Akarere ka Nyamagabe kibasiwe na bomboli bomboli utahiwe ni Meya nyuma yaho ushinzwe imbereho myiza afunnzwe.
Inzego zibanze ziherahe zikagezahe?urwikekwe kuki rukomeje kuvuza ubuhuha munzego zibanze?Umunyamakosa ahanwe hashingiwe ku itegeko ni byiza ,kuko biba bitanze ubutabera.Ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyamanutse kigeze mu ntara y’Amajyepfo , Akarere ka Nyamagabe.Urujya n’uruza rw’ibibazo byugarije Akarere ka Nyamagabe byigeze kuvuza ubuhuha bivugwamwo ko Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice .Icyo gihe byavuzweko Meya w’Akarere ka Nyamagabe Niwumwungeli Hildebrand yakingiwe ikibaba na Guverineri w’intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice?
Tuze turebe uko bihagaze mu karere ka Nyamagabe?
Kuki Meya w’Akarere ka Nyamagabe Niwumwungeli Hildebrand yatangiye gutungwa urutoki nyuma yaho Uwamaliya Agnes afungiwe?ubu inkuru yasakaye ko visi Meya w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe imbereho myiza Uwamaliya Agnes yafunzwe azira guhishira Gitifu w’Umurenge wa Musebeya ku cyaha akekwaho cy’inshimishamubili.
Itariki 29 Nyakanga 2026 n’ibwo mu karere ka Nyamagabe humvikanye inkuru ivuga ko Visi Meya Uwamaliya Agnes ushinzwe imbereho myiza yafashwe n’urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB).
rumukekaho icyaha cyo kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome.

Icyaha Uwamariya akurikiranyweho gikomoka kuri dosiye y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, wafunzwe tariki ya 24 Nyakanga 2026, aregwa guhohotera umugore uri mu bayobozi b’utugari muri Musebeya.
Amakuru ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com cyakuye ahizewe avuga ko iki kibazo cyatangiye ubwo Nkurikiyimana yasabaga uyu mugore ruswa y’igitsina kenshi, undi akabyanga, Gitifu w’Umurenge agafata icyemezo cyo kumusabira kwimukira mu wundi murenge, kure y’umuryango we nk’agahimano.Dore abizerwa bo mu karere ka Nyamagabe babitangaza bagira bati “uyu nyiri gukorerwa icyaha yabwiye Visi Meya Uwamaliya Agnes ko ahohotewe kuba Gitifu w’Umurenge amuhoza ku nkeke , kongeraho ko Uwamaliya Agnes yabitesheje agaciro.
Gitifu w’Akagali yaje kugana urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB kugirengo ahabwe uburenganzira bwe.

Nkurikiyimana yahemukiye benshi bamwe mubakozi b’umurenge wa Musabeya,uhereye kuri Vitarnaires yageretseho umusaraba.
Umunyamategeko waganiriye n’ikinyamakuru ingenzi news paper na ingenzinyayo com yagize ati”iki cyaha cy’ubugome uwagihishiriye iyo agihamijwe n’urukiko
rumuhanisha igifungo kuva ku mezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe no kwishyura ihazabu kuva ku 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.
Biri mu ngingo ya 243 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gitifu Nkurikiyimana we akekwaho icyaha cyo guhoza undi ku nkeke gifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gufata icyemezo gishingiye ku rwango no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Iyo uwakoze icyaha cyo guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina ari umukoresha cyangwa undi wese witwaza imirimo ashinzwe agahoza ku nkeke uwo akuriye mu kazi akoresheje amabwiriza, ibikangisho cyangwa iterabwoba agamije kwishimisha bishingiye ku gitsina, ahanishwa igifungo cy’umwaka ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu kuva ku 200.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.
Icyaha cyo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, nk’uko giteganywa n’ingingo ya 134 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, gihanishwa igifungo kuva ku myaka 10 ariko itarenze 15 n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.

Ku cyaha cyo gufata icyemezo gishingiye ku rwango, giteganywa n’ingingo ya 8 y’itegeko No54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko itarenze irindwi n’ihazabu kuva kuri 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw.
Icyaha cyo gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri giteganywa n’ingingo ya 6 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa, gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu kuva kuri 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.
Ruswa y’igitsina imaze kugera ku ntera ndende cyane ko henshi abayifatirwamo bavugako barengana. Nkurikiyimana Pierre yabaye mu murenge wa Musange avugwaho amakosa atandukanye yimurirwa mu wa Musebeya ariho afunzwe yayoboraga.
Inzego z’ubuyobozi zitandukanye zikomeje kubamo urwikekwe rugatuma bamwe bahora ku nkeke.Bamporiki Eduard yigeze kubibwira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ko atabasha gukora kubera gusimbuka imitego.
Ninde bireba?uwo bitareba ninde?umuti w’ubwiyunge niwo ukenewe.
Murenzi Louis


Rwanda uravahe urajyahe?