Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu irahunga ubwisanzure bw’itangazamakuru rigakomeza kujya mu manga.
Ninde bireba ngo itangazamakuru ritekane?ninde bitareba ngo itangazamakuru ritekane?uko bucya bukira bizwiko mu isi hose itangazamakuru ariwo muyoboro uhuza abategetsi n’abaturage.Itangazamakuru rya mbere ryageze mu Rwanda rihagejejwe na Kiliziya Gaturika n’ikinyamakuru cya Kinyamateka.Ubwo Kinyamateka nayo yaje kubyara Hobe yafashaga abana kumenya amakuru atandukanye yo mu makomi.Inkubiri yiswe iya Demokarasi hashinzwe ibitangazamakuru byandikaga kuri buri shyaka.Repubulika niyo yazanye Radio Rwanda.Leta yaje gushinga ikinyamakuru Imvaho.Ubwo FPR yatangizaga urugamba kuri MRND yayishinje kuniga ubwisanzure bw’itangazamakuru.Kuva 1991 ibitangazamakuru byandika byaravutse karahava.MRND yashinze Radio RTLM byiswe ko aribwo mu Rwanda hashinzwe cyangwa havutse iyigenga.1995 ibinyamakuru byandika byaravutse kugeza bije kuburirwa irengero bisigara kuri murandasi.Amaradiyo yaravutse ,amwe aracyadundaguza,naho andi afunga imiryango.Turebe uko ibibazo byaje kugariza itangazamakuru ,kandi rifite Ministeri yari irishinzwe icyo gihe.Ihunga ku banyamakuru ryatangiriye muri ORINFOR Karegeya Isaie yarahunze.Louise Kayibanda nawe yarahunze.Deo Mushayidi wayoboraga Maison de la presse nawe yarahunze.Ikinyamakuru umuseso bagiye bahunga kugeza gihagaritswe.Ikinyamakuru umuco nyiracyo Bizumuremyi Bonaventure yarahunze.Ifungwa ku banyamakuru byo byaje kuba ikibazo.Gukora inkuru ku makosa yakozwe n’abanyabubasha byaje kuba ikibazo.Itangazamakuru ryeguriwe Inama nkuru (MHC).Ikarita umunyamakuru yayiguraga ibihumbi bilindwi by’amafaranga y’u Rwanda (7000 frw)Ministeri y’itangazamakuru ivaho burundu.Haje gushingwa RMC .Ubu ikarita igurwa ibihumbi makumyabili y’amafaranga y’u Rwanda (20000 frw)ubu itangazamakuru ririmo bomboli bomboli irema Umunyamakuru uvuze ku bikorwa byo muri Ministeri runaka cyangwa ikigo cya Leta cyahombye arahohoterwa.Ninde wakwibagirwa umushinga w’amashyanyarazi ya Rukarara? Ministeri y’ubuzima ku itangwa ry’inzutiramubu.Amakosa akorwa mubitaro bitandukanye.Ubu ikigo cya Leta gishinzwe kwinjiza imisoro baraburanira mumuhezo.
Umujyi wa Kigali iyo hakozwe ikosa bahamagaza abanyamakuru bitwa ababo.Intara n’uturere nabo bakora ikinamico ry’ikiganiro n’itangazamakuru,ariko bazana umunyamakuru udashibora kubaza Guverineri impamvu haravugwa inzara, ubusinzi bubyara urugomo.
Bivugwa ko umutegetsi utinya Demokarasi aniga
itangazamakuru :
Ibitangazamakuru bigira ubwisanzure, ariko umunyamakuru yarabubuze? Ubwisanzure bw’ ibitangazamakuru n’ubw’umunyamakuru buhurirahe?butandukanirahe?biva kuki?biterwa n’iki?iyo unize itangazamakuru witwaje umwanya wicayeho hirya yejo iyo uwuvuyeho wifuza kunyuzamo akarengane kawe.
Mu Rwanda ubwisanzure bw’itangazamakuru bwo burahari,ariko ubw’umunyamakuru bwo bavuga ko ntabuhari?Umunyabubasha we kuki yumva yagenda hejuru y’amagi akayamena bigacecekwa ?ahubwo agashakako yavugwaho ibyiza atakoze.Umunyamakuru nawe kuki yakora ibitazanira inyungu igitangazamakuru?
Ubu ubushakashatsi bukorwa bwerekana ko hagati mu banyamakuru ishyamba atari ryeru kuko babanye nabi.

Isesengura rikomeye ryerekana ko bashaka kuba abatoni b’ingoma kandi yarakoshejwe bamwe batayemera ,abandi bayirwanya,n’ubwo nta nshuti ihoraho ,nta n’umwanzi uhoraho ku ngoma.Ikindi kibazo gihangayikishije
Mbega kwivanga uvangira itangazamakuru urishakisha uburamuko bw’igifu?Ibi se nabyo n’ubunyamwuga?umunyamakuru asabwa gutara nyuma agatangaza inkuru yubaka abene gihugu. Umunyamakuru agomba gukora inkuru agendeye ku bimenyetso. Aha rero niho ruzingiye kuko umunyabubasha yimana amakuru yitwaje ko ntawagira icyo amutwara kuko uwo munyamakuru atariwe wamugabiye.
Uruhande rumwe bizwiko hari abanyamakuru batagira gahunda yubaka itangazamakuru ,ahubwo bigize abasesenguzi b’inkuru za bagenzi babo kugirango babagushe mu mutego biyerekana ko ari abatoni kandi ari ubugambanyi.Ihuriro ry’abanyamakuru (maison de la presse)hari abanyamakuru baharwaniye kubera gushaka ubutoni. Abanyamakuru biha gusesengura inkuru cyangwa ikiganiro mu genzi wabo yakoze kivuga kubo baziranye cyangwa inshuti zabo ,kongeraho n’uwo bakesha kuramuka ,kwishyura icumbi n’ibindi byose biniga itangazamakuru. Imikoranire y’itangazamakuru n’abanyabubasha batuzuza inshingano bikomeje kuba ikibazo kuko bigaragara ko abanyamakuru baharenganira,gusa bamwe mu banyamakuru nabo hari abavogera kuko tugomba gukoma urusyo n’ingasire:Kwimwa amakuru,gukubitwa kwamburwa ibikoresho byo gutara amakuru n’ibindi.Amahame amwe namwe akomeje kuryamirwa kubera inyungu zabamwe.
Iki ni kibazo gikomeje gufata intera aho gucyemuka.
Itangwa ry’ibihembo naryo ntirivugwa rumwe.Amashyirahamwe y’abanyamakuru nayo ahoramo induru ,kuko benshi mubaba barayagabiwe ntibaba bashaka gusimburwa.Mu itangazamakuru harimo guhangana, gusebanya gutukanira hagati muruhame.Umunyamakuru aratuka mugenzi we inzego zitandukanye zikicecekera.Urwego rw’ubugenzacyaha RIB rwigeze kubyamagana,ariko byanze gucika byafashe intera.Mu Rwanda twagaye abanyamakuru batatiye inshingano kugeza bakoze jenoside.Ubuse iyo umuntu ajya kuri Camera ,micro cyangwa akandika kuwo yise ko adakunda igihugu we abakosoye iki?inzego zigenza ibyaha zirahari,wowe munyamakuru urarengera.Ababishinzwe n’imwe muhanzwe amaso.
Kimenyi Claude

