumuta muri yombi.
Ariko haracyari ibibazo byinshi: Ese ibyo akurikiranyweho bifite ishingiro? Yahunze ahunga ubutabera? cyangwa ashaka kurengera umutekano we? Ni hehe igitutu ku bakora mu rwego rw’amategeko abahesha b’inkiko n’abavoka kigarukira?
Ikibazo cya Munyantarama Sadiki gihishemo ikibazo gikomeye: aho
hibazwa ubwigenge nyabwo bw’abakora mu rwego rw’ubutabera mu gihe bashyirwaho igitutu. Mu gihe abantu benshi bakomeje gukurikiranira hafi iki kibazo, gishobora kuba umunzani ku mucyo n’iyubahirizwa ry’amategeko mu gihugu. Ni ikibazo gikwiye gukurikiranirwa hafi.Twagerageje gushakisha abo mu muryango wo kwa Munyantarama Sadiki ntitwabasha kuwubona.Inzego zitandukanye z’ubuyobozi nazo twagerageje kuzihamagara telephone zazo ntizacamo

Ephrem Nsengumuremyi

 

 

indi nkuru wasoma:
https://ingenzinyayo.com/2025/11/30/rwanda-umuhesha-winkiko-munyantarama-sadiki-mu-buhungiro-hagati-yubutabera-nigitutu-cya-politiki/ : RWANDA: Umuhesha w’inkiko,Munyantarama Sadiki , mu buhungiro hagati y’ubutabera n’igitutu cya politiki

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *